Mu gihugu cya DR Congo haravugwa umutwe mushya wa gisirikare ugamije guhirika Perezida Kabila ndetse ugacamo icyo gihugu ibihugu 2 byigenga.
Nkuko ikinyamakuru Umusingi cyabitangaje ngo uyu mutwe mushya ugamije guca akarengane n’ivangura bakorerwa na Leta ya Kabila abavuga Ikinyarwanda.
Uyu mutwe w’igisirikare witwa FAS (Forces Armees Secesionistes )uri mu Ishyaka ryitwa Les Forces novatrices pour union et la Democratie Congolaise(FNUDC) riyobowe na Alex Byicaza Sebatware .
Uyu mutwe mushya utandukanye n’iyindi yose yigeze kuvugwa muri Congo harimo M 23 n’indi itandukanye ukaba uvuga ko bashaka ko Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo kiba igihugu kikitwa Repubulika ya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 1 Ukwakira 2016 Alex Byicaza abajijwe impamvu yuyu mutwe w’ingabo yagize ati “hari ibintu byinshi izi ngabo zigamije birimo guca akarengane n’ivangura Leta ya Kabila ikorera Abakongomani bavuga ikinyarwanda tukaba dushaka ko tugira igihugu cyacu kigenga kandi turiteguye kubigeraho”.
Alex Byicaza abajijwe niba imigambi yabo bazayigeraho dore ko hari abababanjirije mbere bakananirwa yavuze ko bizeye 100% ko ibyo bagamije bazabigeraho.
Alex Byicaza yagize ati “Kabila ubu nta mbaraga afite kuko ubu tuvugana hari abasirikare benshi cyane bari mugisirikare cye bategereje ko dutangira bakadusanga tugafatanya urugamba.
Avuga ko uru rugamba ruzaba ruyobowe naba General 2 bataramenya amazina yabo ariko bikaba bikekwa ko haba harimo Makenga.
Byicaza Alex akomeza yemeza ko harimo aba General benshi ati kandi noneho dufatanije n’Abakongomani bo muri Katanga nabo bamaze kurambirwa ubutegetsi bwa Perezida Kabila”.
Ni ukuvuga Uvira ,Maniema ,Province Orientale na Katanga nicyo gihugu gishaka kwiyomokora kuri DR Congo .
Alex kandi avuga ko n’Abakongomani bari bashyigikiye Katumbi bose bamaze gushyigikira iki gitekerezo cyo gukuraho Perezida Kabila ndetse no gucamo Congo ibihugu 2 bose bakaba bazahaguruka bakamurwanya umunsi amatora yageze Kabila agashaka kongera kwiyamamaza.
Umwe mu baturage batuye muri Uvira wadusabye ko amazina ye agirwa ibanga kubera umutekano we yatangarije iki kinyamakuru ko hashize iminsi babona ingabo zivuga igiswayiri gusa batazi icyo zishaka n’icyo zigamije kuko babona atari n’ingabo za Leta ya Congo.
Alexis Byicaza na Perezida Kabila
Alex Byicaza avuga ko ibikoresho bijyanye no kurwana urugamba babifite bihagije kandi biteguye ko umunsi urugamba ruzatangira bazabona n’ibindi.
Perezida Joseph Kabila akaba muri iyi minsi afite gahunda yo gusura aba Perezida bagenzi be abagisha inama akaba amaze gusura Perezida Museveni wa Uganda ndetse akaba yarasuye na Perezida w’uRwanda Kagame Paul .
Muri iyi minsi akaba yarasuye na Papa Francis ariko ingendo ze zose ni ugushakisha abamufasha akongera kuyobora igihugu cya Congo dore ko abaturage bamaze iminsi bigaragambya bavuga ko batamushaka ko bamurambiwe.
Asoza Ikiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru yavuze ko italiki bihaye yo gutangiza urugamba ari taliki 19 Ukuboza 2016 bamaze kumenya ko Kabila yanze kurekura ubutegetsi.
Mu gihe bakivuga ko bategereje ko Perezida Kabila atangaza ko azongera kwiyamamaza ,hasohotse inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye ivuga ko amatora muri Congo yigijweyo imyaka ibiri (2).
Byicaza abajijwe ku bijyanye no kongezayo amatora imyaka 2 yasubije muri aya magambo Ntabwo twebwe n’abandi benshi turimubabyemeje kandi ntitubishyigikiye na gato ahubwo ibigiye gukurikiraho bazamenya ko bibeshye kuko itegeko nshinga ntirishobora guhindurwa n’abantu 300, bidakozwe nabaturage.
Source : UMUSINGI