• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: Cameroun yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe, Ghana iratungurwa

CAN 2019: Cameroun yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe, Ghana iratungurwa

Ubwanditsi 26 Jun 2019 IMIKINO

Cameroun ifite igikombe cya Afurika yegukanye mu 2017, yatangiye neza mu irushanwa ry’uyu mwaka riri kubera mu Misiri, itsinda Guinée- Bissau ibitego 2-0 mu mukino wabimburiye indi yose yo mu itsinda F rikinira mu Mujyi wa Ismaila.

Mu irushanwa riheruka rya 2017, ibitego bitandatu muri birindwi Cameroun yatsinze, byabonetse nyuma y’umunota wa 59 ndetse no kuri iyi nshuro birashoboka ko ari ko bigiye gukomeza kuko ibitego byo mu gice cya kabiri byatsinzwe na Yaya Banana na Stéphane Bahoken wasimbuye, ari byo byahesheje iyi kipe amanota atatu ya mbere kuri uyu wa Kabiri.

Cameroun ishaka iki gikombe ku nshuro ya gatandatu, yahabwaga amahirwe menshi muri uyu mukino ndetse byashobokaga cyane ko igice cya mbere kirangira yamaze kureba mu izamu.

Christian Bassogog yabonye uburyo bwa mbere bwabonetse mu mukino ku munota wa karindwi ubwo yashoreraga umupira aturutse mu kibuga hagati, ariko ishoti rikomeye yateye rica hejuru y’izamu.

Ahagana ku munota wa 20, Cameroun yateye umupira wa mbere ugana mu izamu binyuze kuri Michael Ngadeu washyize umutwe ku mupira wahinduwe na kapiteni Eric Choupo Moting, uruhukira mu biganza by’umunyezamu.

Nyuma y’iminota ine, iyi kipe ifite igikombe giheruka, yabonye ubundi buryo bwiza ubwo André-Franck Anguissa yahabwaga umupira ari imbere y’izamu, awutera hejuru.

Cameroun yakomeje kotsa igitutu Guinée-Bissau ndetse yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 30, ariko Anguissa apfusha ubusa uburyo yabonye, atera hejuru uyu mupira yari ahawe na Karl Toko Ekambi.

Intare z’inkazi nk’uko ikipe y’igihugu ya Cameroun yitwa, zakomeje gusatira zikoresheje imipira miremire. Ekambi na we yatanze umupira kuri Christian Bassogog, awutera hejuru.

Guinée Bissau yabonye uburyo bubiri mu gice cya mbere, aho Judilson Gomes yateye umupira wanyuze hejuru y’izamu mu gihe Juary Soares yigaramye undi mupira na we ukajya hejuru.

Mu gice cya kabiri, abasore b’umutoza Clarence Seedorf bihariye umukino bashaka igitego ndetse biza kubahira ku munota wa 66 ubwo Banana yatsindishaga umutwe ku mupira wa koruneri yari itewe na Ekambi.

Nyuma y’iminota itatu, Bahoken yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota ibiri yari amaze mu kibuga asimbuye. Sory Mane wa Guinée Bissau yashatse gukuraho umupira usanga Bahoken wahise awunyuza ku munyezamu.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda watangiye saa 22:00, Ghana imaze gutwara iri rushanwa inshuro enye, yasoje ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko John Boye ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, yatunguwe na Bénin, banganya ibitego 2-2.

Mickael Pote yafunguye amazamu ku ruhande rwa Bénin ku munota wa kabiri, André Ayew yishyurira Ghana ku munota wa cyenda mu gihe murumuna we, Jordan Ayew yatsinze igiego cya kabiri habura iminota itatu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka.

Nyuma yo guhabwa ikarita itukura ku munota wa 55, Ghana igasigara ari abakinnyi 10 mu kibuga, Bénin yishyuye igitego cya kabiri nyuma y’iminota umunani maze amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Cameroun izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, aho izahura na Ghana saa 19:00 mu gihe Bénin izacakirana na Guinée Bissau guhera saa 22:00.

Karl Toko Ekamb yahushije bumwe mu buryo bwabazwe muri uyu mukino, umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Guinee Bissau

Juary Soares yahushije uburyo bwabazwe ku ruhande rwa Guinee Bissau

Zezinho Lopes ashaka uburyo atambuka kuri Karl Toko Ekambi wa Cameroun

Zambo Anguissa wabaye umukinnyi w’umukino, agerageza guhagarika Sori Mane wateye ishoti rikomeye rigaca hejuru y’izamu

Stephane Bahoken ubwo yari amaze gutsinda igitego cya kabiri cya Cameroun

Abakinnyi ba Cameroun bafatanyije na Stephane Bahoken kwishimira igitego cyashimangiye intsinzi yabo

Abafana ba Cameroun baherekeje ikipe yabo, bayibaye inyuma kuva umukino utangiye kugeza urangiye
INKURU YA IGIHE

2019-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 17 Jan 2023
Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Ubwanditsi 13 Mar 2024
APR FC yasabye imbabazi abafana bayo nyuma y’umukino yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa

APR FC yasabye imbabazi abafana bayo nyuma y’umukino yanganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa

Ubwanditsi 25 Oct 2025
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Ubwanditsi 16 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Nsabimana Callixte Alias Sankara ati “Urubanza Rwanjye Muruhuze n’urwa Boss Wanjye Rusesabagina Paul”
Amakuru

Nsabimana Callixte Alias Sankara ati “Urubanza Rwanjye Muruhuze n’urwa Boss Wanjye Rusesabagina Paul”

Ubwanditsi 10 Sep 2020
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki ya Volleyball rifatanyije na Rwanda Revenue Authority hateguwe irushanwa ryo gushimira abasora neza
Amakuru

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki ya Volleyball rifatanyije na Rwanda Revenue Authority hateguwe irushanwa ryo gushimira abasora neza

Ubwanditsi 15 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru