Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi,Paul Kagame ubwo yari asoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo, yabikomereje mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Ku gicamunsi cyo ku wa 20 Nyakanga 2017, nibwo umukandida Paul Kagame yasesekaye mu murenge wa Nyakabanda ku kibuga cy’ahazwi nko kuri Tapis Rouge aho umuhango waberaga, abaturage babarirwa mu bihumbi bakaba bari bazindukiye kwakira umukandida wabo.
Ubuhamya bwa Muneza Nilla:
Mu nzira ndende yaciyemo ngo abashe kwiteza imbere, avuga ko mbere ya 1995 nta kintu yavuga ko yari afite kigaragara, yagiye afatanya n’abandi mu bikorwa bitandukanye muri za koperative, aza gushinga kompani ya Royal, itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ndetse ubu anafite Hotel.
Arizeza umukandida Paul Kagame, ko bazamutora ntacyo basigaje inyuma, ko ibyo yagezeho hamwe n’abandi Banyarwanda ari we babikesha, ati “Umukandida wacu tumufata nka Moses (Mosi)”.
Ijambo ry’umuyobozi w’ishyaka PDI
Sheikh Musa Fadzil Harerimana, yabanje gushimira Umukandida, Paul Kagame ko ururimi rw’Igiswahili rwasubiye mu ndimi zivugwa mu Rwanda, ko rwari rwaraciwe n’Abakoloni b’Ababiligi mu 1925 ndetse n’amwe mu madini yarahawe akato.
Ati “ubwo urwo rurimi rwacirwaga ntabwo ari rwo gusa,… Turashimira Paul Kagame kuba mu Rwanda nta vangura rishingiye ku myemerere cyangwa irindi rikiharangwa, kuri uyu munsi buri dini ryemewe n’amategako mu Rwanda rifite uburenganzira bwo kwigisha”.
Sheikh Musa Fadzil Harerimana
Akomeza avuga ko muri icyo gihe cya gikoloni hashyizweho itegeko ry’uko idini ya Gikiristo ari ryo rifite ijambo, ariko ubu umukandida Paul Kagame akaba yarabikuyeho, amadini yose akaba yishyira akizana mu kwigisha ijambo ry’Imana, ati “Chairman Kagame yahinduye u Rwanda arugira igihugu buri wese yibonamo”.
Avuga ko akato abayisilamu bahoze bahabwa, ko byageze naho bashyirwa mu cyo yise ‘Camp swahili’, bitwa Abaswihili, nta jambo bagira nk’abandi Banyarwanda.
Ati “Uko guhezwa, ababyeyi bacu baravuze bati’ tugomba kwiga’, kubera ko ayisumbuye tutayajyagamo keretse duhinduye amazina, ubwigenge bwacu twabonye ni wowe nyakubahwa, nta bwigenge twari twarigeze tubona.
Yasoje agira ati “uyu munsi kuba PDI ari yo yatekereje ishingiye ku mateka y’abayishinze, y’abayigize, dushingiye ku mateka y’igihugu cyacu, twaravuze duti ‘ntabwo twatandukana na Baba wa taifa wacu’, icyo dusaba ni uko Imana yakuturindira, tukabona ubushobozi bwo kugufasha”.
Ijambo ry’umukandida. Paul Kagame
Yatangiye avuga ko ijambo rya Fadzil ryamwibukije amateka, ati “yatubwiraga aho twaturutse, aho igihugu cyavuye, aho tugeze ubu naho dushaka kujya mu gihe kiri imbere, iyo wumvise ibyo byose, uribaza ukavuga ngo mbere hose twari he? Ariko noneho dufite amahirwe yo kuba duhari, urubyiruko rufite amahirwe yo kugira abagore n’abagabo.
Perezida Paul Kagame
Twese uko turi hano, harimo Abasilamu, Abakiristo n’abandi bose, uko muri hano niko igihugu ari icyacu twese ku buryo bungana, ni byiza rero.
Iki gihe umwana w’Umunyarwanda ntawe umubaza idini, ntawe umubaza ubwoko, akarere akomokamo,.. ahabwa amahirwe amukwiye, ibyo rero ni amateka, amateka ya FPR Inkotanyi, ni amateka y’ubufatanye bwa FPR Inkotanyi n’amashyaka yandi ya politiki, ntabwo twiharira, kubera ko ni wo muco, ni nayo politiki iduha amahoro, gukorera hamwe, ingufu ziri hamwe, ingufu ziri hano ntacyo mwakwifuza ngo munanirwe kukigeraho. Nta cyo igihugu cyacu kizifuza ngo kinanirwe kukigeraho, ntabwo bishoboka”.
Amatora: 04/08/2017
Umukandida Paul Kagame yakomeje avuga ku matora, igikorwa gitegerejwe ku wa 4 Kanama, agira ati “Ku itariki 4 ni ukongera ya vitesi, ni ukongera intambwe, umuvuduko, ni ukongera umutekano, ubumwe, amashanyarazi, amazi, uburezi,… Ni ukongera amajyambere.
FPR yabahaye umukandida, kandi ntabwo ari mushya dusanzwe tuziranye, turaziranye, tumaranye igihe, turizerana.
Usibye imirimo myinshi dusanzwe dukora, iyo tuzakora ejo ndagirango dukomeze kuyikore mu mahoro, umutekano,… dukwiye kwishimira abo turi bo. Iyo murebye musanga abandi bantu icyo babarusha ari iki? Abaturage bati ‘Ntacyo’.
Arakomeza ati “tube abo turibo, ahubwo turusheho kubaho neza, na njye niko mbyumva, iyi nzira turimo ya Demokarasi yo kubaka igihugu, nitwe ireba, ntabwo dukora ibireba abandi. Ku bandi bibe ubufatanye,ubuhahirane,…
Yasoje agira ati “mwakoze mwaje muri benshi, mwaje muri benshi beza, icyo dushyira imbere ni ubumwe bwacu, umutekano, amajyambere agera kuri buri wese nta we usigaye inyuma, rubyiruko mukore muzi ko igihugu ari icyanyu”.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi i Nyamirambo