• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

  • Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL   |   24 May 2025

  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»CNLG yikomye ibitaro byo mu Bufaransa byahaye akazi Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

CNLG yikomye ibitaro byo mu Bufaransa byahaye akazi Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Editorial 06 Feb 2018 ITOHOZA

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yamaganye isubizwa mu kazi k’ubugaga rya Dr Charles Twagira w’imyaka 60 y’amavuko, wahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko zo mu Rwanda muri 2009 akaba akinakurikiranwe mu Bufaransa.

CNLG yatangaje ko kuva ku wa 10 Mutarama 2018, ibitaro bya Paul Doumer byita ku ndwara z’abageze mu zabukuru bicungwa n’umuryango ‘Assistance publique des hôpitaux de Paris ‘ (AP-HP), biherereye i Labruyère byahaye akazi Dr Twagira.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Munyarwanda yari ashinzwe serivisi z’ubuzima mu yari Perefegitura ya Kibuye, agashinjwa kuba yari mu bahateguye Jenoside.

Mu 2009 nibwo Urukiko rwo ku Kibuye yakatiwe gufungwa burundu adahari, ahamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Yahamwe no kuba yarashishikarije abaturage gukora jenoside no gukorera ibikorwa by’iyicarubozo Abatutsi bari bahungiye kuri Stade Gatwaro no ku barwayi bari barwariye mu bitaro bya Kibuye.

Yahamijwe kwicisha abana n’umugore wa Dr Camille Karibwende, mugenzi we w’umuganga wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye.

Muri 1994, Dr Charles Twagira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahava ajya muri Benin kugeza mu 2006, nyuma asanga umuryango we mu Bufaransa ndetse anabona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Hashingiwe ku kirego cyatanzwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) Dr Charles Twagira yafatiwe i Vire mu Bufaransa muri Werurwe 2014 aho yari yarahungiye mu gace ka Calvados, akurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2015, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwarekuye Dr Twagira ariko agakomeza gukurikiranwa acunzwe n’ubutabera.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Bufaransa mu ngingo yacyo ya 138 mu gika cyayo cya 12, ivuga ko umuntu wese ucunzwe n’ubutabera adashobora gukora imirimo ya kinyamwuga ndetse n’imuhuza n’abantu benshi ; n’umwuga w’ubuganga urimo.

Nubwo iyo ngingo ivuga ityo, Dr Charles Twagira yahawe, CNLG ikabona ko ari ukwica amategeko ahana y’u Bufaransa ubwabwo ndetse n’inshingano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside ireba ibihugu byose.

Ku bw’ibyo, itangazo rya CNLG riragira riti “Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganye byimazeyo ihabwa ry’akazi rya Charles Twagira nka muganga mu bitaro bya Paul Doumer, igikorwa ifata nko gupfobya jenoside ndetse ikanahamagarira Leta y’u Bufaransa gutesha agaciro iryo habwa ry’akazi, hashingiwe ku mategeko y’u Bufaransa.”

CNLG isaba Leta y’u Bufaransa kugerera mu kebo kamwe DR Twagira n’ako yagereyemo Dr Rwamucyo Eugène, umuganga w’Umunyarwanda wahagaritswe ku mirimo ye mu 2009 mu bitaro by’i Maubeuge kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

2018-02-06
Editorial

IZINDI NKURU

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Kisangani :  Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Kisangani : Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Editorial 15 Sep 2018
Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi  n’Inda nini.

Ni iki gituma amashyaka ya Opposition akomeje gucikamo ibice : Ubusambo, Ubuswa bwinshi, Ubusambanyi n’Inda nini.

Editorial 14 Sep 2016
Perezida  VLADIMIR PUTIN  yagize uruhare mu byavuye mu matora y’Amerika yihimura kuri  HILLARY CLINTON.

Perezida VLADIMIR PUTIN yagize uruhare mu byavuye mu matora y’Amerika yihimura kuri HILLARY CLINTON.

Editorial 16 Dec 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru