Dr. Leopold Munyakazi ufungiye ibyaha bya Jenoside muri Gereza ya Muhanga, avuga ko Leta y’u Rwanda ifata neza imfungwa n’abagororwa na we ari mo ku buryo atabikekaga ndese akaba ashimira Perezida Kagame uburyo ayoboye u Rwanda.
Ibi Dr. Leopold Munyakazi akaba yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 ubwo Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga ubwo bizihizaga umuganura basabana n’imiryango yabo kandi bizihiza intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu ijambo rye Dr.Leopold akaba yishimiye uburyo afashwe neza ati “Turashimira Perezida Kagame ukuntu atuyoboye neza, ubu mfite mudasobwa imfasha kwandika ibijyanye n’urubanza rwanjye.Mbasha kuvugana n’umuryango wanjye kandi uba mu mahanga, ibi bituma natwe tuzabasha kubaka igihugu nidusubira mu buzima busanzwe.”
Dr. Munyakazi avuga ko ibyo avuga bimuri ku mutima nk’uko yabigaragaje acinya akadiho n’ibyishimo ku maso, yishimira umuganura n’intsinzi ya Perezida Kagame.
Ati “Nk’uko twabigaragje mu mbyino n’umudiho, turashima Paul Kagame utuyoborana ubwitonzi n’ubushishozi, tunamusabira ku Mana ngo imukomeze muri iyo nzira yo kubaka igihugu cyunga Abanyarwanda kigatera imbere.”
Imfungwa n’abagororwa bagaragaje ibyishimo batewe no kuba na bo bahabwa uburenganzira bakaganura ku by’imiryango yabo yabazaniye kuko ngo bibatera kumva ko nibasubira mu miryango yabo bazakirwa nk’abandi Banyarwanda.
Dr Munyakazi acinya akadiho n’abandi bagororwa hamwe n’abacungagereza (Foto/KTD)
Mu mbyino, n’umudiho bigaragaza ko bishimiye uko bagororwa, bagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikomeje kubafasha kugororoka.
Bahamya ko ibyo babikesha kuba nabo baragize uruhare mu ihinduka ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kandi bikaba byarakunze.
Imiryango yabo kandi yabasuye ibazanira ibiribwa bitandukanye birimo imbuto n’amata n’ibiryo bitetse ubundi batajyaga babazanira.
Mu kwizihiza umuganira imfungwa n’abagororwa basangiye umutsina w’amasaka, ibijumba n’ibishyimbo.
ACP Jean Bosco Kabanda wari waje kwifatanya n’imfungwa n’abagororwa kwizihiza umuganura n’intsinzi ya Parezida Kagame yasabye imiryango yaje gusura abayo bafunze kubafasha kugororoka aho gukomeza kubashora mu byaha.
Agira ati “Mugire uruhare rwo kugorora abantu banyu, kuko hari usura umuntu amuzaniye igisheke yagipfumuye agashyiramo urumogi.Aho ni ugukomeza kumushyira mu cyaha nataha namwe murabyumva ko azakomeza kugwa mu cyaha wamumenyereje.”
Gereza ya Muhanga icumbikiye imfungwa n’abagororwa 5163 barimo abagabo 4720, abagore 437, abatagareza ku myaka y’ubukure batandatu, hakiyongeraho n’abana bafunganywe na ba nyina 57.
Muri Nyakanga nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Dr Leopold Munyakazi igifungo cya burundu y’umwihariko, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare myri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Dr Munyakazi yavutse tariki 1 Mutarama 1960, mu cyahoze ari Komini Kayenzi muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu karere ka Kamonyi.
Munyakazi wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahageze avuye mu Rwanda mu mwaka wa 2004, yatawe muri yombi ubwo yasabaga icyangombwa cy’ubuhungiro. Yoherejwe mu Rwanda ku wa 28 Nzeri 2016.
Ubwanditsi