• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Gabon: Abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Gabon: Abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi

Editorial 07 Jan 2019 ITOHOZA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama nibwo itangazamakuru ryavuze ko mu murwa mukuru, Libreville, humvikanye amasasu hafi ya radio ndetse imodoka za gisirikare zikabuza kugera ahakorera radio.
Aba basirikare bari bivumbuye bakaba bahamagariye abaturage guhaguruka bakarwanya Guverinoma ya Perezida Ali Bongo kuri ubu uri muri Maroc aho yagiye kwivuriza.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Gabon, Guy-Bertrand Mapangou, aratangaza ko kuri ubu ibintu byasubiye mu buryo muri iki gihugu nyuma y’aho agatsiko k’abasirikare kari kabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kigarurira Radio y’igihugu mu cyagaragaye nko gushaka guhirika ubutegetsi.

Mu kiganiro yagiranye na RFI na France24, bwana Mapangou yavuze ko abasirikare bane muri batanu bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi mu gihe undi yahise ahunga.

Abasirikare bafashe radio y’igihugu ahagana sa kumi za mugitondo (4am) ku isaha yo muri Gabon, ni ukuvuga saa 5am zo mu Rwanda, maze mu itangazo rito batangaza ko abagize ikiswe ‘National Restoration Council’ cg se urwego rushinzwe kugarura ibintu mu buryo aribo bayoboye igihugu.

Perezida Ali Bongo yafashe ubutegetsi mu 2009, akaba amaze amezi abiri atari mu gihugu kubera uburwayi.

Perezida Bongo yagize ikibazo cy’iturika ry’imitsi yo mu bwonko mu Kwakira 2018, akaba arimo avurirwa muri Maroc.

Mu masaha ya mugitondo  ibimodoka binini by’intambara bikaba aribyo byiri kuboneka mu murwa mukuru Librevilles.

Abagerageje gufata  ubutegetsi bari basabye abasirikare bagenzi babo kugenzura ibijyanye n’ubwikorezi, ibibuga by’indege, hagamijwe ineza y’abaturage nk’uko radio RFI yabitangaje.

Mu ijambo yagejeje ku batuye igihugu tariki 31 Ukuboza 2018, Perezida Bongo yavuze ko atangiye kumererwa nezwa akaba yitegura kugaruka mu mirimo ye mu minsi ya vuba.

Ali Bongo wavutse mu 1959, ni umuhungu wa Omar Bongo wayoboye Gabon kuva mu 1967 kugeza apfuye mu 2009, bivuze ko umuryango wabo wari umaze imyaka 52 ku butegetsi.

2019-01-07
Editorial

IZINDI NKURU

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Editorial 29 May 2017
I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

Editorial 20 Jan 2016
Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Ntibikiri ugukekeranya, Ben Rutabana yarishwe, ndetse n’ikiriyo cyarabaye. Urupfu rwe ku gahanga ka Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke

Editorial 09 Nov 2021
Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome

Inkundura muri ADEPR, Bishop Tom Rwagasana na we yagejejwe mu gihome

Editorial 06 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange
Mu Rwanda

Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange

Editorial 22 Jan 2018
Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Rayon Sports na Police FC mu makipe atarahiriwe n’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 15 Jan 2024
Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi
Mu Rwanda

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Editorial 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru