Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido] yageze i Kigali yitabiriye igitaramo gikomeye kizabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Werurwe 2018.
Davido yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2014 ubwo u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 20. Icyo gihe yaririmbanye na Cindy Sanyu wo muri Uganda.
Igitaramo yatumiwemo kuri iyi nshuro kiri mu by’uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi. Yageze i Kigali saa mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Werurwe 2018.
Akigera mu Rwanda uyu musore yagize ati “Meze neza, 30 Billion Tour bwa mbere muri Afurika, bwa mbere muri Kigali. Abantu banjye i Kigali, umuhungu wanyu yahigereye, ejo turahatwika, ni umuriro gusa gusa.”
Igitaramo cya Davido cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na Sony Music isanzwe imufasha mu muziki ndetse na kompanyi ya Positive Production iyobowe na Kanobana Judo wazanye Stromae i Kigali.
Muri ibi bitaramo akora, Davido aririmba ahanini indirimbo zakunzwe yakoze mu 2017 n’inshya aheruka gutangiriraho uyu mwaka wa 2018. Azabanzirizwa ku rubyiniro n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Riderman, Charly na Nina ndetse na Buravan.
Nyuma y’igitaramo gikomeye Davido agiye gukorera mu Mujyi wa Kigali kibimburira ibindi bya ’30 Billion Africa Tour 2018’ muri Afurika, azakomereza i Kinshasa muri RDC, yerekeze i Brazzaville muri Congo, Douala muri Cameroun, Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal.
Davido amaze iminsi aca ibintu mu ndirimbo ‘If’ ndetse ubu yayisubiranyemo na R. Kelly, anakunzwe bikomeye mu nshya za 2017 zirimo iyitwa ‘FIA’, ‘Fall’ n’izindi.