Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Kongo Kinshasa iracakirana n’iya Guinea mu mukino wa kimwe cya kabiri mu irushanwa nyafurika rihuza abakinnyi abakina imbere mu bihugu byabo CHAN ikomeje kubera mu Rwanda mu mukino byitezwe ko uza kuba ukomeye cyane.
Les Leopards, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Kongo Kinshasa yageze muri ½ isezereye u Rwanda rwakiriye irushanwa nyuma yo kurutsinda ibitego 2-1 mu gihe Guinea yo yasezereye Zambia kuri penaliti 5-4 nyuma yo gukina umukino ukarangira ari ubusa ku busa.
Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni imwe mu zihabwa amahirwe yo gutwara CHAN 2016 nyuma yo gusezerera u Rwanda rwakiniraga iwarwo ndetse no kwitwara neza mu mikino y’amatsinda.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ntiyigeze isiba muri CHAN na rimwe , ikba ari yo yatwaye CHAN bwa mbere mu mwa wa 2009 ubwo yakinirwga muri Cote d’Ivoire mu mwaka wa 2009 ndetse iviramo muir ¼ mu mwaka wa 2011 n’uwa 2014.
Ku rundi ruhande, ni ubwa mbere Guinea yitabiriye CHAN ndetse ikaba yarahise ibasha kugera muri ½. Iyi kipe ikaba yaraciye mu nzira ikomeye kuko yabashije gutsinda ikanasezerera Nigeria yaje muri CHAN 2016 ihabwa amahirwe menshi yo kuyitwara.
Umutoza w’ikipe ya Guinea Mohammed Kanfory Bangoura, yatangaje ko nta wigeze aha ikipe ye amahirwe yo kugera kure nyamara ngo batunguye benshi babasha kugera muri ½ ndetse yongeraho ko biyemeje gutsinda Kongo bakagera ku mukino wa nyuma.
Yagize ati “ Nabwiye abakinnyi banjye ko badakwiye gukomeza kwishimira iby twagezeho kuko dufite undi mukino w’ishiraniro (na RDC) ihagaze neza cyane. Ndizera ko tuzabaha akazi gakomeye cyane- aho bigeze turashaka kugera ku mukino wa nyuma’’.
Mohammed Bangoura utoza Guinea ari kumwe n’umunyezamu Abdul Aziz Keita wakuyemo penaliti 2 akanatsinda iyahesheje Guinea itike ya 1/2
Uyu mutoza kandi yavuze ko abakinnyi b’ikipe ye batakinnye ku mukino wa Zambiya bari bukine ku wa Kongo ngo kuko bameze neza.
Nta kibazo cy’imvune cyangwa ikindi kivugwa muri iyi kipe y’igihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.
Umutoza w’Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Florent Ibenge avuga ko nyuma yo gutsinda u Rwanda, yizeye ko gutwara igikombe bishoboka.
Ibenge yavuze ko azi ko umukino wa Guinea uba ukomeye gusa akavuga ko kuba baratsinze u Rwanda nyuma y’aho rwari rwarabatsinze kabiri rwikurikiranya, bibaha icyizere cyo gutsinda Guinea bakagera ku mukino wa nyuma ndetse bakaba banatwara igikombe,
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irakina umukino wa ½ idafite Heritier Luvumbu umwe mu bakinnyi bagoye cyane Amavubi akaba yaranafashije ikipe y’igihugu cye cyane mu mikino yo mu matsinda.
Luvumbu (nomero 8) yari afatiye runini RD Congo ndetse yari ku ruhembe rw’abayifashije gusezerera u Rwanda
Florent Ibenge yavuze ko ari igihombo gikomeye gukina badafite Heritier Luvumbu gusa avuga ko bafite abandi bakinnyi bashoboye kandi bageze ku rwego rwo hejuru dore ko abenshi bakinira Vita Club yageze kure muri CAF Confederations Cup ndetse abandi bakaba baratwaranye na TP Mazembe igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere wayo muri Afurika.
Guinea irakina na Kongo Kinshasa kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Gashyantare 2016, guhera ku isaha y’I saa kumi kuri Stade Amahoro.
Cote d’Ivoire yo izakina kuri uyu wa kane na Mali mu wundi mukino wa ½ cya CHAN.
M.Fils