• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

Editorial 17 Nov 2018 Mu Mahanga

Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, byemeje ko Igikomangoma Mohammed bin Salman wa Arabie Saoudite ari we wategetse ko umunyamakuru Jamal Khashoggi yicwa.

Ni nyuma y’igihe iki gihugu gihakana ko uyu muhungu yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Khashoggi wiciwe muri ambasade ya Arabie Saoudite muri Turukiya, ubwo yari agiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gushyingirwa mu kwezi gushize.

Umuyobozi mu nzego zo hejuru muri Amerika yabwiye CNN ko CIA yemeje ko Igikomangoma Salman ariwe wicishije Khashoggi, ishingiye ku makuru yatanzwe na guverinoma ya Turukiya ndetse n’ibindi bimenyetso.

Uru rwego ruhamya ko kandi uburyo Khashoggi yishwemo bitari gushoboka Salman atabizi ukurikije uburyo aba azi ndetse agakurikiranira hafi ibibera muri Arabie Saoudite byose.

Washington Post yabanje gutangaza iby’iperereza rya CIA nubwo umuvugizi w’uru rwego yanze kugira icyo abivugaho, yatangaje ko mu byashingiweho harimo kuba umuvandimwe wa Salman witwa Khalid bin Salman yarahamagaye Khashoggi amushishikariza kujya muri Turukiya gushaka ibyangombwa.

Nubwo abaganiriye n’iki kinyamakuru bemeza ko Khalid yari abitegetswe n’Igikomangoma, uyu yifashishije Twitter mu kugaragaza ko atigeze avugana na Khashoggi kuri telefone.

Khalid usanzwe ari ambasaderi wa Arabie Saoudite muri Amerika ngo yaherukaga kuvugana na Khashoggi wandikiraga kiriya kinyamakuru mu Ukwakira 2017, kandi mu byo bavuganye kujya muri Turukiya bitarimo.

Mu bindi bimenyetso CIA yagenzuye harimo no kuba nyuma y’uko Khashoggi yicwa Maher Mutreb uba mu bashinzwe kurinda Salman yarahamagaye umwunganira amubwira ko akazi kakozwe neza.

Umuvugizi wa Ambasade ya Arabie Saoudite yanyomoje ibyatangajwe avuga ko ari ibinyoma bidafite ikintu gifatika bishingiyeho.

Kugeza ubu ariko ntawe uzi irengero ry’umurambo wa Khashoggi bivugwa ko yishwe nyuma y’ubushyamirane bwabereye muri ambasade.

Amerika yafatiye ibihano abantu 17 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Khashoggi wahoze ari umuntu w’imbere mu bwami bwa Arabie Saoudite ariko nyuma agatangira ku bunenga.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwo buvuga ko abantu 16 bamaze gutabwa muri yombi, barimo 11 bakekwaho kuba aribo bamwishe.

2018-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Editorial 01 Nov 2018
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Editorial 16 Jun 2021
Uganda: Gen. Kale Kayihura arahakana uruhare urwo ari rwo rwose mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Uganda: Gen. Kale Kayihura arahakana uruhare urwo ari rwo rwose mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Editorial 22 Jun 2018
Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Editorial 04 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Editorial 02 May 2022
Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]
IMIKINO

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri muri Cecafa [ Amafoto ]

Editorial 06 Dec 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 01 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru