Charlotte Mukankusi akunze kumvikana cyane kuri bya bitangazabinyoma byamamaza ubugome n’ ubujiji bw’imitwe y’iterabwoba nka RNC abereye umwe mu bayobozi bakuru.
Ibitutsi bye, gusebanya ubundi bitamenyerewe ku mutegarugori, ni byo yita “diplomacy” ngo izabageza ku butegetsi mu Rwanda, akibagirwa ko Umunyarwanda w’iki gihe atakiri wa wundi ushukwa n’inzererezi zishakira amaramuko. Uyu mugore-gito, Charlotte Mukankusi aherutse kuvugira kuri RUGALI TV, yidoga cyane ngo bazafunguza Paul Rusesabagina,basangiye amaraso y’inzirakarengane z’Abanyarwanda.
Imwe rero mu nzira ngo bazakoresha, ni ugukomeza gukoronga, bandagaza igihugu cyababyaye imbere y’amahanga, Ubu barakangisha kujya kurocangwa mu Muryango w’Abibumbye, nkaho iyo Loni ifite uburenganzira bwo guhitiramo Abanyarwanda uko bakwiye kubaho, Umwe mu basesenguzi twaganiriye tukimara kumva aya mateshwa ya Mukankusi, yaratubwiye ati:”Biriya ni ukwikiriga ugaseka, kuko na Mukankusi ubwe n’ibigarasha bigenzi bye, bazi neza ko isi yose yahagurukiye kurwanya iterabwoba, kandi Rusesabagina ubwe yiyemereye uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byabaye I Nyabimata na Nyamagabe”.
Tugarutse kuri Charlotte Mukankusi, ni umugore wigize intyoza kandi mu by’ukuri ari inkotsa, Ni umuntu wahagarariye u Rwanda mu mahanga, aza guhunga atinya ko ubutabera bwazamuryoza ubuhemu yakoze ubwo yari mu myanya y’ubuyobozi, Bidatunguranye, nka ba bihemu bandi, yahise aboneza muri RNC, ka gatsiko k’abanyabusembwa, maze si ukuvuza iya Bahanda yiva inyuma, Byinshi mu bikorwa afatanyije na ba Kayumba Nyamwasa, babiterwamo inkunga na Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni, wanamuhaye urwandiko rw’inzira rwa Uganda, kandi ari Umunyarwandakazi bizwi, kugirango ajye abona uko azererana amahomvu yabo, Mu nama zinyuranye zagaragaje ubushotoranyi bwa Uganda, abakuru b’ibihugu by’ uRwanda, RDC na Angola, babajije Museveni impamvu yahaye Mukankusi pasiporo ya Uganda, nomero A000199979, akanamwakira mu biro bye, umusaza akanja amanwa. Nyuma abategetsi ba Uganda baje kuvuga ko bayimwambuye, nyamara amakuru yizewe avuga ko ariyo Mukankusi akigenderaho.
Icyo abantu bibaza rero, ni ukuntu Charlotte Mukankusi n’amashumi ye badakura amasomo ku bikomeje kuba kuri bagenzi babo, barimo Paul Rusesabagina, Nsabimana Calixte”sankara”, Laforge Fils Bazeye, Col J.Pierre Nsekanabo, Deo Mushayidi, n’abandi bari muri gereza y’uRwanda babazwa ubugambanyi n’amaraso y’abanyarwanda bamennye, By’umwihariko, ntibyumvikana uburyo Charlotte Mukankusi atagira ubwoba, azi neza urupfu rw’ abantu 14 bazize grenades zatewe na RNC mu duce tunyuranye tw’uRwanda, abafatiwe muri ibyo bikorwa bakaba barivugiye ko babitumwe na RNC.
Ubwo se akumva bizarangira gutyo gusaaa! Abababeshya ko muri intwari, umunsi mwaguye muri rwagakoco bazaceceka, mutangire murushye iminsi mu butabera!
Amaherezo rero y’inzira ni mu nzu, si kera inkotsa Mukankusi ikibona I Kigali, Yasakuza yagira, ashatse abikore vuba kuko umwanya asigaranye ari muto.