David Himbara kuva mu kwezi kwa kane ari kwitaba mu rukiko rwa Toronto East Court Office , aho akurikiranweho kudakora declaration y’imisoro ya Canada, uru rubanza rukaba rugeze kure .Kuva ngo yakora mu Rwanda aho yari umujyanama wa Perezida Paul Kagame ngo ntiyigeze abimenyesha ikigo gishinzwe gukurikirana imisoro muri Canada.
Ikindi ngo ntiyigeze avuga aho akora, ariko ngo bakabona ko yinjiza amafaranga batazi aho aturutse, ngo ntiyigeze nibura yerekana ko yikorera kugiti ke.
Uwa mureze ni umugore we w’Umuhindekazi batakiri kumwe dore ko ubu yinjiye umugore ukomoka muri Erythrea, kuva mu ntangiriro y’umwaka wa 2016, amaze kwimuka gatanu yihishahisha kubera gukwepa Canada Revenue Investigation Report Branch.
Uru rubanza rwa HImbara rumaze gusubikwa rimwe ruzasubukurwa mu kwezi gutaha.
Andi makuru aturuka muri Canada aravuga ko ubu amerewe nabi n’abo bari bafatanyije gusebya u Rwanda nyuma akaza kubambura akayabo k’amadorali agera ku bihumbi 70 by’amadolari ya Amerika nka kimwe cya kane (1/4) cy’arenga ibihumbi 190 yagombaga kubishyura (ni ukuvuga miliyoni zirenga 136 z’amafaranga y’u Rwanda).
Nkuko byatangajwe n’umunyamategeko uhagarariye abambuwe yavuze ko Himbara yabagannye mu ntangiriro za 2014 abasaba ko bakorana nyuma y’uko yari amaze gusesa amasezerano na Society y’abanyamerika nayo bivugwa ko yayicucuye utwayo atubahirije ibyo bari bavuganye nabyo ngo bisa n’ibyo byo guharabika u Rwanda.
Himbara ari hagati nk’ururimi
Bijya gutangira ngo Himbara yababwiye ko bakoresha amagambo ataranga u Rwanda ko nta mahoro ahari bityo bikaba bigoye kurugendamo isaha iyo ari yo yose.
Ibyo ngo byaje kunyomozwa n’ibyegeranyo bitandukanye byerekana umutekano usesuye mu Rwanda byasohotse izo nkuru za Himbara zitarajya hanze.
Uwo munyamategeko ISSAC WYATT yatangaje ko abo yunganira batari gusebya u Rwanda ko nta mahoro ahari ngo bishoboke mu gihe ruza ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu bitanga ubafasha mu kugarura amahoro ahabaye ibibazo by’umutekano muke, rwoherezayo abasirikare n’abapolisi n’abandi bakora ibikorwa by’ubutabazi.
Mu bijyanye n’ishoramari kandi WYATT akomeza avuga ko igihugu cy’ u Rwanda gikomeje kwigaragaza mu bijyanye korohereza abashoramari, aho abakora ibyegeranyo bitandukanye basanga kiri ku mwanya mwiza yewe unaruta ibihugu byinshi umuntu yakeka ko byateye imbere.
Nyirabayaza ngo yavuye aho ibyo byegeranyo biziye bigasanga ikinyoma cyategurwaga n’abo bagabo kitarajya ahagaragara batungurwa no gusanga Himbara yarababeshye maze bamubajije iby’izo nkuru zisenya biteguraga gutangaza abasubiza ababwira nabi ko ibyo babyirengagiza ibyiza u Rwanda rwuje dore ko nawe ngo atabiyobewe uretse ngo inda mbi yamunaniye.
Yabasabye ko basohora ibyo yabasabye babinyuje kuri websites yari yabahaye cg se bakabimuha akabyishyiriraho ariko ubwo amafaranga akagabanuka dore ko igikorwa kitari cyuzuye neza ariko ngo mu masezerano bagiranye yashyiragamo ubwo buryo bwose uko ari bubiri.
Batazuyaje ngo bahise babimuha maze bategereza ko abishyura baraheba nabo biyemeza kumujyana mu nkiko maze inkiko nazo zibishyira ku karubanda.
WYATT yavuze ko ikirego ubu ngo yagitangiriye mu mizi bityo mu minsi itarambiranye Himbara akaba azagezwa imbere y’ubutabera maze abo yambuye bagahabwa ubutabera.Izo politiki z’urwango za Himbara zimutwara akayabo kugira ngo Isi yuzuremo isura mbi y’u Rwanda, ashaka kubangamira umubano w’igihugu hagati yacyo n’andi mahanga ngo acike intege zo gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere rwiyemeje. Ibinyoma bitandukanye nk’ibyo kandi bitangazwa n’abayobozi b’ishyaka RNC , rinashyigikira FDLR, umutwe w’abarwanyi washinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
David Himbara
Uwo munyamategeko ISSAC WYATT asoza yibaza ati : “Ni gute abantu bahoze bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ubu bafata iya mbere bakarisebya, bakavuga ko abatangabuhamya b’abanyamahanga babeshya ko u Rwanda rutateye imbere, kuki hari ababyemera?,mu gihe ibimenyetso binyomoza ibinyoma byabo ari byinshi cyane, igisubizo kiroroshye ukurikije abagenda u Rwanda babona ibihabanye n’izo mpuha z’abananiranye basigaye banamye iyo mu mahanga bategereje uwasamira hejuru ibyo binyoma iturufu yabo ikaba irariye ariko kandi ngo bararye bari menge kuko ikinyoma cyo kwanduza isura y’u Rwanda kidahabwa intebe kabiri.”
Cyiza Davidson