• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Dr Ngabitsinze yatorewe kuyobora PAC, Frank Habineza atorwa muri komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Editorial 10 Oct 2018 POLITIKI

Abadepite batoye abayobozi ba za Komisiyo zihoraho, ari nazo zinyuzwamo ibikorwa bya buri munsi by’umutwe w’abadepite nk’imishinga imwe n’imwe y’amategeko cyangwa ibibazo bikeneye gusuzumwa.

Kuri uyu wa Kabiri hakozwe amatora kuva saa cyenda kugeza saa moya n’igice z’umugoroba, umudepite wiyamamaje agahabwa umwanya akavuga ubushobozi bwe n’umusaruro bagenzi be bamwitegaho baramutse bamutoye.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yasomye kandidatire z’abiyamamaje kuri buri mwanya, uwa Perezida na Visi Perezida wa Komisiyo, bigaragara ko buri mwanya wiyamamajeho umudepite umwe, uretse komisiyo imwe.

Yasobanuye ko uwegukana itsinzi ari uza kugira amajwi ari hejuru ya 40 mu badepite 79 bitabiriye inteko rusange.

Muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), yayoborwaga muri manda ishize na Nkusi Juvenal wagiye mu kiruhuko, abadepite batoye Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome nawe ukomoka muri PSD, yungirizwa na Depite Mukarugwiza Annonciata.

PAC yakunze kuvugwa cyane kubera gutumiza abayobozi bakisobanura ku micungire mibi y’umutungo ikigaragara mu bigo bitandukanye bya leta na za minisiteri.

Dr Ngabitsinze ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu, yijeje Abadepite ko ijisho rye rizaba riri maso mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo “kuko igihugu kitatera imbere imari n’umutungo bidakoreshejwe uko bigomba.”

Ati “Ubusanzwe mu bukungu twiga ubuhanga bwo kubyaza bikeya byinshi, ibyo bike byacu rero tugomba kubirinda mu gusesengura uko bikoreshwa, aho ho mbijeje ko nta mpuhwe nagira hagize ubyangiza.”

Mu zindi komisiyo, Depite Muhongayire Christine yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, yungirizwa na Dr Frank Habineza.

Uyu mugabo ukomoka mu Ishyaka Green Party ryinjiye bwa mbere mu Nteko, aheruka gutsindwa na Sheikh Musa Fazil Harerimana ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko ushinzwe Imari n’Abakozi.

Depite Rwigamba Fidèle ukuze mu myaka y’amavuko (68) kuruta abandi badepite ni we watorewe kuyobora Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano; Visi Perezida aba Mukandera Iphigenie.

Depite Kanyamashuri Kameya Janvier yatorewe kuyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu, yungirizwa na Mukabikino Jeanne Henriette.

Muri Komisiyo y‘Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, niho hari abakandida babiri; Munyaneza Omar na Mukabunani Christine ariko ku munota wa nyuma uyu mugore uyobora PS Imberakuri akuramo kandidatire, avuga ko yiyamaje ari umugore agatorwa nka Visi Perezida baba baryamiye umugabo wiyamamaje.

Abadepite bose bahise batora Depite Munyaneza kuba Perezida w’iyi komisiyo naho Visi aba Perezida Tengera Twikirize Fransesca.

Muri Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Perezida yabaye Nyirarukundo Ignatienne yungirizwa na Nyirahirwa Veneranda.

Inteko Rusange yanatoye Depite Nyabyenda Damien kuyobora Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko hatowe, yungirizwa na Depite Ndangiza Madina.

Komisiyo y’Ubukungu n‘Ubucuruzi izayoborwa na Munyangeyo Théogène naho Visi Perezida aba Uwamariya Odette.

Muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, abadepite batoye Mukamana Elisabeth naho Visi Perezida ni Depite Karemera Francis.

Muri iyi manda y’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ukomoka muri PL ni we Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yungirijwe na Visi Perezida ushinzwe Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana (PDI) na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda (FPR Inkotanyi).

2018-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Editorial 20 Aug 2024
Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 11 Jun 2019
VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Editorial 30 Nov 2019
Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?

Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?

Editorial 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Amakuru

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Editorial 12 Jun 2021
Inkomoko y’ishoramari rya RPF
Mu Rwanda

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Editorial 01 Jul 2017
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Editorial 27 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru