Nyuma yo kumva ibyo Hilary Clinton yavuze mu ijoro ryakeye, ati “Turahuza abantu ntitubatanya, turahumuriza abanyamerika ntitubakura umutima no kubatera ubwoba, turashima abafungiwe urugamba rwiza, nibuka Inkotanyi mpita ndeba mu Rwanda nsengera abagore ngo bazamuke!
Buriya Bill Clinton aganiriye n’umugore we Hilary ati uribuka ko nakujyanye muri “State House” maze kuba Perezida ati ndetse no mu Rwanda? Hilary nawe yamwenyura ati Mugabo wanjye nanjye wambonye? Ati nkugaruye gutura muri “State House” ashobora no kumubwira ati reka nzagusubize kureba u Rwanda,
Urugamba rwa Hilary Clinton mu mateka y’Amerika, iyo wumvise neza ibyo yavuze usanga byaraturutse kuri Nyina wamureze amwibutsa kandi amutoza kutava ku murava, guhora akotana agakora Gikotanyi, akihanganira abantu, akarwana inkundura mubyo akora, agafasha abatishoboye atirata nk’igihe yavuganye n’umukobwa wagenderaga ku kagare k’abamugaye wifuzaga kujya ku ishuli. Ndetse aribuka nyina amubwira ati “Don’t beg out there” ati uramenye ntusabirize wa mwana we!
Hilary ati tuzakorana n’abantu bose kandi ntituzubaka urukuta no guheza abantu ahubwo tuzakorana twese dufashe ababuze amahirwe kuyabona no gutera imbere.
Reka nanjye Malonga nkomeze nsenge nk’umwana w’Umutambyi nsengere Hilary n’abagore bose bazamuke. Umukobwa we nawe, Chelsea ati Mama ntasanzwe ni umugore w’igitangaza nkabaswahili ati “Nani kama Mama” ukundana, udatinya, ukorera urugo byose akabikora bikagenda neza.
Hilary ati nzaba Perezida wa bose, ari abantoye n’abatantoye kandi nzarwanya ibyihebe. Ngaho rero nanjye nsengeye Hilary Clinton atsinde, n’abandi mumfashe tumusengere na ba mama bose.
Mukurangiza reka nshime Serikali ya Kenya yatoye icyemezo ko ibendera rya EAC ndetse n’indirimbo y’Afrika mashariki izajya iririmbwa buri gihe, tuve mu matiku y’amoko, yo kutumvikana, tube bamwe, tuvuge rumwe, dutere imbere.
Reka ndetse mbagezeho iyo ndirimbo:
Wimbo wa Jumuiya ya Afrika Mashariki
1. Ee Mungu twakuomba ulinde
Jumuiya Afrika Mashariki
Tuwezeshe kuishi kwa amani
Tutimize na malipo yetu
2. Uzalendo pia mshikamano
Viwe msingi wa umoja wetu
Natulinde uhuru na amani
Mila zetu na desturi zetu
3. Viwandani na hata mashambani
Tufanye kazi sote kwa makini
Tujitoe kwa hali na mali
Tujenge jumuiya bora
(Ubutaha nzayibashyirira mu Kinyarwanda)
Abagore mutujye imbere. Dutere imbere.
Shukran, Amen, Aleluya.
Prof. Pacifique MALONGA
Umwana w’umutambyi