• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara

Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara

Editorial 12 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yiyamamarije mu Karere ka Gasabo aho azatorera.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga, Paul Kagame yari kuri Site ya Bumbogo ahateraniye abasaga ibihumbi 300 bo mu Karere ka Gasabo n’abandi baturutse mu bindi bice byegeranye na ko.

Wari umunsi wa 14, ubanziriza uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena. Utundi turere yagezemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi na Gakenke.

Kagame washimiwe ku byiza yagejeje ku Banya-Gasabo ari hamwe na FPR Inkotanyi, yavuze ko azatorera muri aka Karere, yizeza ab’i Bumbogo ko bazubakirwa umuhanda wa kaburimbo nyuma yo guhitamo neza ku wa 15 Nyakanga 2024.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yahishuye ko umujandarume warindaga urugo rwa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994, yashatse kumusagarira mu Kiyovu, aramucika.

Ni inkuru Kagame yabwiye abateraniye kuri site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, ubwo yakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza.

Iyi nkuru ishingiye ku y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, wasobanuye ko akiri umwana yajyaga kurya umunyenga muri ‘ascenseur’ y’iyi Minisiteri ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo.

Irere yagize ati “Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, Nyakubahwa Chairman uyu munsi mwangiriye icyizere, ubu nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye mu kazi kugeza uburezi kuri bose. Mwarakoze cyane.”

Kagame yabwiye abaturage ko na we afite inkuru yamubayeho mu 1977 cyangwa 1978, ijya gusa n’iya Irere.

Ati “Reka mbabwire indi nkuru yenda gusa n’iyo lift. Naje mu Rwanda, najyaga nza mu 1977, ngaruka mu 1978 ndetse ngira ngo naje gatatu no mu ntangiriro ya 1979. Uhuriye nanjye mu nzira wanankubitira n’ubusa ndetse ni ko byari bigiye kugenda. Nabaga mu Kiyovu, hari umugabo mfitanye na we isano, abana be ngira ngo baracyariho, ngira ngo bari hano. Yitwaga Muyango Claver, yakoraga muri MINISANTE, ngira ngo yari nka Directeur Général.”

Yasobanuye ko Muyango ari umwe mu Banyarwanda bari barize muri Czech-Slovakia bari barangiwe na Leta y’u Rwanda gutaha i Kigali kubera ingengabitekerezo yari yarabase ubutegetsi bw’iki gihugu, ariko nyuma bafata icyemezo cyo gutaha mu buryo bwasaga no kwiyahura, bavuga bati “Reka dutahe, nibashake batwice.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje ati “Bagarutse, bicara aho badafite akazi, badafite icyo bakora. Hanyuma hashize igihe, umwe cyangwa babiri muri abo baza kwicwa, [Muyango] we arasigara, ariko hanyuma hashize igihe bamuha akazi muri MINISANTE.”

Kagame yasobanuye ko ubwo yazaga mu Rwanda avuye muri Uganda, yakundaga kuba kwa Muyango mu Kiyovu, hafi y’ahahoze Ambasade ya Zaïre (yahindutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) ndetse n’urugo rwa Habyarimana.

Ati “Burya umujyi hafi ya wose nari nkuzi, najyaga nywugenda n’amaguru. Rimwe rero nza kuva kwa Muyango n’amaguru, ngera kuri Ambasade ya Zaïre, haruguru yaho hari inzu z’Ababiligi, ngira ngo ni abadipolomate bahabaga, hanyuma rero na hariya mu Kiyovu aho ngira ngo Habyarimana yabaga cyangwa sinzi ababagamo. Nza kuhanyura rero n’amaguru ariko nabaga mfite agatabo, ngenda nisomesha, nijijisha, nza kuhanyura, mva aho kuri ambasade, ngana aho Ababiligi bari batuye usa n’ugana kuri PLATEAU.”

Muri uwo mwanya, ngo umujandarume warindaga urugo rwa Habyarimana yaramuhamagaye, yica amatwi, biba ngombwa ko amusanganira.

Ati “Umujandarume wari uharinze ati ‘Yewe sha!’ Ndamwihorera, noneho bituma nsoma kurushaho. Nguma ngenda, ati ‘Yewe! Wowe! We!’ Yari yambaye inkweto z’abasirikare zirimo ibyuma hasi numva yambutse umuhanda, aza ansanga, ati ‘We sha! Ni wowe mbwira.’ Noneho ndahindukira, ndamureba nti ‘Njyewe? Ni njye wavugaga?’ Ati ‘Ngwino hano.’ Ngira ntya, nsa n’utabyumvise, ndavuduka ndiruka.”

Kagame yasobanuye ko uyu mujandarume yamukurikiye, abura aho arengeye, asubira kwa Muyango. Ati “Arankurikira, aranyirukankana ariko ntabwo yamenye aho nyuze. Ndiruka, ndamusiga, ndagenda ndazunguruka, ngira ngo hari ambasade y’Abafaransa muri icyo gice. Ndakwepa, ndagenda ninjira mu nzu kwa Muyango Claver, nta nubwo nigeze mbabwira ibyambayeho.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko nyuma yo kwirukankanwa n’umujandarume, na we Abanyarwanda bamugiriye icyizere, aba Umukuru w’Igihugu, atura mu nzu Habyarimana yabagamo mu Kiyovu.

Ati “Icyo nshaka kuvuga ni iki? Ubwo byabaye mu 1977 cyangwa 1978, hanyuma karabaye, naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero, birasa n’ibya Irere wajyaga agenda muri ascenseur, ni uko, byazagera aho, ari umwana bamukubita imijugujugu yirukana, ageze aho, agaruka aha aba ari we uyobora Minisiteri. Ntiwumva ko ibintu byikora rero?”

Kagame yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi waharaniye impinduka, politiki yaranzwe n’ubutegetsi bubi isimbuzwa idaheza Abanyarwanda. Yamenyesheje abaturage ko kugira ngo bigerweho, hari amaraso yamenetse, abasaba kudakinisha iyi politiki.

Ati “FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda. Hari uko bivugwa ko ari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi mu gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki yahindutse, ariko yahindutse ku maraso y’abantu, ntabwo ari politiki yo gukinisha. Ndetse nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.”

Paul Kagame ayobora u Rwanda kuva mu 2000. Yabanje kuba Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo kuva muri Nyakanga 1994, ubwo ingabo yari ayoboye zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora iki gihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi.

Site ya Bumbogo yateraniyeho abaturage barenga 300.000 bashyigikiye Paul Kagame

2024-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Editorial 04 Jun 2021
Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 11 Apr 2019
APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Editorial 04 Nov 2024
Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Editorial 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda
Mu Mahanga

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya wa 2017 asaba abanyarwanda gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda

Editorial 04 Jan 2017
Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage
Mu Mahanga

Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Editorial 04 Oct 2018
Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bategerejwe muri Ethiopia
ITOHOZA

Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Museveni, bategerejwe muri Ethiopia

Editorial 17 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru