Dr Sezibera Richard wahoze ari Umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atowe n’Intara y’Amajyepfo ngo asimbure Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana.
Amajwi y’agateganyo yavuye mu matora yakozwe na njyanama z’uturere n’abagize biro njyanama z’imirenge yerekanye ko Dr Sezibera Richard yagize amajwi 317 angana na 63.9% mu gihe uwamukurikiye ari Mukakarera Monique wagize amajwi 73 angana na 14.7%.
Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yagize amajwi 59 bingana na 11.9% naho Mukamuganga Veneranda agira 28 angana 5.6% mu gihe Muhimakazi Félicité we yagize 19 bingana na 3.8%.
Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena uba ugizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, biyongeraho abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza n’abandi umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Intara y’Amajyepfo igomba kugira abasenateri batatu ariko ubu yari ifite babiri nyuma y’uko Senateri Mucyo na we wari uyihagarariye yitabye Imana. Bisobanuye ko Dr. Sezibera ahita amusimbura agahagararira Amajyepfo muri Sena.
Dr. Richard Sezibera
Nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabitangaje, amajwi y’agateganyo azatangazwa kuwa 6 Ukuboza 2016. Kuwa 13 Ukuboza bidasubirwaho hakazamenyekana umusenateri mushya uhagararira Amajyepfo.