Daddy Birori cyangwa se Etekiama Agiti Tady nkuko iwabo muri Congo bamwita byemejwe ko azajya ahembwa buri kwezi amadorali ibihumbi icumi by’amadorali y’Amerika (10000 USD) arenga Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8000000frw). Magingi aya yamaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya aho azajya yambara nimero 29.
Daddy Birori ni umukinnyi utazibagirana mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yuko yatumye u Rwanda ruhanwa muri 2014. Ni nyuma yuko yari amaze gutsinda ikipe ya Congo Brazaville mu mikino yo gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, ariko iki gihugu kirega u Rwanda ndetse n’uyu mukinnyi aho u Rwanda na Daddy Birori bahise bahanwa na CAF.
Daddy Birori yerekanywe ku mugaragaro muri Al Ahly Tripoli