• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»DR Congo : Abanyamulenge bashinze umutwe mushya w’Ingabo FAS (Forces Armees Secesionistes )

DR Congo : Abanyamulenge bashinze umutwe mushya w’Ingabo FAS (Forces Armees Secesionistes )

Editorial 03 Oct 2016 ITOHOZA

Mu gihugu cya DR Congo haravugwa umutwe mushya wa gisirikare ugamije guhirika Perezida Kabila ndetse ugacamo icyo gihugu ibihugu 2 byigenga.

Nkuko ikinyamakuru Umusingi cyabitangaje ngo uyu mutwe mushya ugamije guca akarengane n’ivangura bakorerwa na Leta ya Kabila abavuga Ikinyarwanda.
Uyu mutwe w’igisirikare witwa FAS (Forces Armees Secesionistes )uri mu Ishyaka ryitwa Les Forces novatrices pour union et la Democratie Congolaise(FNUDC) riyobowe na Alex Byicaza Sebatware .

Uyu mutwe mushya utandukanye n’iyindi yose yigeze kuvugwa muri Congo harimo M 23 n’indi itandukanye ukaba uvuga ko bashaka ko Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo kiba igihugu kikitwa Repubulika ya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 1 Ukwakira 2016 Alex Byicaza abajijwe impamvu yuyu mutwe w’ingabo yagize ati “hari ibintu byinshi izi ngabo zigamije birimo guca akarengane n’ivangura Leta ya Kabila ikorera Abakongomani bavuga ikinyarwanda tukaba dushaka ko tugira igihugu cyacu kigenga kandi turiteguye kubigeraho”.

Alex Byicaza abajijwe niba imigambi yabo bazayigeraho dore ko hari abababanjirije mbere bakananirwa yavuze ko bizeye 100% ko ibyo bagamije bazabigeraho.

Alex Byicaza yagize ati “Kabila ubu nta mbaraga afite kuko ubu tuvugana hari abasirikare benshi cyane bari mugisirikare cye bategereje ko dutangira bakadusanga tugafatanya urugamba.

Avuga ko uru rugamba ruzaba ruyobowe naba General 2 bataramenya amazina yabo ariko bikaba bikekwa ko haba harimo Makenga.

Byicaza Alex akomeza yemeza ko harimo aba General benshi ati kandi noneho dufatanije n’Abakongomani bo muri Katanga nabo bamaze kurambirwa ubutegetsi bwa Perezida Kabila”.

Ni ukuvuga Uvira ,Maniema ,Province Orientale na Katanga nicyo gihugu gishaka kwiyomokora kuri DR Congo .

Alex kandi avuga ko n’Abakongomani bari bashyigikiye Katumbi bose bamaze gushyigikira iki gitekerezo cyo gukuraho Perezida Kabila ndetse no gucamo Congo ibihugu 2 bose bakaba bazahaguruka bakamurwanya umunsi amatora yageze Kabila agashaka kongera kwiyamamaza.

Umwe mu baturage batuye muri Uvira wadusabye ko amazina ye agirwa ibanga kubera umutekano we yatangarije iki kinyamakuru ko hashize iminsi babona ingabo zivuga igiswayiri gusa batazi icyo zishaka n’icyo zigamije kuko babona atari n’ingabo za Leta ya Congo.

-4217.jpg

Alexis Byicaza na Perezida Kabila

Alex Byicaza avuga ko ibikoresho bijyanye no kurwana urugamba babifite bihagije kandi biteguye ko umunsi urugamba ruzatangira bazabona n’ibindi.

Perezida Joseph Kabila akaba muri iyi minsi afite gahunda yo gusura aba Perezida bagenzi be abagisha inama akaba amaze gusura Perezida Museveni wa Uganda ndetse akaba yarasuye na Perezida w’uRwanda Kagame Paul .

Muri iyi minsi akaba yarasuye na Papa Francis ariko ingendo ze zose ni ugushakisha abamufasha akongera kuyobora igihugu cya Congo dore ko abaturage bamaze iminsi bigaragambya bavuga ko batamushaka ko bamurambiwe.

Asoza Ikiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru yavuze ko italiki bihaye yo gutangiza urugamba ari taliki 19 Ukuboza 2016 bamaze kumenya ko Kabila yanze kurekura ubutegetsi.

Mu gihe bakivuga ko bategereje ko Perezida Kabila atangaza ko azongera kwiyamamaza ,hasohotse inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye ivuga ko amatora muri Congo yigijweyo imyaka ibiri (2).

Byicaza abajijwe ku bijyanye no kongezayo amatora imyaka 2 yasubije muri aya magambo Ntabwo twebwe n’abandi benshi turimubabyemeje kandi ntitubishyigikiye na gato ahubwo ibigiye gukurikiraho bazamenya ko bibeshye kuko itegeko nshinga ntirishobora guhindurwa n’abantu 300, bidakozwe nabaturage.

Source : UMUSINGI

2016-10-03
Editorial

IZINDI NKURU

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Editorial 22 Mar 2020
Rusesabagina yabujijwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Berkeley University muri California

Rusesabagina yabujijwe gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Berkeley University muri California

Editorial 13 Feb 2018
Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Editorial 14 Oct 2019
Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

Burundi: Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

Editorial 29 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa
Amakuru

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Editorial 28 Oct 2025
Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano
Mu Rwanda

Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abakwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Editorial 20 Feb 2018
Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we
ITOHOZA

Kamonyi: Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Editorial 27 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru