Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), ishyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye mu kwamagana amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangajwe n’ishyaka CNDD riri ku butegetsi mu Burundi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Dr Bizimana Jean Damascene mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yavuze ko kuba Umuryango w’Abibumbye wafashe intambwe ya mbere yo gutangaza aho uhagaze kuri iri tangazo ry’u Burundi n’ibinyoma bivugwamo, ari ibyo gushima.
Yagize ati “Ejo hashize tariki 25Kanama 2016, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya Jenoside ryasohoye itangazo ryamagana ibikubiye mu itangazo rya CNDD ndetse iryo tangazo rigaragaza y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe idashobora kugibwaho impaka, ntawe ushobora kuyihakana.
“ Bakanongera bakibutsa ko Inama y’Umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi nayo ubwayo yamaze kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ko ibyemezo bije bivugwa ukundi cyangwa inyandiko, zidashobora kwihanganirwa ko Umuryango w’abibumbye uzamaganye.”
Adama Dieng, Umujyanama wa Loni mu gukumira Jenoside asanga amagambo ateye ubwoba yavugiwe i Bujumbura n’umuyobozi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ashobora guteza imvururu mbi cyane.
Mu mvugo ye Perezida w’Inteko Ishinga amategeko Pascal Nyabenda wari na Perezida wa CNDD-FDD yavuze ko Jenoside ivugwa mu Rwanda ari ibihimbano by’imiryango mpuzamahanga byakoreshejwe mu gukuraho leta yariho icyo gihe.
Adama Dieng avuga ko imvugo nk’iyi ishobora gufatwa nko guhakana Jenoside, yongeraho ko ishobora no guteza umwuka mubi mu Burundi no hanze yabwo.
U Burundi bukomeje kurangwamo umwuka mubi, ubwicanyi, iyicwarubozo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, abantu baburirwa irengero n’imva rusange hirya no hino i Bujumbura hakiyongeraho impunzi amagana zahungiye mu bihugu by’abaturanyi.
Nubwo Nyabenda atakiri Perezida wa CNDD-FDD ariko ni we Perezida w’Inteko.
Adama Dieng kandi yongeyeho ko Loni itewe impungenge n’urubyiruko rwa CNDD-FDD ruzwi ku izina ry’Imbonerakure rukomeje ibikorwa byo guhohotera ikiremwamuntu no kuba bateza isubiranamo ry’amoko, anongeraho ko Minisitiri w’Umutekano mu gihugu w’u Burundi yemeye ko Imbonerakure ziri muri gahunda yo gucunga umutekano.
Dieng yibukije Leta y’u Burundi ko inshingano zayo zibanze ari ugucunga umutekano w’abaturage batitaye ku bwoko cyangwa aho babogamiye muri politiki no kwirinda ikintu cyose cyatuma abantu basubiranamo.
Yasoje avuga ko hakwiye gushaka imvugo zanyomoza ibyavuzwe hagamije gushakishwa ubumwe no kurangiza invururu zimaze igihe.
Ibyo byemezo bya LONI byo kwamagana ibyatangajwe n’u Burundi, Dr Bizimana avuga ko kuri we yumva bihagije.
U Burundi bwasohoye itangazo ryabwo bushingira ku mwanzuro wari wafashwe n’inama y’Umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi usaba kohereza abapolisi gucunga umutekano.
Dr. Bizimana JD
Dr Bizimana akomeza avuga ko aho kugira ngo iryo shyaka rirebe koko umutekano uhari cyangwa niba bakeneye ingabo z’umuryango w’abibumbye bararengera baza guhimba ibinyoma byabo bapfobya banahakana Jenoside n’inyandiko igaragaramo ingengabitekerezo.
Yavuze ko kuba umuryango w’abibumbye wateye intambwe yo kwandika ukitandukanya n’iryo tangazo abona ari intambwe nziza ikwiye gushyigikirwa.
Source : Imvaho nshya