• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko

Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko

Ubwanditsi 01 Jan 2018 Mu Mahanga

Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye guverinoma y’icyo gihugu mu rukiko basaba  yuko icyemezo iherutse gufata cyo guca iryo tabi nta shingiro gifite.

Abo bacuruzi 14, batumiza bakanaranguza iryo tabi rya Shisha, bavuga yuko Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu cya Kenya tariki 28 uku kwezi yaciye Shisha ariko uko kuyica ikaba yarakozemo amakosa abiri akomeye cyane.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Standard cyandikirwa muri Kenya, umwe muri abo bacuruzi ba Shisha bakomeye cyane muri icyo gihugu ni uwitwa Kennedy Langat, ufite akabari na resitora ahitwa Westland muri Nairobi, byanditsweho Shisha Bar and Restaurent. Langat ni umwe muri abo bantu batanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga bavuga yuko guverinoma yaciye shisha ku karengane kandi binyuranijwe n’amategeko !

Asobanura iby’ikirego cyabo avuga yuko umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima, Cleopha Mailu, tariki 28/12/2017 yatangaje yuko Shisha iciwe atabanje kubiganirizaho abo icyo cyemezo kizagiraho ingaruka kandi ngo itegeko ariko ribiteganya. Ikindi kandi ngo ntabwo yigeze agaragaza ingaruka mbi zishobora kuba zaterwa no gukoresha Shisha, abantu muri Kenya bari basigaye bikundira cyane.

Iryo tangazo rya Minisiteri y’ubuzima muri Kenya rivuga yuko bibujijwe gukora Shisha, kuyitumiza kuva hanze, kuyicuruza no kuyinywera ku butaka bwa Kenya. Iryo tangazo rikavuga kandi yuko uzayifatanywa azacibwa amande y’amashilingi ibihumbi 50 cyangwa agahanishwa igifungo cy’amezi atandatu cyangwa byombi !

Ikirego cy’abo bacuruzi ba Shisha tariki 29/12/2017 nibwo cyashyikirijwe urukiko rw’ikirenga ruracyakira, rutangaza yuko urubanza ruzatangira kuburanishwa  nyuma y’iminsi itatu. Kenya nicyo gihugu cya mbere muri Afurika aho urukiko rw’ikirenga rwaregewe yuko Perezida uriho yatangajwe ko yatsinze amatora kandi harimo uburiganya, rugategeka yuko amatora asubirwamo ! Ntabwo rero byatungurana cyane urwo rukiko rutegetse yuko Shisha ikomeza kunyobwa no gucuruza kugeza aho Minisiteri y’ubuzima izagaragariza ububi bwayo ku buryo bufatika !

Kenya iciye ikoreshwa rya Shisha nyuma gato u Rwanda narwo ruyiciye. Tariki 15/12/2017  Minisitiri w’ubuzima, Diane Gashumba, yatangaje yuko kubera ko itabi rya shisha ari ribi cyane ku buzima bw’abantu riciwe burundu mu Rwanda. Gashumba yasobanuye yuko kumywa shisha bitera kanseri, indwara z’umutima n’izindi. Bivugwa yuko ububi bwa shisha bukubye incuro zirindwi ububi bw’itabi risanzwe, kandi naryo abantu bakangurirwa kurireka !

Casmiry Kayumba

2018-01-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Mar 2024
Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na Mutangana J.B

Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na Mutangana J.B

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero  [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 24 Feb 2017
Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Perezida Museveni yasuye ingabo za Tanzania zakomerekeye mu gitero cya ADF ku ngabo za Monusco

Ubwanditsi 25 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UMUGABA MUKURU W’INYESHYAMBA ZA FDLR YAFASHWE AVUYE MU BIGANIRO NA KAYUMBA NYAMWASA
Mu Rwanda

UMUGABA MUKURU W’INYESHYAMBA ZA FDLR YAFASHWE AVUYE MU BIGANIRO NA KAYUMBA NYAMWASA

Ubwanditsi 10 May 2016
Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye
Amakuru

Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 18 Aug 2020
World Ventures yahagaritswe na RDB, yahakanye gukorera mu Rwanda
Mu Rwanda

World Ventures yahagaritswe na RDB, yahakanye gukorera mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru