Umufasha wa Ben Rutabana ariwe Dianne Rutabana yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko akoresheje igisigo kizimije. Bimwe mu bigize icyo gisigo arashimagiza umugabo we ko mu myaka 19 bari bamaranye batigeze bashwana kandi akaba amwifuriza isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse.
Yagize ati: Mukunzi wanjye Ben iyi taliki itaze amatage inataze isabukuru yawe iya 19 Mutarama, nubwo udahari uturi kure usa n’utuza umuryango wawe uracyakuzirikana, ukomere nk’umugabo ukomere nk’umubyeyi n’abo bagabo bagushimuse bazabe abagabo bakurekure.
Yakomeje agira ati: mutware mukunzi Imana ikomeje kutwiyereka inshuti n’abavandimwe ntibagutereranye bose uko ubazi ntawe usenga ikigirwamana Bayari, tuzi neza ko igihe kizagera ukazagaruka tukakubona n’ubwo tutazi uko uryama n’uko utaha yari umukunzi wawe Dianne.
Ahagana mu mwaka wa 2010, ubwo RNC yashingwaga Ben Rutabana yinjiye mu iryo huriro Leta y’u Rwanda yasize mu mitwe y’iterabwoba, agirwa Umunyambanga ushinzwe ubukangurambaga no kongerera ubushobozi.
Mu kwezi kwa Cyenda 2019 yaje kuburirwa irengero mu gihugu cya Uganda bigizwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa ndetse n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda CMI. Bivugwa ko Ben Rutabana yaba yaraguye mu maboko ya Brig. Abel Kandiho ukuriye CMI, ubwo yari kungoyi ahatwa ibibazo arinako akorerwa iyicarubozo.