Hari mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2020 ubwo umwiryane wari wose muri MRCD bikomeza kuvugwa ko Col Ngabo yitandukanyije nayo, agashinga umutwe yise Mai Mai kuko rwari rwabuze gica bananiwe kwitoramo ugomba gusimbura Gen. Wilson Irategeka wari umaze kwicwa na FARDC. Intambara y’ubuyobozi yari yose hagati ya Gen Hamada na Gen. Jeva bikarangira Jeva ariwe uyoboye CNRD Ubwiyunge.
Mu ntangiriro ziki cyumweru uyu Col Ngabo Janvier (Javel) yahitanywe nawe n’ingabo za FARDC. Col. Javel yari akuriye umutwe w’ubutasi muri FLN ni umusaza w’imyaka hafi 51, yavukiye mu karere ka Karongi muri Gishyita akaba yari afite abana batatu nabo batahutse muntangiro za 2020 bakaba barabanje kunyuzwa I Mutobo bakagororwa abagasubira mu buzima busanzwe, Javel akaba yarinjiye muri ALIR mu mwaka 1997 nyuma akarindimukira muri FDLR mu mwaka wa 2016. Ubwo CNRD yavukaga Javel yari afite ipeti rya Captain nuko yiyahuye muri FLN
Akigera muri FLN yashinzwe aka gace yaguyemo ka Kalehe ariko muri 2017 bamushinga Imirimo y’Ubutasi kabone n’ubwo yari azwi nk’umugabo ujarajara kuko n’ubundi kuva na mbere hose yahoraga mu biganiro na Gen. Omega ngo arebe ko yamusubiza muri FDLR. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye akimara kwicwa dore ko yaguye mu bitero bya FARDC yagabye hano I Kalehe aho bita mu Rutare agahita ahasiga ubuzima kabone n’ubwo bamwe mu bamurindaga bahise bahonoka kuko birutse ubutarora inyuma bahunga ikibatsi cya FARDC, Tubibutse ko ubu Col Javel Ngabo ari we wari ushinzwe ingabo za FLN mu gace ka Kalehe ho muri RDC
Ngizo rero inyungu z’ishyamba akatari kera riragukenya kuko ubwabyo no gushaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda bitajya bitanga amahoro, Twavuga tuti “Umuryango we watahutse wihangane ariko nanone asuhuze Mudacumura na bagenzi be nabo bari barayogoje RDC tutibagiwe udutero twaho n’aho bajyaga bagaba ku baturage mu majyaruguru y’u Rwanda.