Charles Richard Mondjo, minisitiri w’ingabo muri Repubulika ya Congo aravuga aravuga ko batazahwema kongeramo imbaraga mu bikorwa bishimangira umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda nko mu gucyura impunzi, no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, baba babarizwa muri Congo.
Yabivuze ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Repubulika ya Congo (Brazzaville) bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Mondjo yavuze ko nyuma y’ibyabaye mu Rwanda, guverinoma ya Congo ndetse n’abaturage ba Congo bihanganishije Abanyarwanda, yongeraho ko bazafatanya n’isi yose mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ikindi cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho.
Yanashimiye u Rwanda n’ Abanyarwanda ku ntera igaragara mu iterambere bamaze kugeraho, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, ari isomo ryiza ku mahanga.
Umuhango wo kwibuka wabereye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Congo wabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, witabiriwe n’abasaga 300 barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Congo Brazzaville, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Mu buhamya bwatanze n’umunyarwanda wacitse ku icumu ndetse na ambasaderi w’ubufaransa muri Congo, bwombi bwagarutse ku ngaruka mbi za Jenoside ku Banyarwanda, ku muryango nyarwanda ndetse no ku kiremwamuntu muri rusange.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka, Ambassaderi Dr Jean Baptiste HABYALIMANA, yagarutse ku mpamvu yo kwibuka, aho yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bigamije kunamira abazize jenoside, kubasubiza icyubahiro bambuwe ndetse no kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside.
Yagize ati “kwibuka ni uburyo bwo kwereka abazize Jenoside ko tukiriho, ko icyiza cyanesheje ikibibi ndetse ko dufite icyizere cyo kubaho ku bwabo. Twibuka kugirango dukangurire buri muntu wese kwifatanya natwe kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi”
Mu ijambo rye kandi yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko, mu gusigasira no kurinda umurage w’ubumwe ndetse n’ibindi u rwanda rwagezeho muri iyi myaka 25 ishize.
Anthony K.O BOAMAH, uhagarariye ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye Muri Congo – Brazzaville, wasomye ubutumwa bw’umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres, bukubiyemo ubutumwa bwo kwihanganisha Abanyarwanda ndetse no kwamagana Jenoside ngo itazongera kuba yagira ahandi iba ku isi.
Inkuru dukesha
Ambasade y’u Rwanda i Brazzaville