• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»‘Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi Nduhungirehe

‘Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi Nduhungirehe

Ubwanditsi 24 Jan 2017 ITOHOZA

Amakuru yaraye atugezeho ni uko Padiri Nahimana Thomas atigeze yurira indege ya KL 537. Nta n’ubwo yigeze agera ku kibuga cy’indege cya Schipol (Amsterdam). Biriya yari yaratangaje byari ibinyoma byambaye ubusa, ahubwo abantu bamubonye ku abuyera kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubirigi.

Abantu bamubonye mu Bubiligi babwiye Rushyashya.net bati : ” N’indege ya SN ya mu gitondo yagiye itamujyanye. Mwitegure iyindi “opération médiatique de victimisation”!.

Ejo kuwa mbere tariki 23 Mutarama 2017, nibwo byari biteganyijwe ko Padiri Thomas Nahimana washinze ishyaka ‘Ishema’ asesekara ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aje mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu matangazao yari yakwirakwije hirya nohino we n’ishyaka rye, ryavugaga ko uyu mupadiri winjiye muri Politiki n’abamuherekeje bazagera i Kanombe baturutse i Paris kuri uyu wa Mbere mu ndege y’ikompanyi y’Abaholandi, KLM, izahagera saa 19:20.

Iyi kompanyi yari yatangaje ko indege KL 537 izahaguruka mu Buholandi ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam saa 9:55 igere i Kigali 19:20.

Gusa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri Facebook ye ko Padiri Nahimana ashobora kuba atigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje.

-5479.jpg

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Yanditse ati “Padiri Nahimana ntabwo yigeze yurira indege ya KL 537, nta nubwo yigeze agera ku kibuga cy’indege cya Schipol (Amsterdam). Biriya yari yatangaje byari muri make ikinyoma cyambaye ubusa, kuko abantu ahubwo bamubonye ku kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubiligi. Ikibazo ariko ni uko n’indege ya SN ya mugitondo yagiye itamujyanye.”

Yakomeje agira ati “Mwitegure ikindi kinyoma mu itangazamakuru. Uyu mupadiri ni umutekamutwe kabuhariwe!.”

Si ubwa mbere Padiri Nahimana atangaje ko azaza mu Rwanda kuko byari biteganyijwe ko ahagera kuwa 23 Ugushyingo 2016, ariko ntiyabasha kurenga i Nairobi muri Kenya kubera ibibazo birimo ibyangombwa by’inzira.

-5480.jpg

Thomas Nahimana yiyambuye ikanzu y’Ubusaserodoti yiyambika uruhu rw’Intama y’umweru ari ikirura

Padiri Thomas Nahimana niwe watangije urubuga rwa internet ‘Le Prophète’ yakunze kujya anyuzaho inyandiko zitavugwa ho rumwe ku Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 45 akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 10 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko atasobanukiwe impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda. Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva ko niba umuntu ashakwa n’ubutabera, yabuzwa kwinjira mu gihugu bigendeye ku gukeka ko ashobora gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yigisha. Perezida Kagame yongeyeho ko umuntu nka Nahimana cyangwa undi wese, adashobora guhungabanya u Rwanda.

Umwanditsi wacu

2017-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ikiganiro Umwami Kigeli aheruka bwanyuma guha itangazamakuru

Ubwanditsi 19 Oct 2016
Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Ubwanditsi 30 Mar 2020
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Ntegereje cyane uruzinduko rw’akazi rw’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame” Perezida Lungu
Mu Rwanda

“Ntegereje cyane uruzinduko rw’akazi rw’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame” Perezida Lungu

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi
Amakuru

Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi wa OMS yashimye umuhate wa Perezida Kagame mu kwita ku buzima mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru