Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yinjiye ku ngufu mu rugo rwa Rwigara igatwara Diane Rwigara, Nyina umubyara hamwe n’umuvandimwe we ngo bajye kwitaba ku bugenzacyaha, baherekejwe basubizwa murugo rwabo nyuma yo kubazwa.
Diane Rwigara, Murumunawe Anne Rwigara hamwe na Nyina ubabyara nyuma yo gutwarwa ku ngufu na polisi y’u Rwanda ibakuye murugo rwabo ikaberekeza ku biro by’ubugenzacyaha ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeli 2017, Polisi itangaza ko nyuma yo kubazwa icyo bashakirwaga baherekejwe bagasubizwa murugo amahoro.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeli 2017 nibwo itsinda ry’abapolisi ryinjiye ku ngufu mu rugo rwa Rwigara Assinapol, mu kwinjira ku ngufu basanze ab’uyu muryango indani maze batwara Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara hamwe na Adeline Rwigara ( Mama wabo), batwawe ku biro by’ubugenzacyaha ku kacyiru barabazwa.
Polisi y’u Rwanda, itangaza ko nyuma yo gutwara uyu muryango ku ngufu ukajyanwa kubazwa kuko ngo wari wanze kwitaba ku neza, ubwo ngo bamaraga kubazwa basubijwe mu modoka baherekezwa na Polisi basubizwa murugo rwabo nkuko itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeli 2017 ribivuga.
Polisi y’u Rwanda, itangaza kandi ko uyu muryango utafashwe cyangwa se ngo utabwe muri yombi nkuko byagiye byumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye, icyabaye ngo ni ukuwutwara ukajyanwa kwitaba ubugenzacyaha nubwo ngo byabaye ku ngufu kuko ngo bari banze kwitaba ku neza.
Diane Rwigara n’umuryango we basubujwe murugo igicuku kinishye
[ VIDEO YITABWA MURI YOMBI RYA DIANE RWIGARA N’UMURYANGO WE ]