Abanyarwanda babiri mu gihugu cya Uganda bashinjwe gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe imibanire hagati ya Uganda n’u Rwanda ikomeje kugaragaramo igitotsi cyiyongera aho kugabanyuka.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko mu myaka mikeya ishize imibanire y’u Rwanda na Uganda yarushijeho kwangirika bigaha icyuho imyiteguro y’amakimbirane yeruye yavamo imirwano hagati y’ibihugu byombi.
Kunanirwa gucyemura ibibazo biri hagti y’ibihugu byombi nk’ibijyanye n’ubutasi, gushyigikira inyeshyamba no kutuzuza ibyiyemejwe ni bimwe mu bikomeje kugaragaza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko kuwa 26 Gicurasi 2018, Abanyarwanda babiri bafatiwe muri Mbarara bakekwaho kuba mu gatsiko k’intasi z’u Rwanda muri Uganda. Abafashwe akaba ari; Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Emmanuel Rwamucwe. Abazi ariko ibibera muri iki gihugu bavuga ko ari amayeri ya CIM yo guhimbira ibyaha aba banyarwanda nkuko uwanduhaye amakuru abyemeza.
Aba bombi igisirikare cyavuze ko basanganywe imbunda, bagafungirwa ku cyicaro cya division ya mbere ya UPDF muri Mbarara mbere yo koherezwa I Kampala ngo bahatwe ibibazo. Abo mu muryango wa Rwamucyo ariko bo bavuga ko atigeze atunga imbunda.
Mushiki wa Rwamucyo ati: “Ni ikinyoma gikabije. Ntabwo azi impamvu bari kumushinja gutunga imbunda atigeze agira,”
Ubwo yatabwaga muri yombi, Rwamucyo avugwaho kuba yari atwaye imodoka aturutse Kikagati mu Karere ka Isingiro, aho afite hotel, yerekeje muri Mbarara. Abo mu muryango we bakavuga ko yashakaga kubitsa miliyoni 40 z’Amashilingi kuri konti ye iri muri banki ikorera Mbarara aho yashakaga kwishyura inguzanyo.
Rwamucyo ngo ntafite hotel gusa muri Isingiro ahubwo afite n’ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.
Muri Mbarara, bivugwa ko Rwamucyo yahamagaye inshuti ye, Rwamucwe ngo amuherekeze kuri banki, ariko bose bakaba baratawe muri yombi bataranohereza ayo mafaranga kuwo yagombaga kwishyura. Abayobozi bavuga ko bombi babajijwe n’Ubutasi bwa gisirikare (CMI) muri Mbuya mbere yo koherezwa muri gereza ya Makindye mbere yo koherezwa mu rukiko rwa gisirikare kuri ubu bakaba bafungiye muri Gereza ya Luzira.
Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda rukomeje kunenga ijujubywa ry’abaturage barwo muri Uganda. Ambasaderi Frank Mugambage akaba yari aherutse gusaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti. Yanenze itabwa muri yombi ridasobanutse ry’Abanyarwanda baba muri Uganda no kunanirwa kubimenyesha ababashinzwe ari bo ambasade y’u Rwanda.
Inzego z’umutekano za Uganda zo zikaba zikomeza gutsimbarara zivuga ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bakekwaho kuba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ni no muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 12 nzeri, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yasabye Guverinoma ya Uganda gutanga ibisobanuro kuri ibi bikorwa bikomeje byo guta muri yombi Abanyarwanda bari muri Uganda, aho bamwe mu badepite bemeza ko biri mu bituma imibanire y’ibihugu byombi irushaho kuba mibi.
Ikintu gisa nk’igitangaje n’uko abayobozi ba Uganda mu ruhame bemeza ko nta kibazo bafitanye n’u Rwanda gikomeye nk’aho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Patrick Mugoya aherutse kubwira Chimpreports ko hari inzira ziri gukoreshwa zo gukemura ikibazo cyavuka.
Yakomeje agira ati: “Imibanire irenze itabwa muri yombi. Niba hari hari bamwe bakekwa bashobora gutabwa muri yombi”. Ni mbere yo gukomeza agira ati: “Imibanire yacu n’u Rwanda ni okay.”
Ibi biraba mu gihe muri iki gihugu havugwa imyiteguro yo gutuza Kayumba Nyamwasa, umaze imyaka 8 muri Afrika y’Epfo aho aba binyuranije n’amategeko agenga iki gihgu, mu minsi ishize Perezida Ramaphosa yasabye Perezida Museveni gucyemura iki kibazo bakareba aho Gen. Kayumba wahoze mu ngabo z’u Rwanda yakwereza. Iyi nkuru turacyayikurikirana tuzayibagezaho neza mu minsi iri imbere.