• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara   |   18 Jul 2025

  • Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club   |   17 Jul 2025

  • Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto   |   17 Jul 2025

  • Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira   |   17 Jul 2025

  • Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo   |   16 Jul 2025

  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: Cameroun yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe, Ghana iratungurwa

CAN 2019: Cameroun yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe, Ghana iratungurwa

Editorial 26 Jun 2019 IMIKINO

Cameroun ifite igikombe cya Afurika yegukanye mu 2017, yatangiye neza mu irushanwa ry’uyu mwaka riri kubera mu Misiri, itsinda Guinée- Bissau ibitego 2-0 mu mukino wabimburiye indi yose yo mu itsinda F rikinira mu Mujyi wa Ismaila.

Mu irushanwa riheruka rya 2017, ibitego bitandatu muri birindwi Cameroun yatsinze, byabonetse nyuma y’umunota wa 59 ndetse no kuri iyi nshuro birashoboka ko ari ko bigiye gukomeza kuko ibitego byo mu gice cya kabiri byatsinzwe na Yaya Banana na Stéphane Bahoken wasimbuye, ari byo byahesheje iyi kipe amanota atatu ya mbere kuri uyu wa Kabiri.

Cameroun ishaka iki gikombe ku nshuro ya gatandatu, yahabwaga amahirwe menshi muri uyu mukino ndetse byashobokaga cyane ko igice cya mbere kirangira yamaze kureba mu izamu.

Christian Bassogog yabonye uburyo bwa mbere bwabonetse mu mukino ku munota wa karindwi ubwo yashoreraga umupira aturutse mu kibuga hagati, ariko ishoti rikomeye yateye rica hejuru y’izamu.

Ahagana ku munota wa 20, Cameroun yateye umupira wa mbere ugana mu izamu binyuze kuri Michael Ngadeu washyize umutwe ku mupira wahinduwe na kapiteni Eric Choupo Moting, uruhukira mu biganza by’umunyezamu.

Nyuma y’iminota ine, iyi kipe ifite igikombe giheruka, yabonye ubundi buryo bwiza ubwo André-Franck Anguissa yahabwaga umupira ari imbere y’izamu, awutera hejuru.

Cameroun yakomeje kotsa igitutu Guinée-Bissau ndetse yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 30, ariko Anguissa apfusha ubusa uburyo yabonye, atera hejuru uyu mupira yari ahawe na Karl Toko Ekambi.

Intare z’inkazi nk’uko ikipe y’igihugu ya Cameroun yitwa, zakomeje gusatira zikoresheje imipira miremire. Ekambi na we yatanze umupira kuri Christian Bassogog, awutera hejuru.

Guinée Bissau yabonye uburyo bubiri mu gice cya mbere, aho Judilson Gomes yateye umupira wanyuze hejuru y’izamu mu gihe Juary Soares yigaramye undi mupira na we ukajya hejuru.

Mu gice cya kabiri, abasore b’umutoza Clarence Seedorf bihariye umukino bashaka igitego ndetse biza kubahira ku munota wa 66 ubwo Banana yatsindishaga umutwe ku mupira wa koruneri yari itewe na Ekambi.

Nyuma y’iminota itatu, Bahoken yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota ibiri yari amaze mu kibuga asimbuye. Sory Mane wa Guinée Bissau yashatse gukuraho umupira usanga Bahoken wahise awunyuza ku munyezamu.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda watangiye saa 22:00, Ghana imaze gutwara iri rushanwa inshuro enye, yasoje ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko John Boye ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, yatunguwe na Bénin, banganya ibitego 2-2.

Mickael Pote yafunguye amazamu ku ruhande rwa Bénin ku munota wa kabiri, André Ayew yishyurira Ghana ku munota wa cyenda mu gihe murumuna we, Jordan Ayew yatsinze igiego cya kabiri habura iminota itatu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka.

Nyuma yo guhabwa ikarita itukura ku munota wa 55, Ghana igasigara ari abakinnyi 10 mu kibuga, Bénin yishyuye igitego cya kabiri nyuma y’iminota umunani maze amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Cameroun izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, aho izahura na Ghana saa 19:00 mu gihe Bénin izacakirana na Guinée Bissau guhera saa 22:00.

Karl Toko Ekamb yahushije bumwe mu buryo bwabazwe muri uyu mukino, umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Guinee Bissau

Juary Soares yahushije uburyo bwabazwe ku ruhande rwa Guinee Bissau

Zezinho Lopes ashaka uburyo atambuka kuri Karl Toko Ekambi wa Cameroun

Zambo Anguissa wabaye umukinnyi w’umukino, agerageza guhagarika Sori Mane wateye ishoti rikomeye rigaca hejuru y’izamu

Stephane Bahoken ubwo yari amaze gutsinda igitego cya kabiri cya Cameroun

Abakinnyi ba Cameroun bafatanyije na Stephane Bahoken kwishimira igitego cyashimangiye intsinzi yabo

Abafana ba Cameroun baherekeje ikipe yabo, bayibaye inyuma kuva umukino utangiye kugeza urangiye
INKURU YA IGIHE

2019-06-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Mu gihe habura ukwezi ngo shampiyona y’u Rwanda 2022-2023 itangire, amakipe arimo AS Kigali , Musanze FC na Gasogi zatangiye imyitozo

Editorial 20 Jul 2022
FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

Editorial 31 Jan 2018
Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Editorial 12 Dec 2022
Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Editorial 23 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru