• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Kuki Uganda ikomeje gukoresha politiki y’ikinyoma ku kibazo cy’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo yavuze ko Leta ye yasabye Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Maj Gen Frank Mugambage ibisobanuro ku ifungwa ry’umupaka wa Gatuna, umwe mu yindi ihuza ibihugu byombi.

Guhera ku wa Kane w’iki cyumweru turimo kurangiza, amakuru yavaga i Gatuna mu Karere ka Gicumbi yavugaga ko u Rwanda rwafunze umupaka waryo na Uganda.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bavuze ko gusaba ibikamyo binini guca Kagitumba  biri mu rwego rwo kuwusana bivuze ko imodoka nini zikoreye ibicuruzwa ziva cyangwa zijya muri kimwe muri ibi bihugu zigomba gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe uwa Gatuna ugisanwa.

Ofwono Opondo  we avuga ko Leta ya Uganda yasabye Ambasaderi wayo mu Rwanda Ms Olive Woneka gusaba ibisobanuro birambuye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku byerekeye ifungwa ryuriya mupaka.

Ati: “ Minisiteri yacu y’ububanyi n’amahanga yatumiye Ambasaderi Mugambage ngo adusobanurire ibya kiriya cyemezo. Twasabye kandi Ambasaderi wacu i Kigali kubabaza impamvu zo gufunga umupaka wa Gatuna.”

Ofwono Opondo

Ibi ariko Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yabiteye utwatsi, anyomoza  amakuru yavugaga ko yahamagajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, ngo asobanure ibirebana no kuba umupaka wa Gatuna ufunze.

Ni mu kiganiro Ambasaderi  Mugambage, yagiranye na televiziyo ya NBS, avuga ko nubwo yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri atazi aho Opondo yakuye ibyo kuba yarahamagajwe kuko bitigeze bibaho ndetse ashimangira ko umupaka utigeze ufungwa.

Ambasaderi Mugambage Frank

Ati “ Abageze hariya bose barabibonye ko hari imirimo imaze iminsi iri gukorwa […] ariko imipaka irafunguye, imodoka zirimo ziragenda, abantu bari kugenda, bari gukoresha umupaka wa Kagitumba”.

Yanagarutse kandi ku kibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gushimutwa no gufungirwa muri Uganda, avuga ko bagerageje kukigeza kuri guverinoma y’iki gihugu ariko ikaba ntacyo ibikoraho.

Ati “ Ibintu byinshi twabivuzeho, ntabwo ari itabwa muri yombi gusa hari n’imitwe y’iterabwoba ikorera hano, twarabivuze, twabibwiye guverinoma ya Uganda, ntabwo ushobora guhunga ukuri”.

Amb. Mugambage yavuze ko ibi byose ariyo ntandaro yo kuba Guverinoma y’u Rwanda yarasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo.

Nubwo Uganda ihakana kuba nta Munyarwanda ufungiyeyo, Minisitiri Sezibera, aherutse kugaragaza ko hari Abanyarwanda basaga 40 bafungiye muri icyo gihugu ndetse u Rwanda rwashyikirije Uganda amazina yabo.

Ati “Abo ni abo tuzi ariko hari n’abandi tutazi benshi. Ibyo u Rwanda tuzi kandi dufitiye gihamya ni uko bariyo bafunzwe kandi benshi barenga 40, abo tuzi dukurikirana, abandi bicwa, baburiwe irengero, bafata bakagarura ku mupaka, abahohotewe bakabagarura ari intere, hari n’abandi bakomeza gufatwa n’uyu munsi.”

“Ni cyo gituma tubwira abanyarwanda ngo mwijya Uganda mube mwitonze, kubera ubuzima bwabo.”

Minisitiri Sezibera

Sezibera yavuze ko nta mubare afite hafi w’abanyarwanda bamaze kwicirwa muri Uganda, ariko hejuru y’abagera kuri 40 bafungiwe muri icyo gihugu, hari abasaga 800 bamaze kwirukanwayo kandi ngo abo ni abazwi gusa.

Abasesengura iby’umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe utifashe neza bibaza impamvu Uganda ikomeje gukoresha imvugo y’ ikinyoma no kujijisha, bibaza icyo ishaka kwerekana no kugeraho.

Ubwo Perezida Paul Kagame yabonanaga  na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, muri Werurwe 2018, Habaye ibiganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu byombi.”kubireba iki kibazo cy’umwuka mubi wakomeje gututumba.

Perezida Kagame mu ruzinduko aheruka kugirira muri uganda

Ku bijyanye n’umutekano, aba bakuru b’ibihugu bombi basanze nta kibazo cy’umutekano muke kinini kiri hagati y’u Rwanda na Uganda, gusa bemeranyije ko utubazo duto dukomeje kuvugwa mu makuru twakemuka mu gihe habayeho guhana amakuru, dore ko ibihugu byombi bifite itumanaho ryatuma babasha kuvugana mu gihe bibaye ngombwa.

Siko byangeze ariko kuko Uganda n’ Ubuyobozi bwayo cyane cyane bw’agace ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda, bwashinze bariyeri bugamijwe guhiga bukware abanyarwanda, mu mugambi wo gukomeza kubagirira nabi.

Nk’uko byatangajwe n’abanyarwanda bane bagaruwe mu Rwanda ku wa 26 Gashyantare 2019 bakajugunywa ku mupaka wa Cyanika nyuma yo gufatirwa kuri bariyeri ya polisi ya Kisoro ahitwa Nyakabande, bahamije ko mu gace ka Kisoro hari bariyeri “igamije gusakuma abanyarwanda” mu modoka zitwara abagenzi.

Mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru The East African, Perezida Kagame yashimangiye ko amakuru y’impuha ahabwa Uganda n’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, ari yo ntandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Bimwe mu bintu bituvugwaho kandi Uganda ikabyizera biva muri bariya bantu baba muri Afurika y’Epfo. Iyo ugerageje kubyiyumvisha, abo bantu bo muri Afurika y’Epfo baduteguraho ibikorwa bibi ni nabo baha amakuru Uganda bagamije kuyishakaho ubufasha mu kuturwanya.”

“Byaba byo cyangwa atari byo, ayo makuru aba agamije gutera ibibazo ari nabyo bo bungukiramo. Niba Uganda yizera ibyo bintu, ni uko yahisemo kubizera. Twabwiye Uganda ibi bibazo, ko iyo bahawe amakuru ari uko abo bantu baba bayikeneyeho ubufasha.”

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda udatera imbere kubera ubushake buke bwo gushakira ibisubizo ibitandukanya impande zombi.

Yagize ati “Twaganiriye kuri iki kibazo mu myaka ibiri ishize, dushobora kugikemura bibaye atari ukwikunda cyangwa umuntu ushaka ko ibintu bizamba.’’ Yavuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda byatijwe umurindi no kuba iki gihugu gitega amatwi abatavuga rumwe n’ u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko uyu mutwe (atavuze mu izina) usaba Uganda ubufasha mu mugambi wawo wo guhungabanya u Rwanda.

Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa bagakorerwa iyica rubozo.

2019-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Ubwanditsi 19 May 2021
Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Ubwanditsi 14 Dec 2017
Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Umuhezanguni Bicahaga Abdallah yahawe gasopo ya nyuma mu bikorwa bye byo gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda

Ubwanditsi 03 Feb 2023

Igitekerezo kimwe

  1. hesron
    March 4, 20199:44 am -

    ofwono opondo ntihakagire umufata nkumuntu serious….

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro
Mu Mahanga

Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Umuhanzi wo muri Kenya yiyemeje gufasha Miss Wema Sepetu agatwita
SHOWBIZ

Umuhanzi wo muri Kenya yiyemeje gufasha Miss Wema Sepetu agatwita

Ubwanditsi 04 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru