• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwakorewe mu mirenge y’akarere ka Burera

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwakorewe mu mirenge y’akarere ka Burera

Ubwanditsi 19 Apr 2016 Mu Mahanga

​ Mu gihe cy’iminsi itatu, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yagiranye ibiganiro n’ababyeyi bafite abana bataye ishuri, abayobozi b’inzego z’ibanze, abarezi mu bigo by’amashuri yo muri aka karere, bose ibakangurira gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana.

Inama babisabiwemo zabereye mu mirenge yose 17 igize aka karere kuva ku itariki 13 kugeza ku wa 15 Mata.

Mu batanze ibyo biganiro harimo abayobozi ba Sitasiyo za Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge izo nama zabereyemo.

Aganira n’abo mu murenge wa Cyeru ku itariki 15 Mata, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Phélin Nshimiyumukiza yababwiye ko umwana afite uburenganzira bwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kubaho, uburenganzira bwo kuvuzwa, ubwo kumenya ababyeyi be, ubwo kugaragaza igitekerezo, ubwo kuruhuka, n’uburenganzira bwo kwidagadura.

Yakomeje ababwira ko umwana agomba na none kurindwa ivangura, kurindwa ishimutwa, kurindwa gucuruzwa, kurindwa imirimo ivunanye, ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranije n’uburenganzira bwe.

AIP Nshimiyumukiza yababwiye ati:”Abana bose bagomba kwiga kuko ari uburenganzira bwabo. Ababyeyi n’abandi bantu bavana abana mu ishuri kugira ngo babafashe mu mirimo nk’ubuhinzi bakwiye kubireka. Abana bataye ishuri bagomba kurisubizwamo.”

Yabwiye abo babyeyi ko intonganya, ubuharike, n’amakimbirane biri mu bituma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda , maze abasaba kubyirinda.

Yabasobanuriye ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bikomeye, kumusambanya, kumuta, kwihekura, no kuvanamo inda.

AIP Nshimiyumukiza yabwiye abari muri iyo nama ko imirimo itemewe ikoreshwa abana harimo kubakoresha mu birombe, gusoroma icyayi, gucukura umucanga, ibumba, n’ingwa, no kwikorera imitwaro mu isoko bashaka amafaranga.

Yababwiye ko ufite amakuru ajyanye n’ihohoterwa ryakorewe umwana yayatanga kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda imwegereye cyangwa agahamagara nomero ya terefone itishyurwa 116.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeru, Twiringiyimana Theogene yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku mpanuro yahaye abari muri iyo nama, kandi abasaba kuzizirikana ndetse no kuzikurikiza.

Yagize ati:”Uretse ubuzima bubi bagirira ku mihanda, abana bayobotse iyo nzira bakora ibyaha birimo ubujura no kunywa ibiyobyabwenge. Reka twese dufatanye kurwanya ikintu cyose gishobora gutuma umwana ata ishuri akajya ku muhanda, kandi duharanire ko uburenganzira bwe aho buva bukagera bwubahirijwe.”

Umwe muri abo babyeyi witwa Karekezi Sebastien yagize ati:”Impamvu zatumye umwana wanjye ata ishuri ngiye kuzishakira umuti urambye ku buryo atazongera kurita, kandi amashuri natangira nzahita musubizamo, ndetse nzakomeza kujya musobanurira akamaro ko kwiga.”

Umwe mu barezi bitabiriye iyo nama wo mu rwunge rw’amashuri rwa Jean de la Menais witwa Nsanzimana Janvier yagize ati:”Ubufatanye hagati y’ababyeyi, abarezi, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni ngombwa kugira ngo tubashe kurerera igihugu uko bikwiye. Uruhare rwanjye narushijeho kurusobanukirwa, kandi nzashyira mu bikorwa ibyo nsabwa.”

Yasabye abarezi bagenzi be kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, baba abo bigisha ndetse n’abandi muri rusange.

RNP

2016-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2024
Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ubwanditsi 30 Sep 2022
Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court
ITOHOZA

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Ubwanditsi 17 Jul 2016
AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside
Mu Mahanga

AU yashimye impinduka za Kigali zerekana ingufu z’abayituye nubwo bashegeshwe na Jenoside

Ubwanditsi 10 Jul 2016
Uko Museveni yahaye RNC rugali  mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yahaye RNC rugali mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru