Ubuyobozi bwa PSU, umutwe w’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru no guherekeza ibikorwa bya Loni , ku bufatanye n’ubuhuzabikorwa bwa FPU, umutwe ushinzwe kurinda abaturage, ibikorwa remezo no kurinda umutekano ahahurirwa n’abantu benshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafurika MONUSCA, bagiranye inama n’abayobozi b’ibanze mu gace ka munani (8ieme Arrondissement) k’umurwa mukuru wa Bangui ku italiki ya 20 Ugushyingo uyu mwaka.
Aka gace akaba ari nako ikigo abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro muri icyi gihugu bakambitsemo giherereye; kakaba ariko, ari kamwe mu duce turangwamo ibyaha byinshi byiganjemo urugomo, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ubujura ndetse kakaba gakekwamo abaturage benshi batunze imbunda.
Iyi nama ikaba yabaye ku bwumvikane hagati y’abo bayobozi b’ibanze n’abayobozi b’imitwe yombi y’abapolisi b’u Rwanda , ikaba yari ifite intego zirimo guteza imbere imibanire myiza hagati y’abaturage batuye ako gace n’abapolisi bahakambitse ,kwigira hamwe ibibazo by’umutekano bivugwa muri ako karere, kuzamura isura nziza ya MINUSCA muri ako gace, kurebera hamwe ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage muri ako gace no kujya inama uburyo byakemuka ariko cyane cyane bigizwemo uruhare rw’ibanze n’abaturage bagatuye.
Atangiza iyo nama umuyobozi wa PSU, Assistant Commissioner of Police (ACP) Balthelemy Rugwizangoga, yibukije zimwe mu ngingo z’ibanze zikubiye muri manda ya MINUSCA cyane iyo kurinda abaturajye ba Centrafurika ndetse no gufasha Leta yatowe n’abaturage, kugaba ububasha ku butaka bwose bw’igihugu ndetse no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
ACP Rugwizangoga yavuze ko ibyo byashoboka ari uko habayeho imibanire n’imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abapolisi cyangwa ingabo za MINUSCA.
Yagize ati:” Byazatuma abaturage bisanzura mu kuduha amakuru ku bitagenda cyangwa ibyahungabanya umutekano wanyu aho mutuye kandi mukagira uruhare mu kwicungira umutekano, tugafatanya cyangwa tugakora ibyo mudashoboye.”
ACP Rugwizangoga kandi, yabagiriye inama yo kureba uko bakwishyirira ho gahunda zo kwicungira umutekano bakora amarondo y’abaturage kandi bagasangira amakuru n’amarondo y’abapolisi ba MINUSCA ku cyo bakeka cyose cyahungabanya umutekano.
Uhagarariye ubuhuzabikorwa bwa FPU muri MONUSCA Suzan Arina, yababwiyeko agiye kuvugana na bamwe mu bapolisi ba MINUSCA kujya bagira inama zijyanye n’akazi abapolisi b’igihugu cyabo baba kuri za sitasiyo za Polisi muri ako gace, akaba yanabahaye nimero za telefone bazajya bahamagaraho mu gihe bahuye n’ikibazo icyo ari cyo cyose.
Ku ngingo y’ibibazo by’imibereho myiza, Arina yababwiye ko bakwigisha abaturage kwishyira hamwe bakaba bagaragaza ibyo bifuza guterwamo inkunga byihuta.
Abayobozi b’ibanze muri Arrondissement 8, bagaragaje ko bishimiye kuba abapolisi b’u Rwanda bakambitse mu gace kabo, ko imyitwarire yabo itanga icyizere ku mutekano wabo ari nayo mpamvu babatumiye ngo baganire ku bibazo byabo; nabo bakaba barasezeranyije imibanire myiza ndetse n’ubufatanye mugihe cyose aba bapolisi bazamara aho.
Bavuze kandi ko, kubera abo bapolisi bahari, bizeye ko ibibazo byiganjemo ubujura bumena amazu bubugarije, bukorwa n’insoresore ziri muri ako gace zitagira icyo zikora, bizakemuka nta kabuza kuberako bigiye gukurikiranwa n’abo bizeyeho ubushobozi.
Inama yanzuye, abo bayobozi bagaragazako bishimiye MINUSCA binyuze mu bapolisi b’u Rwanda, ko bazajya batanga amakuru ku cyabangamira umutekano wabo kandi ko bagiye gushyira hamwe abantu bashinzwe kuyobora urubyiruko mu gutekereza udushinga tubyara inyungu bakadushyikiriza ababishinzwe muri MINUSCA kugirango babashakire inkunga.
Inama yarangiye impande zombi zemeranyije ko inama nk’izi zajya ziba nibura rimwe mu kwezi.
RNP