• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Editorial 18 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 nibwo ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gishinzwe ubukerarugendo RDB ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF basinye amasezerano y’ubufatanye mu kwamamaza u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya Visit Rwanda bije nyuma yaho iki gihugu cy’imisozi igihumbui gifitanye amasezerano n’amakipe akomeye arimo Arsenal yo mu Bwongereza, PSG yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage.

Amasezerano y’u Rwanda na CAF, azaba agaruka ku irushanwa rya Afurika rigiye gutangira mu mpera z’iki cyumweru rikazahuza amakipe umunani akomeye kuri uyu mugabane wa Afurika, ayo ni  Al Ahly (Egypt) , Wydad AC (Morocco), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), TP Mazembe (DR Congo), Enyimba (Nigeria), Mamelodi Sundowns (South Africa), ATL. Petro Luanda (Angola) na Simba FC yo muri Tanzania.

Ni irushanwa ryiswe Africa Football League, rizatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, ni irushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzania cyane cyane ku bibuga birimo Benjamin Mkape Stadium.

Aya masezerano y’impande zombi, azatuma izina Visit Rwanda yambarwa kuri buri mwenda w’ikipe ku kuboko kw’ibumoso, kugaragara ku birango bizenguruka ikibuga, ku nkuru zizandikwa kuri iryo rushanwa, ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse no ku bindi bikorwa byose Africa League izategura.

Africa League kandi nayo izafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda uhereye  kubakiri bato b’imbere mu gihugu.

Usibye Visit Rwanda izajya igaragara ku bikorwa bitandukanye bya Africa Football League basinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubwikorezi cya RwandAir aho iyi sosiyete izajya itwara amakipe aho bakorera ingendo zabo.

Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, yavuze ko bishimiye cyane gukorana n’igihugu cyahisemo guteza imbere umupira w’amaguru.

Ati “Ubu bufatanye na Visit Rwanda ni ikintu cy’agaciro kuri twe. Nishimiye gutangaza ubufatanye twagiranye n’igihugu cyashyize imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare, yavuze ko ubu bufatanye buhura n’intego zo kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu mikino.

Yagize ati “Twishimiye gutangaza undi mufatanyabikorwa mu guteza imbere siporo y’u Rwanda. Ibi birahura neza n’intego zacu zo guteza imbere impano z’Abanyafurika ndetse no gukoresha umupira w’amaguru mu kuzamura ubukungu bw’umugabane wacu.”

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Kongo Kinshasa yo ishobora kudakozwa ibyo kwamamaza u Rwanda

Bitewe n’ibibazo bya Politiki hagati y’ibihugu byombi aha ndavuga hagati y’u Rwanda na RDC, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo ntikozwa ibyo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya Visit Rwanda.

Ibi byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu batuye muri DRC ndetse nabakurikirana ibya Politiki muri rusange aho bavuga ko iyi kipe yambara umweru n’umukara itazambara ku kaboko Visit Rwanda ndetse no gukoresha ingendo z’indege ya RwandAir.

TP M ni  ikipe ishyigikiwe bikomeye na Moïse Katumbi, umunyapolitiki wanatangaje ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ese TP M niyambara visit Rwanda ntibimuteranya n’intagondwa z’Abanyekongo zanga u Rwanda urunuka?

Ese TPM niyanga kubahiriza amategeko ya CAF igahanwa byo ntibimuteranya n’abakunzi ba Mazembe, dore ko ari na benshi cyane kubera ibigwi byayo muri Kongo no ku mugabane?

Ni ihurizo rikomeye ku mupira w’amaguru muri Kongo.

2023-10-18
Editorial

IZINDI NKURU

Partiots BBC yateye intambwe iyigeza muri 1/2 cya Basketball Africa League, ni nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Partiots BBC yateye intambwe iyigeza muri 1/2 cya Basketball Africa League, ni nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Editorial 28 May 2021
Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Editorial 19 May 2021
Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Editorial 12 Dec 2022
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Editorial 13 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete
Amakuru

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Editorial 21 May 2025
Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC
Amakuru

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC

Editorial 18 Nov 2021
Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.
Amakuru

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Editorial 07 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru