Abadepite batoye abayobozi ba za Komisiyo zihoraho, ari nazo zinyuzwamo ibikorwa bya buri munsi by’umutwe w’abadepite nk’imishinga imwe n’imwe y’amategeko cyangwa ibibazo bikeneye gusuzumwa.
Kuri uyu wa Kabiri hakozwe amatora kuva saa cyenda kugeza saa moya n’igice z’umugoroba, umudepite wiyamamaje agahabwa umwanya akavuga ubushobozi bwe n’umusaruro bagenzi be bamwitegaho baramutse bamutoye.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yasomye kandidatire z’abiyamamaje kuri buri mwanya, uwa Perezida na Visi Perezida wa Komisiyo, bigaragara ko buri mwanya wiyamamajeho umudepite umwe, uretse komisiyo imwe.
Yasobanuye ko uwegukana itsinzi ari uza kugira amajwi ari hejuru ya 40 mu badepite 79 bitabiriye inteko rusange.
Muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), yayoborwaga muri manda ishize na Nkusi Juvenal wagiye mu kiruhuko, abadepite batoye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome nawe ukomoka muri PSD, yungirizwa na Depite Mukarugwiza Annonciata.
PAC yakunze kuvugwa cyane kubera gutumiza abayobozi bakisobanura ku micungire mibi y’umutungo ikigaragara mu bigo bitandukanye bya leta na za minisiteri.
Dr Ngabitsinze ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu, yijeje Abadepite ko ijisho rye rizaba riri maso mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo “kuko igihugu kitatera imbere imari n’umutungo bidakoreshejwe uko bigomba.”
Ati “Ubusanzwe mu bukungu twiga ubuhanga bwo kubyaza bikeya byinshi, ibyo bike byacu rero tugomba kubirinda mu gusesengura uko bikoreshwa, aho ho mbijeje ko nta mpuhwe nagira hagize ubyangiza.”
Mu zindi komisiyo, Depite Muhongayire Christine yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, yungirizwa na Dr Frank Habineza.
Uyu mugabo ukomoka mu Ishyaka Green Party ryinjiye bwa mbere mu Nteko, aheruka gutsindwa na Sheikh Musa Fazil Harerimana ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko ushinzwe Imari n’Abakozi.
Depite Rwigamba Fidèle ukuze mu myaka y’amavuko (68) kuruta abandi badepite ni we watorewe kuyobora Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano; Visi Perezida aba Mukandera Iphigenie.
Depite Kanyamashuri Kameya Janvier yatorewe kuyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu, yungirizwa na Mukabikino Jeanne Henriette.
Muri Komisiyo y‘Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, niho hari abakandida babiri; Munyaneza Omar na Mukabunani Christine ariko ku munota wa nyuma uyu mugore uyobora PS Imberakuri akuramo kandidatire, avuga ko yiyamaje ari umugore agatorwa nka Visi Perezida baba baryamiye umugabo wiyamamaje.
Abadepite bose bahise batora Depite Munyaneza kuba Perezida w’iyi komisiyo naho Visi aba Perezida Tengera Twikirize Fransesca.
Muri Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Perezida yabaye Nyirarukundo Ignatienne yungirizwa na Nyirahirwa Veneranda.
Inteko Rusange yanatoye Depite Nyabyenda Damien kuyobora Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko hatowe, yungirizwa na Depite Ndangiza Madina.
Komisiyo y’Ubukungu n‘Ubucuruzi izayoborwa na Munyangeyo Théogène naho Visi Perezida aba Uwamariya Odette.
Muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, abadepite batoye Mukamana Elisabeth naho Visi Perezida ni Depite Karemera Francis.
Muri iyi manda y’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ukomoka muri PL ni we Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yungirijwe na Visi Perezida ushinzwe Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana (PDI) na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda (FPR Inkotanyi).