• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 06 Feb 2016 Mu Mahanga

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku 50 bibumbiye mu Koperative yitwa “Twizamure” bo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe bakora imirimo yabo ya buri munsi ndetse no hanze y’akazi bakora.

Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye na Superintendent of Police (SP) Donald Kinani , umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi aho yabasobanuriye ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwenge, ububi n’ingaruka zibivaho, haba ku muntu ku giti cye ndetse no ku muryango muri rusange.

Iyi koperative igizwe n’abanyonzi 50 barimo 20 bahoze banywa ibiyobyabwenge nyuma bakaza kubireka no kwishyira hamwe n’abandi mu rwego rwo kwiteza imbere.
Muri iyo nama yabereye mu kagari ka Gihara, SP Kinani yabwiye urwo rubyiruko rw’abanyonzi ati: “Nkamwe abenshi muri mwe mwabibayemo, mufite ubuhamya ku bubi bw’ibiyobyabwenge kandi ibyo muzabwira urundi rubyiruko bizarufasha kuko ruzagereranya uko mumeze ubu n’uko mwari mumeze igihe mwanywaga ibiyobyenge.”

Yababwiye ko nta terambere rishoboka ku gihugu cyacu igihe urubyiruko ruri mu biyobyabwenge kandi ari rwo mbaraga igihugu gitezeho umusaruro mu nzego zose z’ubuzima, aho yabakanguriye kandi kujya bitabira gahunda za Leta kandi bakagira uruhare mu mpinduramyitwarire ya bagenzi babo bakiri mu biyobyabwenge.

Nizeyimana Ramadhan w’imyaka 28, umwe mubahoze babinywa, nyuma y’iyi nama yagize ati:” Maze imyaka 2 nduretse kuko natangiye kurunywa mfite imyaka 17 ndureka mfite 26, nahuye narwo ntangiye kwigira umwana wo mu muhanda kandi na nyuma mvuye mu muhanda nakomeje kurunywa ariko nkajya niba amafaranga iwacu ngo mbone icyo ndugura.”

Yarangije agira ati:” Maze umwaka ngiye muri koperative, nkaba maze kwiyubakira inzu y’agaciro k’ibihumbi 500 ngura n’ishyamba ry’ibihumbi 100 none nkaba nkangurira urubyiruko bagenzi banjye ko ababirimo babireka kuko iyo ubinywa usigara uri ikibazo mu muryango kandi nta kizere uba ufitiwe.”

Undi wahoze abinywa yitwa Uwihoreye Jean de Dieu w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 15 arureka afite imyaka 24 ngo arunyweshejwe n’imibereho mibi yo mu muryango we.

Yagize ati:”N’ubwo maze umwaka muri koperative, maze imyaka itandatu mu bunyonzi, nakomeje kubabara mu gatuza kubera urumogi ariko aho ndurekeye ubu narakize kandi ntararureka, uretse no kubabara mu gatuza, ntacyo nigeze nimarira, mu gihe ubu maze kwigurira igare narakoreshaga iry’abandi imyaka myinshi, niguriye akamasa ko korora kandi ndizigamira muri SACCO y’umurenge wacu, nkaba nsaba abakiri mu biyobyabwenge ko babireka nta kiza kibibonekamo uretse gusubira inyuma ku mubiri, mu bitekerezo ndetse no mu iterambere.”

Bwana Hategekimana Daniel, umuyobozi wa koperative we, avuga ko bafite amahirwe yo kuba bafite abatangabuhamya ba nyabo muri koperative, yizeye ko bazajya babakoresha nk’abatangabuhamya babyo mu bukangurambaga biteguye gukora mu murenge wose wa Gihara.

RNP

2016-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Sep 2016
U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 29 Sep 2016
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024
Ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda nibyo byaranze umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda nibyo byaranze umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ubwanditsi 16 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza

Ubwanditsi 22 Nov 2018
Manchester United na basore bato batsinze Arsenal
IMIKINO

Manchester United na basore bato batsinze Arsenal

Ubwanditsi 29 Feb 2016
Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Mu Mahanga

Karongi: Abamotari bibukijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 02 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru