Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yashimiye ubutabera bw’ibihugu bikomeje guhana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inagaragaza ko hari ibigenda biguru ntege mu kubakurikirana.
Ni itangazo CNLG yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko ku wa 6 Nyakanga 2018 Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwashimangiye igifungo cya burundu cyari cyarahawe Octavien Ngenzi na Tito Barahira.
Ni nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bakoreye mu yahoze ari Komini Kabarondo ho muri Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko iyi komisiyo ishima ko hari ibihugu by’amahanga bikomeje kubahiriza Amasezerano Mpuzamahanga yashyizweho umukono mu 1948 yo Gukumira no Guhana ibyaha bya Jenoside.
Urukiko rw’i Paris rwashimangiye igifungo kuri Ngenzi na Barahira nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa Bobigny mu Bufaransa na rwo ruheruka guhamya Pascal Simbikangwa icyaha cya Jenoside, rukamukatira igifungo cy’imyaka 25 nyuma y’urubanza rwabaye hagati ya 25 Ukwakira n’iya 3 Ukuboza 2016.
Dr Bizimana yavuze ko nubwo CNLG ishima ko hari intambwe igenda iterwa mu butabera mpuzamahanga mu guhana abakoze Jenoside, hari na byinshi byo kunengwa.
Yagize agira ati “CNLG ntiyemeranya n’icyemezo cyo ku wa 21 Kamena 2018 u Bufaransa bwafashe cyo guhagarika gukurikirana mu butabera Padiri Wenceslas Munyeshyaka, kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu nk’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gushimuta Abatutsi byakurikiwe no kubica, haba kuri Kiliziya ya Sainte Famille yayoboraga, mu kigo cya Saint Paul no mu nkengero zacyo.”
“CNLG iributsa kandi ko hari Abanyarwanda (42) batorotse ubutabera bidegembya mu Bufaransa, badafatwa kandi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside.”
Mu batunzwe agatoki harimo Dr Sosthène Munyemana, Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Dr Eugène Rwamucyo, Marcel Bivugabagabo, Pierre Tegera, Dr Charles Twagira, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, Claude Muhayimana na Félicien Baligira.
Dr Bizimana yakomeje agira ati “CNLG isanga ugereranije n’igihe ikirego cyatangiwe, ubutabera bw’u Bufaransa bwatinze gukurikirana abakekwaho icyaha cya Jenoside, ndetse kuri bose, bwafashe icyemezo ku mpamvu za politiki cyo kutagira uwo bwohereza mu Rwanda, kandi u Rwanda rutarahwemye kubisaba.”
Umwanzuro wo gukatira igifungo Ngenzi na Barahira mu Bufaransa wiyongereye ku zindi manza za Jenoside zaciwe n’ibihugu by’amahanga zigera kuri 22 mu bihugu nk’u Bufaransa, Suède, u Bubiligi, u Bwongereza, Norvège na Canada, n’u Budage.
Hari n’aboherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda bagera kuri 18, n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Uganda, u Buholandi, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Norveji n’u Budage.
U Rwanda rumaze kohereza mu mahanga inyandiko zisaba gufata abantu bagera kuri 914 bakekwaho uruhare muri Jenoside ariko bakaba badafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Umubare munini w’abatorotse ubutabera kubera icyaha cya Jenoside bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (254), Uganda (226), mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australie na Nouvelle Zélande.
CNLG yasabye ibihugu byose u Rwanda rwoherejemo izo impapuro zo gufata no guta muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko zakwitabwaho bagafatwa, bagacibwa imanza n’ibihugu bahungiyemo cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.