• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko

Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko

Ubwanditsi 01 Jan 2018 Mu Mahanga

Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye guverinoma y’icyo gihugu mu rukiko basaba  yuko icyemezo iherutse gufata cyo guca iryo tabi nta shingiro gifite.

Abo bacuruzi 14, batumiza bakanaranguza iryo tabi rya Shisha, bavuga yuko Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu cya Kenya tariki 28 uku kwezi yaciye Shisha ariko uko kuyica ikaba yarakozemo amakosa abiri akomeye cyane.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Standard cyandikirwa muri Kenya, umwe muri abo bacuruzi ba Shisha bakomeye cyane muri icyo gihugu ni uwitwa Kennedy Langat, ufite akabari na resitora ahitwa Westland muri Nairobi, byanditsweho Shisha Bar and Restaurent. Langat ni umwe muri abo bantu batanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga bavuga yuko guverinoma yaciye shisha ku karengane kandi binyuranijwe n’amategeko !

Asobanura iby’ikirego cyabo avuga yuko umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima, Cleopha Mailu, tariki 28/12/2017 yatangaje yuko Shisha iciwe atabanje kubiganirizaho abo icyo cyemezo kizagiraho ingaruka kandi ngo itegeko ariko ribiteganya. Ikindi kandi ngo ntabwo yigeze agaragaza ingaruka mbi zishobora kuba zaterwa no gukoresha Shisha, abantu muri Kenya bari basigaye bikundira cyane.

Iryo tangazo rya Minisiteri y’ubuzima muri Kenya rivuga yuko bibujijwe gukora Shisha, kuyitumiza kuva hanze, kuyicuruza no kuyinywera ku butaka bwa Kenya. Iryo tangazo rikavuga kandi yuko uzayifatanywa azacibwa amande y’amashilingi ibihumbi 50 cyangwa agahanishwa igifungo cy’amezi atandatu cyangwa byombi !

Ikirego cy’abo bacuruzi ba Shisha tariki 29/12/2017 nibwo cyashyikirijwe urukiko rw’ikirenga ruracyakira, rutangaza yuko urubanza ruzatangira kuburanishwa  nyuma y’iminsi itatu. Kenya nicyo gihugu cya mbere muri Afurika aho urukiko rw’ikirenga rwaregewe yuko Perezida uriho yatangajwe ko yatsinze amatora kandi harimo uburiganya, rugategeka yuko amatora asubirwamo ! Ntabwo rero byatungurana cyane urwo rukiko rutegetse yuko Shisha ikomeza kunyobwa no gucuruza kugeza aho Minisiteri y’ubuzima izagaragariza ububi bwayo ku buryo bufatika !

Kenya iciye ikoreshwa rya Shisha nyuma gato u Rwanda narwo ruyiciye. Tariki 15/12/2017  Minisitiri w’ubuzima, Diane Gashumba, yatangaje yuko kubera ko itabi rya shisha ari ribi cyane ku buzima bw’abantu riciwe burundu mu Rwanda. Gashumba yasobanuye yuko kumywa shisha bitera kanseri, indwara z’umutima n’izindi. Bivugwa yuko ububi bwa shisha bukubye incuro zirindwi ububi bw’itabi risanzwe, kandi naryo abantu bakangurirwa kurireka !

Casmiry Kayumba

2018-01-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu

Ubwanditsi 28 Oct 2023
Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ubwanditsi 01 Jan 2025
Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Ubwanditsi 07 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi
POLITIKI

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi

Ubwanditsi 11 Jan 2019
Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon,  uri mu ruzinduko mu Rwanda
ITOHOZA

Byinshi utari uzi k’Umukuru w’Igihugu cya Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2016
Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo
SHOWBIZ

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Ubwanditsi 20 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru