• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Davido yaje gukora igitaramo gikomeye i Kigali (Amafoto)

Davido yaje gukora igitaramo gikomeye i Kigali (Amafoto)

Editorial 03 Mar 2018 SHOWBIZ

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido] yageze i Kigali yitabiriye igitaramo gikomeye kizabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Werurwe 2018.

Davido yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2014 ubwo u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 20. Icyo gihe yaririmbanye na Cindy Sanyu wo muri Uganda.

Igitaramo yatumiwemo kuri iyi nshuro kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi. Yageze i Kigali saa mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Werurwe 2018.

Akigera mu Rwanda uyu musore yagize ati “Meze neza, 30 Billion Tour bwa mbere muri Afurika, bwa mbere muri Kigali. Abantu banjye i Kigali, umuhungu wanyu yahigereye, ejo turahatwika, ni umuriro gusa gusa.”

Igitaramo cya Davido cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na Sony Music isanzwe imufasha mu muziki ndetse na kompanyi ya Positive Production iyobowe na Kanobana Judo wazanye Stromae i Kigali.

Muri ibi bitaramo akora, Davido aririmba ahanini indirimbo zakunzwe yakoze mu 2017 n’inshya aheruka gutangiriraho uyu mwaka wa 2018. Azabanzirizwa ku rubyiniro n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Riderman, Charly na Nina ndetse na Buravan.

Nyuma y’igitaramo gikomeye Davido agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali kibimburira ibindi bya ’30 Billion Africa Tour 2018’ muri Afurika, azakomereza i Kinshasa muri RDC, yerekeze i Brazzaville muri Congo, Douala muri Cameroun, Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal.

Davido amaze iminsi aca ibintu mu ndirimbo ‘If’ ndetse ubu yayisubiranyemo na R. Kelly, anakunzwe bikomeye mu nshya za 2017 zirimo iyitwa ‘FIA’, ‘Fall’ n’izindi.

Davido akigera i Kigali yakiriwe n’abateguye igitaramo cye

Davido na Bruce Intore uri mu bamwakiriye akigera i Kigali

Yafataga amafoto ya Kigali…

Umwe mu bakiriye Davido i Kigali

Yaje aherekejwe n’abasore babiri

Yari ashagawe cyane n’abanyamakuru…

Davido yatwawe mu modoka za BMW ajyanwa muri Kigali Convention Centre mu kiganiro n’itangazamakuru


2018-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

Dore imigabo n’imigambi Miss Kundwa Doriane afite muri Canada

Dore imigabo n’imigambi Miss Kundwa Doriane afite muri Canada

Editorial 10 Jan 2018
Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]

Editorial 04 Oct 2018
Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Editorial 23 Dec 2017
Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Editorial 27 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –  Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

Editorial 27 Mar 2017
RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba
ITOHOZA

RDC: Urunturuntu mu nyeshyamba za Gumino zikorana n’iza Kayumba

Editorial 09 Dec 2018
Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye
INKURU NYAMUKURU

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Editorial 19 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru