Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka adashobora kuba mbere y’uko kwezi mu 2018.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2016 na Crow Naanga uyobora iyo Komisiyo, mu biganiro biri guhuza abahagarariye Leta y’iki gihugu, Sosiyete Sivile ndetse n’abo ku ruhande rutavuga rumwe na leta, mu Murwa Mukuru Kinshasa kuva ku wa Gatanu w’iki cyumweru aho bari gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu.
Crow Naanga yatangaje ko amatora yimuwe kugira ngo hakosorwe ibitabo by’itora na lisiti y’abagomba kuzatora byose byari bitarashyirwa ku murongo.
Uyu mugabo kandi yanagaragaje ko hari ibibazo by’amafaranga adahagije ibyo byose ngo biri mu mpamvu zatumye aya matora yigizwa inyuma ho imyaka ibiri.
Imbanzirizamasezerano yagejejwe imbere y’abitabiriye ibi biganiro ivuga ko hazashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho buzaba bushinzwe gutegura aya matora.
Gusa mbere yo gushyira umukono ku masezerano ayo ari yo yose, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila bitabiriye ibi biganiro, basabye ko Perezida Kabila agomba kubanza kwemera ko ataziyamamaza muri manda ya gatatu nkuko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribiteganya.
Ishyaka rya Etienne Tshisekedi uzwiho kudacana uwaka na Perezida Kabila, ryamaganye ibi biganiro bigamije gushakira ibisubizo ibibazo bya politiki muri iki gihugu, ariko risaba Kabila kuva ku butegetsi nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho.
Tshisekedi yagiye akunda kugaragaza impungenge z’uko Perezida Kabila yaguma ku butegetsi nyuma y’uko manda ye irangira.
Ève Bazaiba Masudi,wo mu ishyaka MLC rya Jean-Pierre Bemba udacana uwaka n’ubutegetsi buriho muri Congo, yatangaje ko adashobora gushyigikira iki cyemezo cya Komisiyo y’Amatora.
Aganira na BBC, Bazaiba yagize ati “Naanga yaje asa n’ushaka kwica Itegeko Nshinga ndetse no guha amahirwe Perezida Kabila yo kwiyongerera manda.”
Manda ya kabiri ya Perezida Kabila izarangira tariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka, abatavuga rumwe bifuza ko nyuma y’iyi tariki uyu muyobozi yahita ava ku butegetsi.
Abantu batari bake biciwe mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi babaga bari gusaba ko Kabila arekura ubutegetsi mu gihe manda ye ya kabiri izaba irangiye mu Ukuboza uyu mwaka.
Perezida Joseph Kabila
Imibare y’abamaze kugwa mu mvururu yatangajwe n’abatavuga rumwe na leta, igaragaza ko hapfuye abari hagati ya 50 na 100, ariko abo ku ruhande rwa Leta bo bemeza ko abantu 10 ari bo bamaze kugwa muri izo mvururu.
Source: Igihe