Ibimenyetso bishya biragenda biboneka ku nkuru y’urupfu rw’umunyarwanda ikinyamakuru Daily Monitor giherutse kwandika giharabika u Rwanda kwanga ko umurambo we winjizwa mu gihugu ngo ashyingurwe.
Mu nkuru y’urwo rupfu rwabereye ku butaka bwa Uganda Daily Monitor yanditse, ntiyigeze yifuza kumenya agace Dusengimana ayari atuyemo, nyamara Virungapost dukesha iyi nkuru yemeza ko yari atuye mu karere ka Kabarore muri Uganda.
Daily Monitor yanditse ivuga ko ngo ibitaro bikuru bya Kabale ‘byatunguwe no kwakira umurambo w’umunyarwanda utaramenyekana”.
Nyamara, Virungapost ivuga ko urupfu rwa Dusengimana ntaho rutandukaniye n’ibindi bimaze iminsi biba ku banyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda bikozwe n’abakozi ba RNC bafatanyije n’abakorera urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Ubutegetsi bwa Uganda bwamaze kumenyera gukorana na RNC mu gushakisha abayoboke hifashishijwe ingufu, abanyarwanda batabyemeye bakahababarira.
Amayeri akoreshwa ni menshi. Mbere na mbere babanza kugusezeranya ibitangaza birimo akazi keza n’amafaranga. Ayo mayeri akenshi arakora ku rubyiruko cyane cyane urw’abanyarwanda baba mu nkambi ziri mu burengerazuba bwa Uganda.
Ubundi buryo bwo gushaka abayoboke ba RNC ni ukubashimuta, kubafunga binyuranyije n’amategeko, kubakorera iyicarubozo cyangwa bagashinjwa icyaha cyo kuba ba maneko b’u Rwanda.
Ibyo si bishya, byarabaye ku banyarwanda nka Roger Donne Kayibanda (washimuswe na CMI tariki 10 Mutarama 2019 i Kampala), byarabaye kuri Moses Ishimwe Rutare (washimuswe tariki imwe na Kayibanda), byarabaye kuri Darius Kayobera, umugore we Claudine n’umukozi wabo Mucyo (bashimuswe tariki 28 Mutarama 2019). Aba ni bamwe mu bashimuswe muri Mutarama uyu mwaka gusa.
INKURU BIFITANYE ISANO :
Umunyarwanda Yarasiwe Muri Uganda
Abakozi ba CMI babanza gucuza utwabo abanyarwanda bashimuse, bakabambura amafaranga, amasakoshi n’ibindi. Abanyarwanda barokotse CMI, bavuga uburyo bakorerwa iyicarubozo mu bigo bitandukanye nko ku cyicaro gikuru cya CMI ahitwa Mbuya no mu nzu z’ibanga ziri hirya no hino mu gihugu. Bamwe mu banyarwanda bagera aho bemera kujya muri RNC ngo bakize amagara yabo.
Uburyo bwa gatatu bwifashishwa ni iterabwoba. Rikorwa harebwa abanyarwanda bashobora kuvamo abarwanyi (bakajyanwa mu nkambi z’imyitozo mu burasirazuba bwa Congo) cyangwa abashobora gutanga amafaranga yo gufasha ibikorwa bya RNC.
Ubyanze aterwa ubwoba ko azagirirwa nabi cyangwa agapfa. Hari abicwa koko iyo batagize amahirwe ngo bahunge.
Hari ababyanga bakagambanirwa, bagahabwa imbunda ku ngufu bagahita bashinjwa gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.
Nyuma y’icukumbura, Virungapost yasanze mu karere ka Kabarore aho Dusengimana yabaga ari hamwe mu ho CMI ijya guhigira abazinjizwa muri RNC kuko hatuye abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda.
Ni muri ubwo buryo na Dusengimana atigeze apfa urw’ikirago. Yishwe tariki 7 Mata uyu mwaka. Inshuti ze zo muri Kabarore zabonye umurambo we zemeza ko yari afite ibikomere ku nda no ku ijosi. Nyamara ibinyamakuru bya Uganda byahisemo kubeshya ko ‘Umunyarwanda yapfuye, abayobozi b’u Rwanda bakanga ko imodoka yari itwaye umurambo iwambukana ikawuzana mu Rwanda!”
Daily Monitor yanditse ko abayobozi b’u Rwanda banze kwakira uwo murambo ngo kuko nta byangombwa byawugaragazaga. Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko abandi banyarwanda bari batwaye uwo murambo bagerageje kunyura inzira z’ubusamo ariko bagafatwa n’abasirikare b’u Rwanda bakabasubiza muri Uganda.
Virungapost ivuga ko ibyo byatangajwe bigamije gukomeza guhindanya isura y’u Rwanda mu binyoma ko rwafunze imipaka, nyamara imipaka ifunguye.
Umwe mu bakozi bo ku mupaka wa Gatuna waganiriye n’icyo kinyamakuru yagize ati “Bishoboka bite ko The Monitor yatangaza ikinyoma nk’icyo? Abantu bo mu bihugu bitandukanye baza mu Rwanda uko bashatse. Kuvuga ko u Rwanda rwangiye abaturage barwo kwinjira, noneho by’umwihariko abazanye umurambo ni ibinyoma bidafite ishingiro.”
Ahubwo amakuru yizewe avuga ko abasirikare ba Uganda, ari bo banze ko abari bazanye umurambo wa Dusengimana bawambukana ukagera mu Rwanda.
Ikibabaje ni uko ikinyamakuru nka Daily Monitor kivuga ko gikora kinyamwuga kitagerageje nibura kuvugisha umwe mu bayobozi bo mu Rwanda kugira ngo kimenye ukuri.
Mu nkuru ya The Monitor hari ibintu byinshi byirengagijwe. Urugero ubusanzwe iyo umuntu basanze yapfuye mu buryo buteye urujijo, polisi ibanza gukora iperereza ry’ibanze ku gishobora kuba cyateye urwo rupfu hanyuma umurambo ukabona kugezwa ku bitaro gukorerwa isuzuma. Kuki ubuyobozi bwa Uganda butabikoze?.
Igikurikiraho iyo isuzuma rirangiye, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu uwapfuye aturukamo iramenyeshwa haba hari n’abo mu muryango we bari hafi bakamenyeshwa. Ibizamini byo kwa muganga n’icyemezo cy’uko umuntu yapfuye nabyo bizana n’umurambo.
Virungapost ivuga ko ubuyobozi bwa Uganda nta na kimwe muri ibyo bwigeze bukora. Ibi nibyo byemeza ko uyu munyarwanda ashobora kuba yarishwe bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa Uganda.
Bamwe mu nshuti za Dusengimana batangiye gukeka ko mugenzi wabo yaba yarishwe n’abakozi ba RNC bashakaga kumwinjiza muri uwo mutwe w’iterabwoba.
Ubutegetsi bwa Uganda ntibwigeze bunamenyesha umuryango wa nyakwigendera ko yapfuye. Babibwiwe n’inshuti. U Rwanda rwo rwabimenye mu makuru aribwo rwatangiraga gushaka uko umurambo ugaruka mu gihugu ngo ushyingurwe nubwo byagoranye kubera ko ubutegetsi bwa Uganda bwanze gutanga ibyangombwa by’uwo murambo.
Nubwo abari bazanye umurambo mu Rwanda bangiwe kwinjira n’abasirikare ba Uganda bitwaje ko nta byangombwa by’uwo murambo, abayobozi b’u Rwanda bafatanyije n’umuryango wa Dusengimana bakoze iyo bwabaga ngo umurambo uzanwe ushyingurwe.
VirungaPost ivuga ko amakuru yamenye yemeza ko byarangiye umuhate w’ubuyobozi bw’u Rwanda n’umuryango wa nyakwigendera ugize akamaro umurambo ukinjizwa mu Rwanda, Dusengimana akaba yarashyinguwe ku ivuko i Bungwe mu karere ka Burera tariki 16 Mata 2019.
Urupfu rwa Dusengimana muri Uganda, rushimangira impamvu Leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage bayo kutajya muri icyo gihugu kuko umutekano wabo utizewe.
Yolanda
Orchestre Impala iti ” Twese kuli iyisi turabagenzi”
Ejobundi Kisekedi ati , ibihugu byacu bizabaho ubuziraherezo, aliko twe tuzavaho, tuzime.