Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje ko ikipe izatwara igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2016 izahembwa miliyoni 560 FRW n’igikombe.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rya Mohamed Thabet ushinzwe itangazamakuru muri CAF avuga ko ikipe izatwara igikombe cya CHAN kizaba gikinwa ku nshuro ya kane izahabwa igikombe na sheki y’ibihumbi 750 by’amadorali y’Amerika asaga miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gihembo nicyo cyahawe Libya mu 2014 muri Afurika y’Epfo batsinze Ghana penaliti 4-3 nyuma yo kuganya 0-0.
Igihugu kizatsindirwa ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 7 Gashyantare 2016 saa kumi n’ebyiri n’igice kuri stade Amahoro kizatahana ibihumbi 400$ (asaga miliyoni 300 FRW).
Amakipe abiri azaba yasezerewe muri ½ cy’irangiza, azahatanira umwanya wa gatatu azahembwa ibihumbi 250$ buri imwe (miliyoni 186 FRW).
Amakipe ane azasezererwa muri ¼ cy’irangiza buri imwe izabona ibihumbi 175$ (miliyoni 130 FRW) mu gihe amakipe ya gatatu mu itsinda buri imwe izajya ibona ibihumbi 125$ (miliyoni 93 FRW) naho iya kane [iya nyuma mu itsinda] itahane ibihumbi 100$ (miliyoni 74 FRW).
CAF ivuga ko ibihembo amakipe azegukana muri CHAN bifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi 250$ ahwanye na miliyari ebyiri miliyoni 430 n’ibihumbi 744 FRW.
Ibi bihembo by’amakipe azakina CHAN bije bisanga ibiciro byo kureba iyi mikino byashyizwe ku mafaranga 500 FRW ahasanzwe mu mastade ane azakira iri rushanwa; stade Amahoro na Nyamirambo i Kigali, Umuganda i Rubavu na Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Umukino ufungura iri rushanwa uzabera kuri stade Amahoro tariki ya 16 Mutarama 2016 uhuze u Rwanda na Cote d’Ivoire saa cyenda ukurikirwe n’uwa Gabon na Maroc saa kumi n’ebyiri, imikino yombi yo mu itsinda A.
M.Fils