• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CAN 2019: Sénégal yasezereye Bénin, Nigeria igera muri ½ bigoranye

CAN 2019: Sénégal yasezereye Bénin, Nigeria igera muri ½ bigoranye

Editorial 12 Jul 2019 IMIKINO

Sénégal yabimburiye andi makipe kugera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri ubwo yatsindaga Bénin igitego 1-0 mu gihe Nigeria yakomeje isezereye Afurika y’Epfo mu mukino yayitsinzemo ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu.

Sénégal yari yasezerewe muri ¼ mu irushanwa riheruka kubera muri Gabon mu 2017, yihariye uyu mukino wa ¼ ibona uburyo bwinshi burimo n’ibitego bibiri byanzwe.

Bénin yashobora gufungura amazamu ku buryo bwabonetse ku munota wa 25, Mickael Poté akojejo agatsitsino ku mupira wari uturutse kuri coup-franc yatewe na Cebio Soukou, uca ku ruhande rw’izamu.

Nyuma y’iminota itandatu na Henry Saivet wa Sénégal, yateye umupira w’umuterekano wanyuze ku ruhande rw’izamu ubwo Khalidou Koulibaly yananirwaga kuwugeraho ngo awerekeza mu nshundura.

Sénégal yatsindiwe na Sadio Mané n’umutwe ku munota wa 52, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.

Umunyezamu wa Sénégal Alfred Gomis yagize amahirwe adasanzwe ubwo yari ahawe umupira na myugariro we, awukozeho n’ikirenge uca gato ku ruhande rw’izamu ahagana ku munota wa 65.

Iyi kipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, byayisabye gutegereza umunota wa 69, ifungura amazamu ku gitego yatsindiwe na Idrissa Gan Gueye wacomekewe umupira na Sadio Mané wacenze abakinnyi batatu, asiga ba myugariro ba Bénin bari bamuri inyuma, aroba umunyezamu Saturnin Allagbé.

Nyuma y’iminota itatu, Sadio Mané yongeye kurunguruka mu izamu rya Bénin, ku nshuro ya kabiri, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yarayemo ndetse bishimangirwa n’ikoranabunga ry’amashusho rizwi nka VAR ryatangiye kwifashishwa uyu munsi muri iri rushanwa.

Habura iminota umunani ngo umukino urangire, Bénin yahawe ikarita itukura kuri Olivier Verdon wagushijwe Gana Gueye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, asiga bagenzi be ari 10 mu kibuga.

Umukino warangiye habonetsemo igitego kimwe gusa, Sénégal ikatisha itike ya ½ yaherukaga kugeramo mu 2006, aho kuri iyi nshuro izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Madagascar na Tunisia zizakina kuri uyu wa Kane.

Undi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Gatatu, warangiye Nigeria itsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-1.

William Troost-Ekong yatsinze igitego cyagejeje igihugu cye muri ½ habura umunota umwe ngo umukino urangire.

Samuel Chukwueze yari yafunguye amazamu ku ruhande rwa Nigeria ku munota wa 27 mu gihe Bongani Zungu yishyuriye Afurika y’Epfo habura iminota 19 ngo umukino urangire.

Nigeria izahura n’ikipe izarokoka hagati ya Algérie na Côte d’Ivoire zizahura kuri uyu wa Kane mu mukino wa 1/4 uzabera mu Mujyi wa Suez.

Ikoranabuhanga rya VAR ryatangiye gukoreshwa mu Gikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri

Sadio Mane acenga Olivier Verdon wa Benin

Samuel Chukwueze ubwo yari amaze gutsinda igitego cya mbere cya Nigeria
Src: IGIHE

2019-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC ntibashije kurenga umutaru mu marushanwa ya CAF Champions League

APR FC ntibashije kurenga umutaru mu marushanwa ya CAF Champions League

Editorial 20 Mar 2016
Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Editorial 03 Feb 2022
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Editorial 31 May 2021
CAF: APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia, Mukura VS yo izahangana n’iya Kwizera muri Afurika y’Epfo

CAF: APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia, Mukura VS yo izahangana n’iya Kwizera muri Afurika y’Epfo

Editorial 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe
INKURU NYAMUKURU

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe

Editorial 07 Dec 2017
Uganda: Abashimuse umwangavu w’imyaka 18 barasaba miliyoni 10 z’amashilingi
Mu Mahanga

Uganda: Abashimuse umwangavu w’imyaka 18 barasaba miliyoni 10 z’amashilingi

Editorial 17 Apr 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa FAO

Editorial 22 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru