Kuva muri Mutarama 2017, Komisiyo y’ Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) isohora ibikorwa bikomeye byaranze umugambi wo gutegura jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994. Ibyo bikorwa byose bihurizwa hamwe mu rwego rwo kuzirikana no kwibuka abo yahitanye no kwamagana uburyo abateguye iyo Jenoside ndetse n’abayihakana bagoreka amateka. Ibi bikurikira ni bimwe mu bikorwa byaranze ukwezi kwa gashyantare mu 1991, 1992,1993 na 1994.
Byinshi muri byo byabaye muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere y’ uko Jenoside itangira.
A. GASHYANTARE 1991
Igitero gihimbano ku kigo cya gisirikare cya Bigogwe n’iyicwa ry’ Abatutsi bari baturiye icyo kigo
Mu ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare 1991, abaparakomando bo mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe barashe mu kirere umwanya munini mu ijoro bagira ngo babeshye ko batewe n’ingabo za FPR.Ni igikorwa bari bateguye bagira ngo babone urwitwazo n’ubusobanuro ku bwicanyi bwari bugiye gukurikiraho.
Mu by’ ukuri nk’ejo mu museke, abo basirikare bakwirakwiye mu ngo z’ Abatutsi, bicamo benshi nyuma yo kubakorera ibikorwa by’ iyicarubozo muri Segiteri Kanzenze bavuga ko bahishe abarwanyi ba FPR. Komisiyo mpuzamahanga y’ iperereza yarabigaragaje muri raporo yayo yo mu 1993 isobanura ko abishwe bari bamenaguwe impanga n’inzasaya, amasura yahindaganyijwe, baviriranye, bagaragaraho imihiririmbya n’inkovu by’ ibintu bari bagiye bahondagurwa, ibikomere bitandukanye ndetse n’ibimenyetso by’ uko barashwe.
B. GASHYANTARE 1992 :
Hatanzwe intwaro muri perefegitura ya Byumba
Inyandiko y’ibanga yakozwe n’ uwari ushinzwe serivisi z’iperereza muri perefegitura ya Byumba, Rwirahira Vincent, kuwa 7 Gashyantare 1992, bwamenyekanishaka itangwa ry’ intwaro. Rwirahira Vincent yagaragazaga ko kuwa 7 Gashyantare 1992 hari habayeho inama y’ umutekano wa Perefegitura ku biro bya Komine Muvumba. Abayitabiriye bagejejweho uko gahunda yiswe iyo kwirwanaho yari ihagaze mu karere k’ Umutara nyuma y’ uko Minisiteri y’ ingabo irekuriye intwaro 300. Izo ntwaro zatanzwe mu buryo bukurikira:76 zahawe komine Muvumba,40 zihabwa Komine Kivuye, izindi 40 zihabwa Komine Kiyombe naho 24 zihabwa Cyumba. Ku birebana na Komine Muvumba, itsinda ry’ abantu 250 batoranijwe na Burugumesitiri Oneshphore Rwabukombe boherejwe mu mahugurwa i Gabiro kuva kuwa 29 Mutarama kugeza kuwa 05 gashyantare 1992, kugira ngo bige gukoresha intwaro.
C. GASHYANTARE 1993
1. U Bufaransa bwasabye ko abatavuga rumwe na Habyarimana bihuza na we bakarwanya FPR mu cyo bise “Front commun”.
Kuwa 23 Gashyantare 1993, u Bufaransa bwohereje mu Rwanda minisitiri wabwo ushinzwe ubutwererane Marcel DEBARGE. Mu ruzinduko rwe yahuye na Perezida HABYARIMANA ndetse n’abahagarariye amashyaka ataravugaga rumwe na HABYARIMANA. Mu biganiro n’abatavuga rumwe na HABYARIMANA, yabasabye ko bareka ibyo basaba perezida Habyarimana ahubwo bagahuriza hamwe imbaraga bakarwanya FPR. Ibi byari biri mu murongo umwe wo kwanga kubahiriza ishyirwaho ry’ inzego z’ inzibacyuho nk’ uko byari byarategenijwe n’amasezerano y’ amahoro ya Arusha.
Ibi byavuzwe na Minisitiri w’ Umufaransa byatumye abahezanguni bo mu butegetsi bw’ u Rwanda bumva ko u Bufaransa bubashyigikiye bakomeza gutegura ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, birengagiza inzira izo ari zo zose z ‘amahoro zashakirwamo ibisubizo.
Kuri uwo munsi nyirizina hasabwa ko abatavuga rumwe na Habyarimana bihuza na we bagafatanya kurwanya FPR, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi ndetse n’ibindi bikorwa by’ urugomo byabaye mu bice byinshi by’ umujyi wa Kigali bituma abaturage bava mu ngo zabo bahungira kuri MINUAR. Na yo ubwo yahise ifungura ahantu habiri ho kubakirira, hamwe iruhande rwa stade Amahoro ahandi i Gikondo kuri MAGERWA.
2. Kongera uruhare rw’ ingabo z’ u Bufaransa ku ruhande rw’ ingabo z’ u Rwanda
Kuwa 08 Gashyantare 1993, imirwano hagati y’ ingabo z’ u Rwanda n’iza FPR yari yatumye ingabo za FPR zigera muri kilometero zibarirwa muri 30 uvuye mu mujyi wa Kigali. Nyuma gato y’ iyi mirwano, ingabo z’ u Bufaransa zatangije Operation chimère kuva kuwa 22 Gashyantare kugeza kuwa 28Werurwe 1993 iyobowe na koloneli Didier Tauzin. Nk’ uko bigaragazwa na raporo yo mu 1998 y’ akanama k’ inteko ishingamategeko y’ u Bufaransa k’ iby’ amakuru: « intego y’ umutwe w’ ingabo «chimère » yari iyo gutoza ku buryo butaziguye igisirikare cy’ abantu bagera ku 20000 no kugitegeka mu buryo butaziguye ». Mu yandi magambo, ni ubufasha mu buryo buziguye mu gutoza ingabo z’ u Rwanda ku ntambara n’ingabo za FPR.
Umubare w’ ingabo z’ Abafaransa bari mu ntambara mu 1993 uratangaje. Harimo abasirikare 688 bo mu mutwe wa Noroît n’ abasirikare 100 bo mu mutwe wa DAMI.
Umutwe wa Noroît wari ushinzwe kubungabunga umutekano mu mujyi wa Kigali, inkengero zawo n’ ikibuga cy’ indege cya Kanombe, uwa DAMI Panda wo watanganga ubufasha ku bikorwa bya gisirikare mu duce turimo imirwano mu gihe DAMI artillerie et Génie bo bari mu mirwano ku buryo bweruye. Kubijyanye n’ uburyo bw’ingamba, u Bufaransa bwari bwaroherereje umugaba mukuru w’ingabo umujyanama wagombaga gutanga inama kubijyanye n’ intambara. Akanama k’inteko ishingamategeko y’ u Bufaransa k’iby’ amakuru kemeje ko yari afite inshingano zo “ kugira inama umugaba mukuru w’ ingabo z’ u Rwanda kubijyanye n’ ibikorwa bya gisirikare, gutegura ingabo no kuzitoza ».
3. Gutoteza abanyamakuru kubera gutangaza amakuru y’ ingabo z’ Abafaransa bari mu ntambara ku ruhande rw’ ingabo z’ u Rwanda
Kuwa 09 Gashyantare 1993, hasohotse nimero ya 04 y’ikinyamakuru Le Flambeau cy’ abataravugaga rumwe na Leta y’ icyo gihe yasobanuraga; ishingiye ku mafoto; ko ingabo z’ Abafaransa zari mu ntambara zirwanya FPR. Ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi, major CORRIERE, umwe mu bajandarume b’ Abafaransa bakoraga muri serivisi z’ ubugenzacyaha za jandarumori y’ u Rwanda yagiye gutera ubwoba abanyamakuru mu biro byabo, abategeka gutanga ababahaye amakuru yatumye babona amafoto y’ ingabo z’ Abafaransa zirwana na FPR ku ruhande rw’ ingabo z’ u Rwanda. Umwanditsi mukuru w’ iki kinyamakuru, Adrien Rangira yahise asaba ubutabazi ku ngabo za ONU zo muri GOMN, bahise bahagera bidatinze biba ngombwa ko bumvisha CORRIERE ko byari byiza kureka abanyamakuru bagakora mu bwigenge no mu bwisanzure.
Akimara kuhava yahise ajya ku nzu itunganyirizwamo amafoto yitwa PHOTOLAB yakekaga ko ariyo yaba yari yahaye amafoto abanyamakuru b’ ikinyamakuru Le Flambeau. Yahise atangira ibikorwa byo gufunga abakozi ba PHOTOLAb babiri b’ Abatutsi Japhet Rudasingwa na Anne-Marie Byukusenge. Bajyanwe mu biro by’ ubukurikiranacyaha (criminologie) bahakorerwa iyicarubozo igihe kinini kugira ngo bemere ko ari bo bari barahaye amafoto abanyamakuru ba Le flambeau. Aba bombi bakijijwe n’uko inshuti n’abavandimwe babo bamenyesheje umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) ukajya kubakurayo.
4. Abaturage b’ Abafaransa bamaganye uruhare rw’ u Bufaransa mu Rwanda ariko ntibyagira icyo bitanga
Kuwa 23 Gashyantare 1993, ihuriro ry’ Abafaransa baba mu mahanga, agashami ko mu Burundi, bagejeje ku Ishyaka rya Gisosiyalisiti rya perezida Mitterrand, inyandiko yamagana inkunga y’ u Bufaransa ku butegetsi bw’ abicanyi bwo mu Rwanda : «(…) mu Rwanda hari umuriro n’amaraso bitigeze bibaho. Imiryango mpuzamahanga yafashe ibyobo byinshi bijugunywamo abantu nk’ ibintu bisanzwe. Interahamwe za Jenerali Habyarimana zongeye kwica Abatutsi, kandi ntizibiryozwa. (…) kubw’ ibyo rero ubufasha bw’ u Bufaransa mu bya gisirikare ntibushobora guhagarika ubwicanyi cyangwa kugarura amahoro mu karere. Ikibabaje kandi, biragaragara kuri ubu ko ubufasha bw’ u Bufaransa butuma Habyarimana ategeka biriya bikorwa bibi byose muzi ashyigikiwe kandi anarinzwe n’amahanga ».
Kuwa 23 gashyantare 1993, ishyaka ry’ Abaharanira Repubulika (Pari Républicain Français) na ryo ryasohoye itangazo ryamagana uruhare rw’ u Bufaransa mu Rwanda. « Ishyaka ry’ Abaharanira Repubulika ritewe impungenge n’ ubutumwa, bushobora kugaragara nk’ ubwa politiki bwahawe ingabo z’ Abafaransa, rihangayikishijwe by’ umwihariko n’ uburyo Guverinoma y’ u Bufaransa yihatira kohereza umunsi ku wundi amatsinda menshi y’ abasirikare.[…] Ishyaka ry’ Abaharanira Repubulika riraburira Guverinoma y’ u Bufaransa ko gufasha no gushyigikira ubutegetsi butubahiriza demokarasi, bikozwe n’ abasirikare b’ Abafaransa bishobora kwangiza isura y’ u Bufaransa muri Afurika »
Kuwa 28 Gashyantare 1993, ubunyamabanga mpuzamahanga bw’ ishyaka rya gisosiyalisiti (Parti Socialiste) bwagejeje ku biro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) inyandiko yashyizweho umukono na Gérard Fuchs « ndibaza byinshi ku mwanzuro wo kohereza abandi basirikare mu Rwanda, mu gihe ibikorwa bya Habyarimana byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bidasiba kwiyongera. Ndizera ko Minisitiri wacu w’ ubutwererane azabona i Kigali impamvu zifatika zo koherezayo abasirikare b’ Abafaransa, kuri ubu bigaragara nk’ ubufasha ku butegetsi bw’ igitugu buri mu gihirahiro cyangwa se ubwo bigahagarikwa ».
5. Abanyapolitiki bakomeye b’Abafaransa bitandukanyije na politiki y’ u Bufaransa yo gushyigikira u Rwanda
Ba minisitiri babiri, Michel Rocard wahoze ari minisitiri w’ intebe na Pierre Joxe wahoze ari minisitiri w’ ingabo bagaragaje kumugaragaro ko badashyigikiye politiki y’ u Bufaransa mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’umwaka w’ 1993. Mu nyandiko yandikiwe perezida Mitterrand kuwa 23 Gashyantare 1993, mu magambo yeruye, minisitiri Pierre Joxe yagaragaje kwifata kwe ku bijyanye na politiki y’ u Bufaransa mu Rwanda : « ndibaza byinshi kubijyanye n’aho duhagaze mu Rwanda ndetse n’icyo bimaze kuba abasirikare bacu 690 bakoherezwa yo ; kubera ko kuri ubu abasirikare b’ u Rwanda ntibakirwana. […], ku bwa Habyarimana, kohereza indi mitwe y’ ingabo ibiri, nyuma y’ indi myigaragambyo yamagana kumushyigikira kwacu, byatuma yumva ko kuri ubu ari we mutegetsi ushyigikiwe cyane n’ u Bufaransa muri Afurika. Ntabwo rero ari yo nzira iboneye yo gutuma afata ibyemezo bikenewe. Ariko niwe bigomba kubazwa kubera ubuhezanguni bwe muri politiki ndetse n’ubushobozi bwe buke mu gutegura ingabo ze. FPR iramutse yongeye gukaza umurego, nyuma y’amasaha make n’ubundi abasirikare bacu bakwisanga barwana na yo. Inzira ikomeye yonyine isigaye yo kumushyiraho igitutu ukuyemo ubufasha mu buryo butaziguye, njye ndabona yaba ukutongera kubyivangamo ».
D. GASHYANTARE 1994
1. Koloneli Déogratias NSABIMANA yagaragaje urutonde rw’ abantu 1500 bagomba kwicwa
Kuwa 20 Gashyantare 1994, mu gihe itegurwa rya jenoside ryari ririmbanije, koloneli Déogratias NSABIMANA, umugaba mukuru w’ ingabo z’ u Rwanda yeretse mubyarawe BIRARA Jean-Berchmas, wahoze ari Guverineri wa Banki nkuru y’ Igihugu, urutonde rugaragaza amazina y’ abantu 1500 bagombaga kwicwa. Mu kinyamakuru cyo mu Bubiligi, cyo kuwa 24 Gicurasi 1994, BIRARA ahamya ko aya makuru yayagejeje ku Banyaburayi bari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bafite ibyicaro i Kigali, by’ umwihariko ambasade y’ u Bubiligi. Ku ruhande rwe, uwari Ambasaderi w’ u Bubiligi mu Rwanda icyo gihe, Johann WINNEN, yemeje aya makuru ubwo yabazwaga na Sena y’u Bubiligi mu 1997.
Kuwa 21 Gashyantare 1994, Bagosora yanditse muri ajenda ye (yabonywe mu ishyinguranyandiko rye i Kigali), ubwihutirwe bwo « gukora urutonde rw’ abasezerewe mu ngabo » bagombaga gusubizwa mu gisirikare ; ibi birerekana ko aho gutegura amahoro, we yiteguraga intambara. Muri icyo gihe kandi raporo za MINUAR zagaragazaga ko hari umugambi mubisha wateguwe n’agatsiko k’ abicanyi ugamije gutsemba Abatutsi no kwica abatavuga rumwe na Leta bakomeye.
2. Igurwa rya toni 581 z’ imihoro yakoreshejwe muri Jenoside
Muri Gashyantare 1994, umukozi wa sosiyeti CHILLINGTON yemeje ko isosiyeti yabo yari imaze kugurisha u Rwanda mu mezi make, imihoro myinshi iruta kure ubwinshi iyo bari baratumije mu mwaka wose w’1993. Impapuro zisaba impushya zo kuzana ibintu mu gihugu zasuzumwe na Human Rights Watch hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, igaragaza ko toni 581 z’ imihoro zinjijwe mu Rwanda. Iyo mihoro yatumijwe yose hamwe ku giciro cya miliyoni 95 z’ amafaranga y’ u Rwanda, yatanzwe n’umunyemali KABUGA Félicien.
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Sunday Times cyo kuwa 24 Ugushyingo 1996, cyagaragaje ko hagati ya Kanama n’Ukuboza 1993, sosiyeti CHILLINGTON yagurishije imihoro 1600 ku bakozi babiri ba RWANDEX, Eugène Mbarushimana na François BURASA.
MBARUSHIMANA wari umukozi wa RWANDEX yari umukwe wa KABUGA ndetse ari n’Umunyamabanga mukuru w’ Interahamwe ku rwego rw’ Igihugu. Naho BURASA we yari yarasezerewe mu gisirikare ari n’umunyamuryango w’ ishyaka ry’ abahezanguni b’ Abahutu, CDR, akaba na mwenenyina wa Jean-Bosco BARAYAGWIZA, umwe mu bayobozi bakuru b’ iryo shyaka. Kugura no gukwirakwiza imihoro ku baturage b’abasivili bari barahawe imyitozo ya gisirikare byari biri muri gahunda yo kwirwanaho kwa gisivili yagaragaye muri ajenda ya BAGOSORA. Hari handitswe ko bamwe mu banyamuryango b’ iyi gahunda bagombaga kubona imbunda abandi bakabona intwaro zoroheje zirimo n’imihoro.
3. Gukomeza kugura intwaro ku bwinshi kandi LONI yarabakomanyirije
Kuwa 27 Gashyantare 1994, inyandiko yo mu biro by’ ubutasi bw’ u Bubiligi yagaragazaga uruhererekane rw’ intwaro zigenewe ingabo z’ u Rwanda n’Interahamwe, hirengagijwe ikomanyirizwa ry’ intwaro u Rwanda rwari rwarashyiriweho n’akanama ka LONI gashinzwe amahoro ku isi. Amakuru agaragaza ko izo ntwaro u Rwanda rwari rwaraziguze na UNITA (Inyeshyamba zo muri Angola), zigacishwa mu kigo cya gisirikare cya Kamina muri repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (icyo gihe yitwaga Zayire), nyuma zikazanwa ku kibuga cy’ indege cya Goma nyuma zigashyikirizwa ingabo z’ u Rwanda ziciye ku mupaka wa Gisenyi. Mu by’ ukuri, mu buryo butandukanye bunyuranyije n’amategeko, intwaro zakoreshejwe mu gukora Jenoside zakomeje guhabwa abicanyi nubwo MINUAR yari ihari kandi n’izo nzira zacishwagamo intwaro rwihishwa zizwi n’ibihugu bikomeye by’u Burayi na Amerika.
4. Kwimurira ahandi ububiko bw’ intwaro bwa Kanombe
Mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’ amategeko y’ ikomanyirizwa, MINUAR yari yarashyizeho itsinda ry’ abagenzuzi ryanyuraga mu bigo bya gisirikare rireba ingano y’ intwaro ziri mu bubiko. Ububiko bukomeye bwabaga i Kanombe. Mu mezi ya Gashyantare-Werurwe 1994, ingabo z’ u Rwanda zakuye intwaro mu bubiko bwa Kanombe kugira ngo bazihishe abagenzuzi ba MINUAR, bazijyana i Bugesera, Gitarama, Ruhengeri, na Gisenyi ; birumvika ko biteguraga intambara na Jenoside. Bagombaga rero guhisha MINUAR intwaro, nyuma bakaziha Interahamwe.
Abasirikare ba MINUAR b’Ababiligi bari bashinzwe iryo genzura barabihamije, cyane cyane Ajida DAUBIER Benoît, ubwo yabazwaga n’ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’ u Bubiligi kuwa 10 Gicurasi 1994. Yabivuze muri aya magambo : « nageze mu bubiko bwose bw’ intwaro bwa Kanombe mbere y’ ihanurwa ry’ indege (…). Igice kinini cy’ ububiko cyari cyambaye ubusa. Mu buryo bw’ imibare rero, intwaro zari zakuwemo ni nyinshi cyane kandi zikomeye. Nafata urugero rw’ itangwa ry’ ibisasu 1000 bya morutsiye 120mm i Gitarama. Hasigaye nka 20 by’ intwaro mu bubiko. Ibi byabaye hafi ukwezi kose mbere y’ ihanurwa ry’ indege kandi kuzitwara byasabye icyumweru cyose. Umu Liyetona wo mu ngabo z’ u Rwanda yambwiye ko byari mu buryo bwo kwitegura igitero cya FPR. Ku bwanjye ndatekereza ko biriya bikorwa byari bigamije guhunga igenzura rya LONI. Nzi neza ko amakuru LONI yahabwaga n’ ubuyobozi bukuru bw’ ingabo z’ u Rwanda atari yo, kuko ntibitaga ku zari zaratanzwe mu kivunge. Bitaga gusa ku zari mu bubiko bwari busa n’aho ntakintu kirimo. Mugenzi wanjye w’ Umudage yambwiye ko itwarwa ry’ intwaro akenshi na kenshi ryakorwaga nijoro. »
5. Kwihuriza hamwe kwa Hutu Power mu mashyaka MRND, CDR, MDR, PSD na PL
Kuwa 25 Gashyantare 1994, habaye inama ikomeye y’ abayobozi b’ Interahamwe iyobowe na perezida wazo KAJUGA Robert ; hafatiwemo umwanzuro wo gukebura interahamwe zose ko zigomba kwitondera Abatutsi cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali kuko bo lisiti zabo zari zihari no kwitegura gutangira ibikorwa igihe icyo ari cyo cyose bakoresheje intwaro zikomeye cyangwa ibindi bikoresho. Undi mwanzuro wari uwo gukorana n’ Impuzamugambi za CDR n’ abandi banyamuryango ba Hutu power bo mu mashyaka akomeye y’ icyo gihe nka MDR, PSD,na PL. Uku guhuza ingufu byaje byiyongera ku ngufu z’amashyaka yari mu kwaha kwa MRND ari yo PECO (Ishyaka ryita ku bidukikije),PDI (Ishyaka rya kiyisilamu riharanira Demokarasi),PADER (Ishyaka nyarwanda riharanira demokarasi), RTD (Ihuriro y’ abakozi baharanira demokarasi), MFBP (Muvoma y’ abagore na rubanda rugufi), na PPJR (ishyaka riharanira iterambere ry’ urubyiruko rw’ u Rwanda).
Kuri iyo tariki, Ishyirahamwe ry’ Abakorerabushake b’ Amahoro (AVP), umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu ryashyize ryasohoye itangazo ryamagana ko hari umugambi w’ ubwicanyi, kubiba urwango kwakorwaga na radiyo RTLM. Ryanakoze urutonde rw’ abahitanywe n’ibikorwa by’ urugomo byakozwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe cyane cyane mu mujyi wa Kigali rinahamagarira MINUAR guhagarika ubwo bwicanyi bwakorwaga na Leta.
6. Ubwiyongere bwo gukangurira abantu jenoside mu itangazamakuru
Muri Gashyantare 1994 mu itangazamakuru habayeho kwiyongera ko gushishikariza abahutu kurimbura Abatutsi. Inkuru nyinshi zo mu binyamakuru bitandukanye by’ abahezanguni byasabaga kuburyo bweruye ; ikorwa rya jenoside. Ikinyamakuru KANGURA No 57 cyo muri Gashyantare 1994, cyasohoye inkuru cyavugagamo umugambi witezwe «w’ igitero cya nyuma » cya FPR ku mujyi wa Kigali. KANGURA yongeye ko bari bazi neza ahari haherereye Inyenzi, ko inyinshi muri zo zabaga mu gice cya Biryogo ikanahamagarira « abarebwa n’icyo gikorwa bose », mu yandi magambo Interahamwe, kwitegura kuba bagira icyo bakora kugira ngo batazatungurwa akaba aribo babigwamo.
Mu buryo bugaragara kwari uguhamagarira Interahamwe gukora jenoside babyita kwirwanaho barwanya Abatutsi (Inyenzi). Muri uko kwezi, ikindi kinyamakuru cy’abahezanguni, La Medaille Nyiramacibiri (No5) cyatangaje itutumba ry’ intambara ikaze yagombaga kuba irimo abasivili bayobowe n‘abasirikare:« Ni nde uzarokoka intambara yo muri Werurwe ?(…). Rubanda nyamwinshi bazahaguruka bafashijwe n’ingabo kandi amaraso azatemba ntakibazo ». Aha jenoside irigaragaza.
7. MINUAR n’abo mu butwererane bo mu Burayi na Amerika bari bazi ko u Rwanda ruri gutegura jenoside
Inyandiko nyinshi cyane n’ubushakashatsi bwakozwe kuva mu 1994, by’ umwihariko raporo CARLSON ya LONI mu 1997, raporo y’ umuryango w’ Afurika yunze ubumwe (OUA) mu 2000, raporo ya Sena y’ u Bubiligi ndetse n’izindi nyinshi byerekana ko MINUAR yari ifite amakuru ahagije ku mahitamo y’ Ubutegetsi bw’ u Rwanda yo kutemera ishyirwaho ry’ inzego z’ inzibacyuho. Abategetsi b’ u Rwanda babivugaga ku mugaragaro mu birori bitandukanye ntacyo bishisha.
Urugero : Liyetona koloneli Jacques Beaudouin wari ushinzwe iby’ ubutwererane mu bya tekiniki za gisirikare, wari waroherejwe nk’ umujyanama wa G3 mu buyobozi bukuru bw’ ingabo z’ u Rwanda, imbere y’ ubushinjacyaha bwa gisirikare bw’ u Bubiligi kuwa 19 Gicurasi 1994, yabihamije muri aya magambo :«Ukwezi kumwe cyangwa abiri mbere y’ ihanurwa ry’ indege, nagiye mu mugoroba wo kwiyakira kwa Jenerali NSABIMANA, hamwe na ambasaderi w’ u Bubiligi, koloneli Vincent (wari ushinzwe iby’ ubutwererane bwa gisirikare hagati y’ u Rwanda n’ u Bubiligi) , Koloneli Marchal (MINUAR,), Koloneli Le Roy, Perezida HABYARIMANA, BIZIMANA (MINADEF) n’ abandi basirikare bakuru b’ u Rwanda. Mu by’ ukuri, muri uwo mwanya, byagaragaye kandi nyuma binaza kwemezwa ko amasezerano y’ amahoro ya Arusha atari kwemerwa n’Abanyarwanda. BIZIMANA [Minisitiri w’ ingabo], tumaze kunywa kuri Champagne yambwiye ko yari yiteguye gukoresha ingabo ze mu giheFPR yaba idakoze ibyo bashaka.”
Iminsi icumi mbere y’ ihanurwa ry’ indege, uwa Gatanu wa nyuma wa Werurwe 1994, koloneli Vincent yatumiye iwe mu rugoJenerali NSABIMANA na G3 Koloneli KABILIGI.Na none muri ako kanama bongeye kwemeza ku mugaragaro ko amasezerano y’ amahoro ya Arusha atagombaga gushoboka ko ahubwo bagombaga kwemera amatora yihutishijwe kandi ko niba hari ushaka kubahatira kwemera amasezerano y’ amahoro ya Arusha kuri bo byari ibintu bishoboka kurimbura FPR n’Abatutsi, kandi ko byagombaga kubasaba iminsi cumi n’itanu (15) gusa.
Bagaragaraga nk’ ababizi neza ». Mu bigaragara, umugambi wa jenoside wari waramaze gutegurwa no kunozwa neza mu mitwe y’ abategetsi b’ u Rwanda n’ingabo zarwo.
8.Umuryango w’ Abibumbye i New York wari ufite amakuru ahagije ku mugambi wa Jenoside
Kuwa 03 Gashyantare 1994, Jenerali DALLAIRE yohereje ubutumwa mu kanama gashinzwe amahoro ku isi bwerekana ko MINUAR yari ifite amakuru afatika ku itegurwa rya Jenoside. Ubwo butumwa bwibandaga cyane ku bubasha MINUAR yagombaga kuba yarahawe bwo gufatira intwaro. «Hashobora kubaho imyigaragambyo myinshi kandi irimo urugomo, ibitero bikoresheje gerenade n’izindi ntwaro byibasiye amatsinda ashingiye ku moko cyangwa politiki, ubwicanyi ndetse uko bigaragara n’ibitero ku birindiro bya MINUAR.
Buri munsi umwe w’ ubukererwe mu gutanga uburenganzira bwo gufatira intwaro, uzatera ingaruka zo guhungabana k’umutekano kandi mu gihe intwaro zaba zikomeje gutangwa, MINUAR izisanga itagifite ubushobozi bwo gukora ubutumwa bwayo mu buryo ubwo aribwo bwose ». Kuri uwo munsi na none, ambasaderi w’ u bubiligi mu Rwanda yabwiye abategetsi b’ u Bubiligi ko byihutirwa guhagarika ikwirakwizwa ry’ intwaro mu nterahamwe no gusenya ububiko bwazo bwari buhari.
Kuwa 15 Gashyantare 1994, Jenerali DALLAIRE na Jacques Roger BOOH-BOOH, nubwo bakoranaga bya hafi na perezida HABYARIMAN, bafatanyije bagejeje ubusabe bwabo ku kanama ka LONI gashinzwe amahoro ku isi, aho bibandaga ku bwihutirwe bwo gufata intwaro zari zarahawe Interahamwe.
Kuwa 17 Gashyantare 1994, MINUAR yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru i Kigali isaba ihagarikwa ry’ imyitozo yahabwaga Interahamwe ndetse n’ikwirakwizwa ku bwinshi ry’ intwaro.
Kuwa 27 Gashyantare 1994, Jenerali DALLAIRE yongeye gusaba ububasha bwo gufatira intwaro agaragaza impungenge zikomeye z’ intambara y’ abaturage. LONI yamwibukije ko inshingano ze zagarukiraga gusa ku kugenzura ishyirwaho ry’ inzego z’ inzibacyuho.
UMWANZURO
Ibi ni bimwe mu bikorwa byerekana itegurwa rya jenoside byabaye mu mezi ya Gashyantare 1991, 1992,1993 na 1994 birerekana uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi guhera muri Mata 1994 ari umugambi w’ubwicanyi wari warateguwe na Leta. Ibyari bikubiye muri uwo mugambi byari bizwi n’Umuryango w’ Abibumbye n’ibihugu by’ ibihangange byari bifite ababihagarariye mu Rwanda ndetse n’ibihugu byari byarohereje abasirikare babyo muri MINUAR.
Dr BIZIMANA Jean-Damascène
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG