Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (Eastern Africa Police Chief Cooperation Organization (EAPCCO)) na Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri), ejo tariki 22 Gashyantare basinye amasezerano y’ubufatanye.
Uwo muhango wabereye i Kigali muri Convention Center. Ku ruhande rwa Carabinieri hasinye Umuyobozi Mukuru wayo, Lt. Gen. Tullio Del Sette; naho ku ruhande rwa EAPCCO hasinye Umunyamabanga wayo Mukuru, IGP Emmanuel K. Gasana; akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Icyo gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda; Johnston Busingye; akaba n’Umunyamabanga w’Akanama k’Abaminisiti bo mu bihugu bigize EAPCCO. Hari kandi Abayobozi Bakuru ba Polisi, n’ababahagarariye; baturuka mu bihugu bigize EAPCCO.
Ayo masezerano ashingiye ahanini ku kubaka ubushobozi; binyuze mu mahugurwa no gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye; hashingiwe ku cyerekezo n’intego bya EAPCCO.
Mu bitabiriye uwo muhango w’isinya ry’amasezerano hagati ya EAPCCO na Carabinieri, harimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara; akaba afite icyicaro Kampala muri Uganda.
Aya masezerano aje akurikira Inama Mpuzamahanga zitandukanye zabaye muri iki cyumweru. Muri zo harimo iy’Abayobozi b’Inzego za EAPCCO yahuje Abayobozi b’Amashami y’ubugenzacyaha, kurwanya iterabwoba, uburinganire n’amategeko.
Mu ijambo rye, Minisitiri Busingye yagize ati,”Ndashimira Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri wiyemeje ; mu izina rya Leta y’u Butaliyani gukorana n’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba, ndetse n’Ubunyamabanga Bukuru bw’iri Huriro. Aya masezerano azagira agaciro impande zayasinye nizishyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.”
Yakomeje agira ati,”Inama nk’izi zigaragaza ko ibihugu bigize iri Huriro ry’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu by’aka karere bizirikana ko ubufatanye ari ishingiro ryo kubungabunga no gusigasira umutekano wako mu buryo burambye.
Minisitiri Busingye yagize kandi ati,”Mu nama tugirana na bagenzi bacu bo mu bihugu bigize aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba tuzajya tuganira ndetse tunibukiranye aho ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigeze.”
Yongeyeho ko aya masezerano ari intambwe itewe mu gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka; ibi bikaba byiyongera ku Bigo by’icyitegererezo byo muri aka karere bitangirwamo ubumenyi n’amahugurwa ku kurwanya ibyaha bitandukanye.
Muri ibyo Bigo by’icyitegererezo harimo icyo mu Rwanda cyo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe Ikiranabuhanga, icyo muri Kenya cyo kurwanya iterabwoba, igitangirwamo ubumenyi ku mikoranire myiza ya Polisi n’abaturage cyo muri Uganda, n’icyo muri Sudani gitangirwamo amahugurwa ajyanye no gupima ibizamini by’ibimenyetso by’icyaha.
Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yagize ati,”Aya masezerano agaragaza ko ahari ubushake haba hari n’ubushobozi; kandi ko abishyize hamwe bagera ku ntego bihaye iyo bubahirije ibyo bemeranyijwe.”
Lt. Gen. Tullio Del Sette yakomeje agira ati,”Polisi y’u Butaliyani (Carabinieri) imaze imyaka isaga 200; ikaba ikora gisirikare. Twifuza gusangira ubunararibonye dufite n’ibihugu byo muri aka karere.”
IGP Gasana yashimye mugenzi we wa Uganda, Gen. Kayihura ku ruhare rwe mu kugira ngo aya masezerano y’ubufatanye agerweho.
Yagize ati,” Aya masezerano ni intangiro y’urugendo rw’ubufatanye hagati ya Carabinieri na EAPCCO. Gufatanya na yo ni intambwe ikomeye mu kurwanya no gukumira ibyaha byugarije aka karere, ndetse n’isi muri rusange.”
EAPCCO yashyizweho mu 1998 i Kampala muri Uganda mu Nama y’Abayobozi Bakuru ba Polisi mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba. Igizwe n’ibihugu 13, ari byo: Rwanda, Uganda, Burundi, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Kenya, Sudan, South Sudan, Seychelles, Somalia na Tanzania.
Intego yayo ni ugusangira ubunararibonye, kubaka ubushobozi bw’inzego za Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere binyuze mu mahugurwa atandukanye no gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibinyabiziga, kwangiza ibidukikije, ikwirakwizwa ry’intwaro ntoya, icuruzwa ry’abantu, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe Ikoranabuhanga, no guhererekanya abacyekwaho ibyaha bafashwe.
Amasezerano y’ubufatanye
RNP