• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Editorial 01 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Leta y’Uburundi yamaze gushyira hanze urutonde rw’Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta 130 iyishinja kwimakaza ubutinganyi no kwangisha abaturage ubuyobozi bakwirakwiza ibihuha by’intambara.

Mu itangazo ryashyizweho umukono kuwa 28 Nzeri 2018, abayobozi b’Uburundi bavuga ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1  Ukwakira 2018 iyi miryango itegamiye kuri Leta igomba gusubika ibikorwa byayo mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’inama y’igihugu y’umutekano iherutse guterana iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza.

Iri tangazo kandi rihamya ko  myinshi muri iyi miryango yananiwe kubahiriza amabwiriza ngenderwaho yo mu gihugu cy’u Burundi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Perezida Nkuruziza, Jean Claude Karegwa yavuze ko iyi miryango yakoraga bimwe mu bintu bitemewe n’amategeko y’imbere mu gihugu.

Itangazo rya Leta y’u Burundi rigaragaza imiryango itegamiye kuri Leta yahagaritswe.

Yagize ati”  Hari imwe mu miryango yigishaga ko abantu bagomba kubana bahuje ibitsina,turabizi. Hari abirirwa bashaka guteza intambara kugira ngo babone isoko ry’intwaro(…)

Perezida Petero Nkurunziza

Uyu muyobozi yavuze ko hari n’imiryango ikwirakwiza indwara kugira ngo abone isoko ry’imiti akora.

Muri iyi miryango yahagaritswe, myinshi ikomoka ku mugabane w’Ubulayi n’indi mike yo muri Amerika.

Ibi bitangajwe nyuma yaho abasesenguzi bamwe bavugaga ko iyi miryango yaba yarahagaritswe bitewe n’uko ikoresha abo mu bwoko bw’abatutsi benshi.

Aba bavuga ko Leta yasabye iyi miryango gukoresha abakozi 60% b’abahutu na 40% b’abatutsi ariko ikavunira ibiti mu matwi.

2018-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Editorial 17 Oct 2022
Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Editorial 26 Feb 2021
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Editorial 03 Aug 2025
Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita atabwa muri yombi – Mutangana

Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita atabwa muri yombi – Mutangana

Editorial 19 Mar 2019

3 Ibitekerezo

  1. Lille
    October 1, 20184:18 pm -

    Uyu Yagiye yarangije! Umuzungu aramurya..
    Ukuntu iyi miryango ari myinshi hafi ya yose yita ku bana , nta nzara yagombye kuba mu Burundi

    Subiza
  2. niyogihozo
    October 2, 20185:45 am -

    Ariko ibibi bisekwa nk’ibyiza koko. Haracyariho umuntu utekereza gutya muri iki kinyejana? Byongeyeho ari n’umuperezida!!!! Ngo kuki bakoresha abatutsi???? Genda Burundi urambabaje cyane. Imana nibatabare ibakize uyu muturage udakunda igihugu kuko Igihugu ni abana bacyo ni ukuvuga abakivuka mu ngeri zabo zose.

    Subiza
  3. nkotanyi
    October 2, 20186:27 am -

    My God ibi se nibyo?! iki gihugu giteye agahinda??!nonese umuntu ahabwa akazi hakurikijwe ubwoko cg hakurikijwe ubushobozi umuntu afite??! burundi we uteye agahinda nukuri ???!

    Subiza

Leave a Reply to nkotanyi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano
INKURU NYAMUKURU

RDC: Umutwe Wa M23 Witeguye Kubura Imirwano

Editorial 14 Aug 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI

Editorial 21 Dec 2020
Abanenga ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC si abahanga mu kwamamaza – Amb. Habineza
INKURU NYAMUKURU

Abanenga ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC si abahanga mu kwamamaza – Amb. Habineza

Editorial 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru