Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, byemeje ko Igikomangoma Mohammed bin Salman wa Arabie Saoudite ari we wategetse ko umunyamakuru Jamal Khashoggi yicwa.
Ni nyuma y’igihe iki gihugu gihakana ko uyu muhungu yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Khashoggi wiciwe muri ambasade ya Arabie Saoudite muri Turukiya, ubwo yari agiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gushyingirwa mu kwezi gushize.
Umuyobozi mu nzego zo hejuru muri Amerika yabwiye CNN ko CIA yemeje ko Igikomangoma Salman ariwe wicishije Khashoggi, ishingiye ku makuru yatanzwe na guverinoma ya Turukiya ndetse n’ibindi bimenyetso.
Uru rwego ruhamya ko kandi uburyo Khashoggi yishwemo bitari gushoboka Salman atabizi ukurikije uburyo aba azi ndetse agakurikiranira hafi ibibera muri Arabie Saoudite byose.
Washington Post yabanje gutangaza iby’iperereza rya CIA nubwo umuvugizi w’uru rwego yanze kugira icyo abivugaho, yatangaje ko mu byashingiweho harimo kuba umuvandimwe wa Salman witwa Khalid bin Salman yarahamagaye Khashoggi amushishikariza kujya muri Turukiya gushaka ibyangombwa.
Nubwo abaganiriye n’iki kinyamakuru bemeza ko Khalid yari abitegetswe n’Igikomangoma, uyu yifashishije Twitter mu kugaragaza ko atigeze avugana na Khashoggi kuri telefone.
Khalid usanzwe ari ambasaderi wa Arabie Saoudite muri Amerika ngo yaherukaga kuvugana na Khashoggi wandikiraga kiriya kinyamakuru mu Ukwakira 2017, kandi mu byo bavuganye kujya muri Turukiya bitarimo.
Mu bindi bimenyetso CIA yagenzuye harimo no kuba nyuma y’uko Khashoggi yicwa Maher Mutreb uba mu bashinzwe kurinda Salman yarahamagaye umwunganira amubwira ko akazi kakozwe neza.
Umuvugizi wa Ambasade ya Arabie Saoudite yanyomoje ibyatangajwe avuga ko ari ibinyoma bidafite ikintu gifatika bishingiyeho.
Kugeza ubu ariko ntawe uzi irengero ry’umurambo wa Khashoggi bivugwa ko yishwe nyuma y’ubushyamirane bwabereye muri ambasade.
Amerika yafatiye ibihano abantu 17 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Khashoggi wahoze ari umuntu w’imbere mu bwami bwa Arabie Saoudite ariko nyuma agatangira ku bunenga.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwo buvuga ko abantu 16 bamaze gutabwa muri yombi, barimo 11 bakekwaho kuba aribo bamwishe.