Nyuma y’amasaha make amaze kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yangejeje indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
Abayobozi mu nzego nkuru za Leta, Abari abaminisitiri muri Guverinoma icyuye igihe, Abadepite n’Abasenateri kimwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye nabo bitabiriye uyu muhango.
Perezida Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Murekezi
Perezida Kagame ati “Ndagira ngo mbonereho umwanya wo gushimira uwari Minisitiri w’Intebe, Murekezi, yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byafashije twese kugira ngo tube twarageze ku nshingano muri icyo gihe cye yari ayoboye nka Minisitiri w’Intebe.”
“Ikindi ni uko hari imirimo myinshi dutezweho twese, iyo udakora umurimo umwe ushobora gukora uwundi, ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange bwe n’ibyo yakoze bitari imfabusa ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro bitari ibyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa. Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere. Ntabwo nshaka kuvuga byinshi uyu munsi wenda ndetse n’ejo tuzabona umwanya uhagije wo kuvuga ibyo twifuza kubaka bindi.”
“Nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe, ngira ngo murabizi uko bigenda bikurikirana byose, uyu muhango w’uyu munsi niwo wagombaga gutangirira ibindi byose. Ubwo hagomba gukurikiraho gushyiraho guverinoma, nabyo biri mu nzira ndetse wenda ku mugoroba ni ugukoreraho, twaratinze ariko… ku mugoroba turabagezaho amazina yabo twifuza bashobora gukora muri iki gihe kindi hari abakomeza nkuko bisanzwe hari n’abashya. Ngira ngo ibyo murabimenyereye ntabwo ari bishya, birasanzwe. Guverinoma ikajyamo abagore, abagabo, ku buryo iyo guverinoma ndetse ituranga mu miterere yacu, byinshi tugomba kubahiriza kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kuyibonamo uko mbyumva. Nta bijya biba ijana ku ijana ariko na none turagerageza kugira ngo Abanyarwanda bumve ko bahagararira na guverinoma yaba ibatunganiye, ibisigaye bikaba ibikorwa.”
Indahiro Minisitiri w’Intebe mushya aza gukora
“Jyewe,……………………, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda ; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n`ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw‟Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.
Dr Ngirente wagizwe Minisitiri w’Intebe ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ngoro y’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda