Umukandida wa Green Party, Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu Karere ka Ngoma ko imisoro y’ubutaka izaba yamaze kuvaho mu kwezi kwa Cyenda naramuka atowe.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu Murenge wa Kibungo, Akagali ka Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma, ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Dr Habineza yagize ati”Umutekano wa mbere na mbere ni uwo mu gifu, niyo mpamvu ibibazo byose bifitanye isano n’ubutaka birimo imisoro, no kutareka abaturage ngo bahinge ibyo bashaka bizaba byamaze gukemuka bitarenze mu kwezi kwa Cyenda nyuma y’amatora nimuntora bityo ibyo bikazaba inkingi yo kwihaza ku biribwa.”
Akomeza agira ati”Ubutaka ni umurage Gakondo, abantu baba bararazwe na basekuruza, nta mpamvu rero yo kubusoreshwa kandi leta nay o ibite ibindi bikorwa biyinjiriza amafaranga nk’amashyamba n’ibindi.”
Uretse ikibazo cy’imisoro y’ubutaka, Dr Habineza yanavuze ko abaturage bazabasha kugira uruhare mu kwihitiramo ibyo bagomba guhinga bijyanye n’amahitamo yabo aho kubahitiramo ibyo badashaka.
Aha yavuze ko nko mu turere tweramo urutoki azafasha abaturage kubona insina zijyanye n’igihe ndetse n’imbuto ibereye ahantu bitewe n’ikirere cya ho ku bahinga indi myaka.
Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’abari bitabiriye kuri site yabanje yo mu Karere ka Kirehe ugendeye ku bageze mu kigero kibemerera gutora, abaturage bagaragaje ibyishimo ndetse banavuga ko inkoko ari yo ngoma.
Dr Frank Habineza yagaragaje ko nubwo ibikorwa byo kwiyamamaza ku ruhande rwe birimo kugenda neza, arikoko hakiri imbogamizi ku kijyanye no kubona abantu bamuyoboka muri ibi bikorwa, zirimo kumwitambika kw’abaturage, guhindurirwa aho gukorera ku buryo butunguranye bituma ibikorwa bye bitagenda neza, kugaragariza kutishimirwa n’abandi bayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze n’ibindi.
Gusa na none, avuga ko abaza kumutega amatwi no kwifatanya na bo ari abo kandi ko azakomeza guhangana kugeza birangiye kuko ari urugamba yatangiye kandi agomba kurangiza.
Dr Frank avuga ko mu bibazo by’ingutu azahangana na byo naramuka atowe harimo icy’ubushomeri bwugarije urubyiruko abafasha gushaka imirimo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu turere tumwe na tumwe, gukuraho imisoro imwe n’imwe ibangamira iterambere ry’umuturage nko gusorera ubutaka, amatungo magufi n’ibindi, kongerera imishahara abakozi ba leta barimo abapolisi n’abasirikare no kubashakira inzu nziza zo kubamo nk’abantu bakora akazi gakomeye ko gucunga umutekano n’ibindi.