• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)

Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)

Editorial 02 May 2018 IMIKINO

Real Madrid yasezereye Bayern Munich muri 1/2 cya UEFA Champions League ku giteranyo cy’ibitego bine kuri bitatu mu mikino yombi, Zinedine Zidane aba umutoza wa mbere ugejeje ikipe ku mukino wa nyuma inshuro eshatu zikurikiranya muri iri rushanwa kuva mu 1998.

Bayern Munich yari yatsindiwe iwayo ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye mu Budage kuri Allianz Arena, kuri uyu wa Kabiri mu wo kwishyura yaje yariye karungu ifungura amazamu ku munota wa gatatu ku gitego cyatsinzwe na Joshua Kimmich.

Real Madrid yakiniraga inyuma ariko igacungira ku mipira yo ku mpande yihuta cyane yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 11 gitsinzwe na Karim Benzema ku mupira yari ahawe na Marcelo Vieira da Silva Júnior.

Kwishyura kwa Real Madrid byongereye imbaraga Bayern Munich yotsa igitutu izamu rya Keylor Navas nawe akuramo imipira myinshi yari yabazwe, afasha ikipe ye gukomeza kugira icyizere.

Rutahizamu Benzema ubusanzwe utagirirwa icyizere na benshi mu bafana ba Real Madrid, yaje kongera gushimangira ko ijoro ari irye ku munota wa 46, amakipe yombi akiva mu karuhuko atsinda igitego cya kabiri cya Real Madrid ku makosa y’umunyezamu Sven Ulreich wananiwe kugarura umupira yari ahawe na mugenzi we ukisangira Benzema nawe agahita awuboneza iy’urushundura.

Benzema yabaye umucunguzi wa Madrid

Ibitego Benzema yatsinze byamufashije kuzuza 54, bimugira umukinnyi wa gatanu utsinze byinshi mu mateka ya Champions League nyuma ya Cristiano Ronaldo ufite120, Lionel Messi 100, Raúl González 71 na Ruud Van Nistelrooy 56.

Bayern Munich nayo yaje kugarura icyizere ku munota wa 63 nyuma yo kwishyura igitego cyatsinzwe na James Rodriguez, aho byayisabaga ikindi kimwe igahita ikomeza kubera ibitego byinshi byo hanze.

Yakomeje no gukina neza, igera imbere y’izamu rya Real Madrid kenshi kuko yateyemo amashoti umunani kuri atatu gusa ya mukeba, ndetse iniharira umupira ku kigereranyo cya 69% mu gihe ikipe yakiniraga imbere y’abafana yari ifite 31%.

Jupp Heynckes utoza Bayern Munich na Zidane wa Real Madrid bakoze impinduka ariko biranga iminota 90 irangira ari 2-2, muri rusange biba 4-3 mu mikino yombi.

Umufaransa Zinedine Zidane utoza Real Madrid yahise yandika amateka yo kuba uwa mbere ugeze ku mikino ya nyuma ya Champions League inshuro eshatu zikurikiranya kuva mu 1996 ubwo ako gahigo kari kashyizweho na Marcello Lippi.

Kugera ku mukino wa nyuma inshuro eshatu si ubwa mbere Real Madrid ibikoze. Iyi kipe y’Ibwami yageze ku mukino wa nyuma inatwara ibikombe byo ku Mugabane w’u Burayi inshuro eshanu zikurikiranya kuva mu 1956 kugeza mu 1960 mu gihe Benfica yabikoze inshuro eshatu itwara ibikombe bibiri hagati ya 1961 na 1963.

Ajax yatwaye ibikombe bitatu hagati ya 1971 na 1973, Bayern nayo yandika ayo mateka mu mwaka wa 1974 kugeza mu 1976. Abataliyani bayobowe na AC Milan yageze ku mukino wa nyuma inshuro eshatu, itakaza ebyiri kuva mu 1993 kugera mu 1995, bisubirwamo na Juventus hagati ya 1996 n’umwaka wa 1998, agahigo kari kamaze imyaka 20.

Real Madrid itegereje ikipe izarokoka hagati ya Liverpool ihagarariye u Bwongereza yatsinze AS Roma yo mu Butaliyani ibitego 5-2 mu mukino ubanza, bikaba biteganyijwe ko uwo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatatu.

Real Madrid nitsinda umukino wa nyuma wa Champions League uzabera kuri Kiev Olympic Stadium muri Ukraine, ku wa 26 Gicurasi 2018, izaba itwaye igikombe cya kane cyo ku mugabane w’u Burayi mu myaka itanu; ibi birimo bitatu bya Zidane na bine bya Cristiano Ronaldo.

Iyi kipe yitwa “Los Blancos” irashaka igikombe cya gatatu cy’iri rushanwa cyikurikiranya nyuma yo kucyegukana mu 2016 itsinze Atletico Madrid ikabisubiramo mu 2017 inyagiye Juventus ibitego 4-1.

Joshua Kimmich niwe watsindiye Bayern igitego gifungura mu minota ya mbere y’umukino

Kimmich na Thomas Muller bishimira igitego cyabonetse ku munota wa gatatu

Benzema yafunguye amazamu ku gitego cy’umutwe nyuma y’umupira mwiza yahawe na Marcelo ku munota wa 11

Benzema anyeganyeza inshundura za Bayern Munich

Sven Ulreich urinda izamu rya Bayern Munich ntiyumvaga ibimubayeho

Benzema yatsinze ibitego bibiri

Benzema ukomoka mu Bufaransa yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo kunyerera k’umunyezamu wa Bayern Munich

Luka Modric ahagurutsa abafana ba Real Madrid nyuma y’igitego cya kabiri

Umusifuzi Cuneyt Cakir aganira na Ramos utumvaga ikosa rihawe Bayern Munich

James Rodriguez (wambaye 11) yagoye ikipe ya Real Madrid yahozemo

Rutahizamu wa Bayern Munich, Lewandowski atera ishoti riremereye ryagaruwe na Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos

Robert Lewandowski wa Bayern Munich agerageza kwambura umupira ba myugariro ba Real Madrid, Sergio Ramos (ibumoso) na Raphael Varane

Rodriguez watijwe na Real Madrid muri Bayern Munich yatsinze igitego cya kabiri, amakipe anganya 2-2

Rodriguez ntiyishimiye cyane igitego yatsinze ikipe yahozemo

Benzema (wambaye umweru) ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza

Cristiano Ronaldo ntiyagaragaye cyane muri uyu mukino

Karim Benzema yishimira igitego cya mbere yatsinze Bayern Munich

Rutahizamua Lewandowski nyuma y’umukino

Franck Ribery wa Bayern Munich yari yihebye nyuma yo gusezererwa

Franck Ribery yihanganisha David Alaba nyuma yo gusezererwa mu mikino ya Champions League

Abakinnyi ba Real Madrid bishimana na Benzema

2018-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245,  ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Editorial 15 Aug 2025
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Editorial 13 May 2025
Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.

Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.

Editorial 15 Jun 2021
Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club

Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club

Editorial 05 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.
Amakuru

Nyuma y’uko abasirikari 41 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda, Gatumwa za Uganda zaba zatangiye koshya bamwe muri bo ngo bajye gusiga agatwe mu mitwe y’iterabwoba.

Editorial 12 Mar 2021
Perezida Kagame arayobora Umuhango wo gusinya Imihigo ya 2018/2019 anasese Inteko Ishinga Amategeko
ITOHOZA

Perezida Kagame arayobora Umuhango wo gusinya Imihigo ya 2018/2019 anasese Inteko Ishinga Amategeko

Editorial 09 Aug 2018
Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 02 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru