• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma

Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma

Editorial 15 Feb 2018 POLITIKI

Perezida mushya wa Africa y’Epfo amaze gutorwa, ni Cyril Ramaphosa wari umaze igihe atorewe kuyobora ishyaka rya ANC.

Inteko ishinga amategeko yakoze umuhango wo kwemeza Cyril Ramaphosa nka Perezida mushya w’igihugu.

Abagize inteko ishinga amategeko bavuze izina rya Cyril Ramaphosa, Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga abaza niba nta wundi bifuza gushyiraho, habura uvuga, mu kanya gato bahita baririmba bose izina rya Perezida mushya.

BBC yatangaje ko Ramaphosa ariwe wari umukandida rukumbi wari watanzwe ngo asimbure Zuma ndetse itorwa rye rikaba ryashimishije cyane abo mu ishyaka rye.

Rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na ANC ryitwa Economic Freedom Fighters ntiryigeze ribyishimira, aho ryavuze ko hagakwiye gukorwa amatora bundi bushya, aho kugira ngo ANC abe ariyo ifata umwanzuro k’ugomba kuba perezida mushya.

Ramaphosa ntabwo ari mushya muri politiki kuko asanzwe ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, kuva muri Gicurasi 2014. Ni umwe mu mpirimbanyi zarwanyije politiki y’ivangura (Apartheid), akaba umushoramari w’umuherwe ukomeye. Imwe mu ntego ze zikomeye ni ukurwanya ruswa yazahaje ubukungu bwa Afurika y’Epfo.

Mu 1952 nibwo Ramaphosa yavukiye i Soweto mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Johannesburg. Yize amategeko muri Kaminuza ya North i Turfloop, aho yaje kuyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri bigaga ibijyanye na politiki.

Mu myaka ya 1980 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (NUM), ariyobora imyaka icyenda. Mu 1991, Ramaphosa yabaye Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ANC, aho yahagarariye iri shyaka mu biganiro byatumye Afurika y’Epfo igera kuri demokarasi ivuye mu butegetsi bw’agatsiko k’abazungu.

Ubwo yayoboraga NUM, yarwanyije akarengane kakorerwaga abirabura abasha no guhosha amakimbirane yarangwaga hagati y’ubwoko bw’Aba-Zulu n’aba-Xhosa. Ubu bunararibonye bwaramufashije cyane no mu biganiro byo guharanira demokarasi.

Ramaphosa, yagize uruhare rukomeye mu gukora Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo rishingiye ku kurwanya politiki y’ivangura.

Imigendekere myiza y’ibiganiro byo kurwanya ivangura yatumye Mandela ajya ku butegetsi mu 1994, iba intsinzi ya mbere y’ishyaka ANC mu matora ya mbere anyuze mu mucyo mu 1994. Iki gihe yahise aba Umudepite.

Mu 1999 Mandela yifuje ko Ramaphosa amusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ashyirwaho igitutu n’itsinda ry’abayobozi muri ANC bituma atoranya Thabo Mbeki, warwanyije ivangura ari mu buhungiro.

Uyu mugabo ni umwe mu baherwe muri Afurika y’Epfo, afite ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Platinum, kitwa Lonmin. Ibinyamakuru Forbes Africa na Bloomberg bigaragaza ko umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 450 z’amadolari ya Amerika.

Ramaphosa yashakanye n’umugore w’umucuruzi Nomazizi Mtshotshisa, baratandukana nyuma ashakana na, Tshepo Motsepe, mushiki w’umuherwe w’umucukuzi w’amabuye y’agaciro, Patrice Motsepe. Afite abana bane.

2018-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Jun 2025
‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

Editorial 04 Jun 2017
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

Editorial 21 Apr 2017
Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Editorial 24 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’
POLITIKI

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

Editorial 25 Feb 2020
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.

Editorial 01 Jun 2021
Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda
Mu Mahanga

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Editorial 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru