Perezida mushya wa Africa y’Epfo amaze gutorwa, ni Cyril Ramaphosa wari umaze igihe atorewe kuyobora ishyaka rya ANC.
Inteko ishinga amategeko yakoze umuhango wo kwemeza Cyril Ramaphosa nka Perezida mushya w’igihugu.
Abagize inteko ishinga amategeko bavuze izina rya Cyril Ramaphosa, Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga abaza niba nta wundi bifuza gushyiraho, habura uvuga, mu kanya gato bahita baririmba bose izina rya Perezida mushya.
BBC yatangaje ko Ramaphosa ariwe wari umukandida rukumbi wari watanzwe ngo asimbure Zuma ndetse itorwa rye rikaba ryashimishije cyane abo mu ishyaka rye.
Rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na ANC ryitwa Economic Freedom Fighters ntiryigeze ribyishimira, aho ryavuze ko hagakwiye gukorwa amatora bundi bushya, aho kugira ngo ANC abe ariyo ifata umwanzuro k’ugomba kuba perezida mushya.
Ramaphosa ntabwo ari mushya muri politiki kuko asanzwe ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, kuva muri Gicurasi 2014. Ni umwe mu mpirimbanyi zarwanyije politiki y’ivangura (Apartheid), akaba umushoramari w’umuherwe ukomeye. Imwe mu ntego ze zikomeye ni ukurwanya ruswa yazahaje ubukungu bwa Afurika y’Epfo.
Mu 1952 nibwo Ramaphosa yavukiye i Soweto mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Johannesburg. Yize amategeko muri Kaminuza ya North i Turfloop, aho yaje kuyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri bigaga ibijyanye na politiki.
Mu myaka ya 1980 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (NUM), ariyobora imyaka icyenda. Mu 1991, Ramaphosa yabaye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ANC, aho yahagarariye iri shyaka mu biganiro byatumye Afurika y’Epfo igera kuri demokarasi ivuye mu butegetsi bw’agatsiko k’abazungu.
Ubwo yayoboraga NUM, yarwanyije akarengane kakorerwaga abirabura abasha no guhosha amakimbirane yarangwaga hagati y’ubwoko bw’Aba-Zulu n’aba-Xhosa. Ubu bunararibonye bwaramufashije cyane no mu biganiro byo guharanira demokarasi.
Ramaphosa, yagize uruhare rukomeye mu gukora Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo rishingiye ku kurwanya politiki y’ivangura.
Imigendekere myiza y’ibiganiro byo kurwanya ivangura yatumye Mandela ajya ku butegetsi mu 1994, iba intsinzi ya mbere y’ishyaka ANC mu matora ya mbere anyuze mu mucyo mu 1994. Iki gihe yahise aba Umudepite.
Mu 1999 Mandela yifuje ko Ramaphosa amusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ashyirwaho igitutu n’itsinda ry’abayobozi muri ANC bituma atoranya Thabo Mbeki, warwanyije ivangura ari mu buhungiro.
Uyu mugabo ni umwe mu baherwe muri Afurika y’Epfo, afite ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Platinum, kitwa Lonmin. Ibinyamakuru Forbes Africa na Bloomberg bigaragaza ko umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 450 z’amadolari ya Amerika.
Ramaphosa yashakanye n’umugore w’umucuruzi Nomazizi Mtshotshisa, baratandukana nyuma ashakana na, Tshepo Motsepe, mushiki w’umuherwe w’umucukuzi w’amabuye y’agaciro, Patrice Motsepe. Afite abana bane.