Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z’umuco nyarwanda ndetse nizubaka sosiyete yashyize hanze indirimbo yise Nimukongeze, ikaba irimo ubutumwa bw’ibanze kubakundana bakunze gutandukana batarambanye.
Mu kiganiro yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, Karasira yatangiye asobanura inkomoko y’iyi ndirimbo, yagize ati “Iyi ndirimbo nshya Nimukongeze, nayihimbye nshaka guha ubutumwa abantu bakundana ariko bageze aho babona ibyabo byananiranye,bigana ku iherezo. Yaba abatarashakana (aba Fiancee, cyangwa abashakanye)”.
Yakomeje agira ari “Igitekerezo cy’iyi ndirimbo nakigize mu mwaka ushize ubwo nari ndi kureba raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kuri gatanya, cyagaragajeko mu mwaka umwe gusa gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro 8!”.
“Nanakomeje gutekereza ku buryo abantu bakundana batarashakana kimwe n’abashakanye,nabo bagirana ibibazo byinshi ugasanga hari ubwo bashwanye kandi wenda hari uburyo byari gushoboka ko urukundo rushibuka. Ndeba uburyo bitangira bishyushye bimeze neza nyuma bikagenda bigabanyuka kuri benshi,indirimbo Nimukongeze inzamo.”
Muri iki kiganiro, uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo yumva yafasha abantu kujya bwibuka ko uko byamera kose haba hakiri amahirwe yo kubyutsa no gukongeza igicaniro cy’umubano.
Reba hano amashusho y’indirimbo “NIMUKONGEZE”: