• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300
Umwe mu bakomeretse

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300

Ubwanditsi 26 Nov 2017 Mu Mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Igihugu cya Misiri n’abaturage bacyo muri rusange ku bw’igitero cy’iterabwoba cyabereye ku musigiti kigahitana abantu 300.

Mushikiwabo Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, n’ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko u Rwanda rwamaganye icyo gikorwa kiterabwoba cyahitanye imbaga kigakomeretsa benshi.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “ Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, twifatanyije mu kababaro na Misiri n’abaturage bayo. Twamaganye igitero cy’iterabwoba cyabereye mu musigiti Al- Rawda uherereye mu Majyaruguru ya Sinai, cyishe inzirakarengane 235 abandi benshi bagakomereka.”

Uko igitero cyagenze

Kuri uyu wa gatanu ubwo abayoboke b’Idini ya Islam basengeraga mu Musigiti wa Al- Rawda mu Mujyi wa Bir al-Abed, bari bagiye kurangiza isengesho ryabo rikuru, hatewe ikibombe gikomeye ku musigiti mbere y’uko abantu bitwaje imbunda baza kurasa umuntu wese wasahakaga gusohoka ngo ahunge.

Ababarirwa muri 235 ni bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima na ho abagera 109  bakaba bakomeretse.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abantu bagera kuri 40 bitwaje intwaro bahise banafunga imihanda yose yerekeza kuri uwo musigiti, batangira kurasa mu byerekezo bitandukanye, ku buryo n’imodoka z’ubutabazi za Ambulance zahageze mbere zarashwe.

Kugeza ubu nta mutwe n’umwe wari wigamba iki gitero gusa harakekwa Islamic state, ugendera ku mahame ya kisiramu.

Igihugu cya Misiri kiri mu birwanya iterabwoba, ikaba ishobora kuba ari yo mpamvu icyo gitero cyahabereye mu rwego rwo kwihimura.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sissi yamaze gushyiraho icyunamo cy’iminsi itatu, nk’uko yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bafashe mu mugongo Misiri harimo Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uw’u Bufaransa Emmanuel Macron ndetse na Vladimir Poutine w’u Burusiya n’abandi.

Kugeza ubu muri ako karere umutekano wakajijwe ndetse n’Umukuru w’Igihugu yatangaje ko bagiye guhiga bukware abagize uruhare muri icyo gitero.

2017-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi bakuru biga iby’imiyoborere basuye inganda zo muri Etiyopiya

Abapolisi bakuru biga iby’imiyoborere basuye inganda zo muri Etiyopiya

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Ubwanditsi 07 Feb 2024
Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Dr Louis Butare wari Umuyobozi wa RAB yatawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Ubwanditsi 22 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside
Mu Mahanga

CNLG iramagana umwunganizi wa Victoire Ingabire wabaye imbata yo guhakana Jenoside

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Amatike ya CHAN yatangiye kugurishwa
Mu Mahanga

Amatike ya CHAN yatangiye kugurishwa

Ubwanditsi 14 Jan 2016
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu
Amakuru

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Ubwanditsi 03 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru