• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Ubwanditsi 01 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Leta y’Uburundi yamaze gushyira hanze urutonde rw’Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta 130 iyishinja kwimakaza ubutinganyi no kwangisha abaturage ubuyobozi bakwirakwiza ibihuha by’intambara.

Mu itangazo ryashyizweho umukono kuwa 28 Nzeri 2018, abayobozi b’Uburundi bavuga ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1  Ukwakira 2018 iyi miryango itegamiye kuri Leta igomba gusubika ibikorwa byayo mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’inama y’igihugu y’umutekano iherutse guterana iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza.

Iri tangazo kandi rihamya ko  myinshi muri iyi miryango yananiwe kubahiriza amabwiriza ngenderwaho yo mu gihugu cy’u Burundi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Perezida Nkuruziza, Jean Claude Karegwa yavuze ko iyi miryango yakoraga bimwe mu bintu bitemewe n’amategeko y’imbere mu gihugu.

Itangazo rya Leta y’u Burundi rigaragaza imiryango itegamiye kuri Leta yahagaritswe.

Yagize ati”  Hari imwe mu miryango yigishaga ko abantu bagomba kubana bahuje ibitsina,turabizi. Hari abirirwa bashaka guteza intambara kugira ngo babone isoko ry’intwaro(…)

Perezida Petero Nkurunziza

Uyu muyobozi yavuze ko hari n’imiryango ikwirakwiza indwara kugira ngo abone isoko ry’imiti akora.

Muri iyi miryango yahagaritswe, myinshi ikomoka ku mugabane w’Ubulayi n’indi mike yo muri Amerika.

Ibi bitangajwe nyuma yaho abasesenguzi bamwe bavugaga ko iyi miryango yaba yarahagaritswe bitewe n’uko ikoresha abo mu bwoko bw’abatutsi benshi.

Aba bavuga ko Leta yasabye iyi miryango gukoresha abakozi 60% b’abahutu na 40% b’abatutsi ariko ikavunira ibiti mu matwi.

2018-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gutorwa kwa Ramaphosa kuyobora ANC bishobora kuzatuma Perezida Zuma asazira muri gereza

Gutorwa kwa Ramaphosa kuyobora ANC bishobora kuzatuma Perezida Zuma asazira muri gereza

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Ubwanditsi 18 Feb 2018
Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]

Ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryasuye u Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo na [ RPF-Inkotanyi ]

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Ubwanditsi 18 Jul 2019

3 Ibitekerezo

  1. Lille
    October 1, 20184:18 pm -

    Uyu Yagiye yarangije! Umuzungu aramurya..
    Ukuntu iyi miryango ari myinshi hafi ya yose yita ku bana , nta nzara yagombye kuba mu Burundi

    Subiza
  2. niyogihozo
    October 2, 20185:45 am -

    Ariko ibibi bisekwa nk’ibyiza koko. Haracyariho umuntu utekereza gutya muri iki kinyejana? Byongeyeho ari n’umuperezida!!!! Ngo kuki bakoresha abatutsi???? Genda Burundi urambabaje cyane. Imana nibatabare ibakize uyu muturage udakunda igihugu kuko Igihugu ni abana bacyo ni ukuvuga abakivuka mu ngeri zabo zose.

    Subiza
  3. nkotanyi
    October 2, 20186:27 am -

    My God ibi se nibyo?! iki gihugu giteye agahinda??!nonese umuntu ahabwa akazi hakurikijwe ubwoko cg hakurikijwe ubushobozi umuntu afite??! burundi we uteye agahinda nukuri ???!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Evode Imena  yagaramye ibyo  guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph)  y’abagore  (Jovian na Diana)  b’abagabo bakoranaga muri  MINIRENA
Mu Mahanga

Evode Imena yagaramye ibyo guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph) y’abagore (Jovian na Diana) b’abagabo bakoranaga muri MINIRENA

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya  Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq
Amakuru

Manishimwe Djabel yerekeje mu ikipe ya Al-Quwa Al-Jawiya yo mu kiciro cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 06 Feb 2024
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational
SHOWBIZ

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru