• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Doing Business 2018: U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari

Doing Business 2018: U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari

Ubwanditsi 01 Nov 2017 Mu Rwanda

Banki y’Isi yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cyakoze amavugurura menshi yorohereza abashoramari kurusha ibindi muri Afurika mu myaka 15 ishize.

Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018 yerekanye ko u Rwanda rwongeye kuba igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi, mu gihe mu mwaka ushize rwari ku mwanya wa 56. Ni mu gihe muri 2017rwagize amanota 70.19% ubu rufite 73.4% rukurikiye Mauritius ifite amanota 77.5% yari yagize 75.45% mu mwaka ushize.

Guverinoma y’u Rwanda niyo ya mbere muri Afurika yakoze amavugurura menshi agamije korohereza abacuruzi mu myaka 15 ishize, kuko imaze gukora 52; ikurikiwe na Kenya yakoze amavugurura 32 na Mauritius yakoze 31.

U Rwanda kandi ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakoze amavugurura akomeye mu kugenzura no gushyira ku murongo ibigo by’ubucuruzi mu myaka icyenda ishize.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent yavuze ko yishimiye cyane umwanya wa 41 u Rwanda ruriho ku isi kuko werekana ingufu guverinoma yashyize mu kuvugurura urwego rw’ubucuruzi no koroshya inama.

Ati “Icyo bitugaragariza nk’u Rwanda ni uko gutera imbere bishoboka. Nibwo bwa mbere igihugu cyacu kije imbere mu bihugu 50 ku isi. Ibyo twakozemo neza dukomeze tubikore neza ntitwirare ngo dusubire inyuma ariko ibyo tubona bikirimo ingorane, ubu igikurikiyeho ni ukugira ngo nyuma y’aha ngaha twongere dukore gahunda y’ibikorwa tugiye gukora dukomeze dutere imbere.”

Yashimye gahunda ya Leta mu gukurikirana gahunda yo kurushaho korohereza abashoramari aho Minisiteri y’Ubucuruzi iyobora ibikorwa naho Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere kigasuzuma uko buri ngingo y’iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa muri buri rwego.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yasobanuye ko kugira ngo urwanda ruzamukeho imyaka 15 ruze ku mwanya wa 41 ku isi byatewe n’amavugurura atanu yakozwe mu mwaka ushize.

Arimo kurushaho kugenzura ubuziranenge bw’inyubako, koroshya uburyo bwo kwandikisha imitungo no kuyihererekanya, bitangira gukorerwa kuri internet.

U Rwanda kandi rworoheje uburyo bwo kurengera abashoramari boroheje, bahabwa uburenganzira bwo kurenganurwa mu gihe bapfukiranwe, ndetse irushaho guca akarengane mu manza z’ubucuruzi.

Banki y’Isi kandi ivuga ko u Rwanda rwashoboye gucisha mu mucyo uburyo bwo gutanga amasoko, imyanzuro y’imanza zo mu nkiko z’ubucuruzi igashyirwa ku rubuga rwa internet rwa Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo uyishatse wese ayibone ku buryo bworoshye.

Kuri ubu mu Rwanda gukemura ikibazo gishingiye ku bucuruzi bitwara iminsi 230 mu gihe byatwaraga iminsi 395 mu myaka 15 ishize.

Ibindi bihugu byaje imbere muri Afurika y’Uburasirazuba muri Doing Business 2018, ni Kenya, Afurika y’Epfo, Seychelles, Botswana na Zambia. Muri Afurika y’Uburasirazuba igihugu byaje hafi ni Kenya ya 80 ku Isi, Uganda yaje ku mwanya wa 122 na Tanzania yaje ku wa 137.

-8543.jpg

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yasobanuye ko kugira ngo urwanda ruzamukeho imyaka 15 ruze ku mwanya wa 41 ku isi byatewe n’amavugurura atanu yakozwe mu mwaka ushize

-8544.jpg

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal n’uwa RDB, Clare Akamanzi

-8545.jpg

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi

2017-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Ubwanditsi 31 May 2017
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

RUSHYASHYA 22 Sep 2026
Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017
FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS

FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS

RUSHYASHYA 18 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho
ITOHOZA

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Ubwanditsi 04 Dec 2016
Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwahagaritse imiryango isaga 100 buyishinja kwigisha ubutinganyi

Ubwanditsi 01 Oct 2018
UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru