Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama nibwo itangazamakuru ryavuze ko mu murwa mukuru, Libreville, humvikanye amasasu hafi ya radio ndetse imodoka za gisirikare zikabuza kugera ahakorera radio.
Aba basirikare bari bivumbuye bakaba bahamagariye abaturage guhaguruka bakarwanya Guverinoma ya Perezida Ali Bongo kuri ubu uri muri Maroc aho yagiye kwivuriza.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon, Guy-Bertrand Mapangou, aratangaza ko kuri ubu ibintu byasubiye mu buryo muri iki gihugu nyuma y’aho agatsiko k’abasirikare kari kabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kigarurira Radio y’igihugu mu cyagaragaye nko gushaka guhirika ubutegetsi.
Mu kiganiro yagiranye na RFI na France24, bwana Mapangou yavuze ko abasirikare bane muri batanu bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi mu gihe undi yahise ahunga.
Abasirikare bafashe radio y’igihugu ahagana sa kumi za mugitondo (4am) ku isaha yo muri Gabon, ni ukuvuga saa 5am zo mu Rwanda, maze mu itangazo rito batangaza ko abagize ikiswe ‘National Restoration Council’ cg se urwego rushinzwe kugarura ibintu mu buryo aribo bayoboye igihugu.
Perezida Ali Bongo yafashe ubutegetsi mu 2009, akaba amaze amezi abiri atari mu gihugu kubera uburwayi.
Perezida Bongo yagize ikibazo cy’iturika ry’imitsi yo mu bwonko mu Kwakira 2018, akaba arimo avurirwa muri Maroc.
Mu masaha ya mugitondo ibimodoka binini by’intambara bikaba aribyo byiri kuboneka mu murwa mukuru Librevilles.
Abagerageje gufata ubutegetsi bari basabye abasirikare bagenzi babo kugenzura ibijyanye n’ubwikorezi, ibibuga by’indege, hagamijwe ineza y’abaturage nk’uko radio RFI yabitangaje.
Mu ijambo yagejeje ku batuye igihugu tariki 31 Ukuboza 2018, Perezida Bongo yavuze ko atangiye kumererwa nezwa akaba yitegura kugaruka mu mirimo ye mu minsi ya vuba.
Ali Bongo wavutse mu 1959, ni umuhungu wa Omar Bongo wayoboye Gabon kuva mu 1967 kugeza apfuye mu 2009, bivuze ko umuryango wabo wari umaze imyaka 52 ku butegetsi.