• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Editorial 24 Jun 2017 Mu Rwanda

Ntawe utabona ko muri iki gihe amafaranga yabuze. Iyo uganiriye na bamwe mu banyarwanda bakubwira ko barya rimwe ku munsi, abandi bakakubwira ko bagabanije ingano y’ibyo baryaga kugira ngo bazigamire iby’ejo.

No mu nsengero hageze ibura ry’amafranga (Crise) ku buryo abapasiteri benshi bagenda bahindura uburyo basabamo abayoboke babo amafaranga ariko bakoresheje ubuhanga buhanitse.

Isange.com dukesha iyi nkuru yabateguriye inkuru yo kubaburira kugira ngo ejo mutazagushwa mu mutego wo kubeshywa hato aho mukazisanga mwatanze ibyanyu mu buryo mutari mwateguye mubeshywa ko murimo gukorera umugisha kandi murimo kwibwa.

Muri iki gihe hirya no hino mu nsengero ziyoborwa n’abapasiteri barangamiye ifaranga gusa batitaye ku buzima bw’abayoboke babo, hadutse Tekinike nshya yo kumvisha abayoboke babo ko bagomba gutura amadorali kuko ari cyo gitambo Imana ikeneye muri iki gihe. Kugira ngo babone umugisha wihariye, basabwa gutura amadorali kuko ngo nayo yihariye kurisha amafaranga y’amanyarwanda.

Muri bene aya matorero usanga icyitwa amafranga gishyirwa imbere kurusha ijambo ry’Imana riruhura ndetse rikiza imitima.

NI GUTE ABA BAPASITERI BABIGENZA?

Mu igenzura isange.com yakoze ndetse no mu biganiro yagiye igirana na bamwe mu badiyakoni bakoreshwa ubwo bujura, yasanze abapasiteri bajya gushaka amadorali menshi mu mazu akorerwamo ivunjisha bagasabayo amadorali kuva kuri 1$ kugeza ku 100$. Aya madorali bayazana ari menshi maze bakayakwirakwiza mu bakristo b’abizerwa kuri bo, bakumvikana ko mu gihe cyo gutura no kwitanga bazajya bahaguruka bakabanza kuvuga ko bo bitanze amadorali.

Aya madorali abashumba bayaguriza abo bakristo maze bakumvikana ko bayagarura mu cyibo cy’amaturo akongera kuba ayabo, n’ubutaha bikagenda bityo. Mu gihe cyo gutura, Pasiteri ahagarara ku ruhimbi agahamaraga abatura maze ba bandi yatije ya madorali bagatangira guhaguruka bayatanga ariko babanje kuvuga ko Imana yabategetse kujya batura mu madorali.

-7072.jpg

Icyo gihe Umushumba ahita ajya mu mwuka akavuga ko imigisha irutana, maze agashitura abaje gusenga batazi uburyo umukino uba wateguwe, uwo munsi bagatura amafaranga y’amanyarwanda ariko bagataha bahiga ko ubutaha nabo bazazana amadorali kugira ngo umugisha bakorera wikube kenshi.

-7071.jpg

Nguko uko abantu bajyanwa mu gutanga amaturo mu madorali babeshywa umugishwa udasanzwe ariko bakibagirwa ko Yesu yigeze gushimira umukecuru wigeze gutura urumiya rumwe bitewe n’ubushobozi yaje afite mu nzu y’Imana.

2017-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Iya 16 Gicurasi 1994: Abatutsi amagana biciwe i Kabgayi

Iya 16 Gicurasi 1994: Abatutsi amagana biciwe i Kabgayi

Editorial 16 May 2018
Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Senegal na Côte d’Ivoire zageze muri 1/2 cya Afrobasket ikomeje kubera mu Rwanda

Editorial 02 Sep 2021
Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Editorial 08 May 2018
Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 13 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twubatse igihugu cyereka abarokotse ko babuze byinshi ariko batatakaje byose-Perezida Kagame
UBUKUNGU

Twubatse igihugu cyereka abarokotse ko babuze byinshi ariko batatakaje byose-Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019
Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35,  basubijwe mu buzima busanzwe  n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame
ITOHOZA

Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35, basubijwe mu buzima busanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Editorial 26 Dec 2016
Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza  akazi kabo
Mu Mahanga

Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza akazi kabo

Editorial 15 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru