U Rwanda rumaze kwamamara ku isi kubera impamvu zitandukanye zirimo ubuyobozi bushingiye kuzamura inyungu z’umuturage, ubukerarugendo n’ibindi aho amahanga menshi agana u Rwanda aje ku rugendo-shuri. Ibi byose ariko bigahabwa umugisha na Rwandair ihuza u Rwanda n’ibihugu birenga 25. Ikindi tutakwibagirwa ni amasezerano y’ubufatanye hagati y’ikipe ikomeye mu Bwongereza ya Arsenal n’u Rwanda aho iyo kipe yamamaza u Rwanda ihamagarira isi kurusura.
Hari icyorezo gikomeye muri iyi minsi cya Ebola cyagaragaye mu bihugu duturanye bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ebola kubera kwandura kwayo ibihugu yagezemo bihabwa akato. Mu rwego rwo kubangamira inyungu z’u Rwanda, Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje muri iki cyumweru ko umurwayi wa Ebola wabonetse I Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaba yarageze no mu Rwanda mu mugi wa Gisenyi. Ibyo byamaganiwe kure n’inzego z’u Rwanda zavuze ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.
Inkuru bifitanye isano: Muhumure Nta Ebola Iri Mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba
Kuri uyu munsi mu itangazo rihuriweho na Leta ya Uganda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health Organisation (WHO) basohoye itangazo bahuriyeho bagaragaza ko ibyo Uganda yari yatangaje mbere ari amakuru adafite gihamya, ko ari ibihuha. Ibi ariko ntibyakozwe na Uganda, ahubwo byakozwe na WHO kuko n’ubundi byakozwe n’agatsiko ka Perezida Museveni kadashakira amahoro u Rwanda babinyuza muri Minisiteri yabo y’ubuzima kuko isi yose ihanze amaso Uganda na Kongo Kinshasa kubera icyorezo cya Ebola giteye inkeke abatuye isi.
Ebola ihangayikishije isi ku buryo aho igaragaye, WHO ihita yoherezayo itsinda ry’abaganga. Ninayo mpamvu ariyo ikurikirana amakuru ayivugwaho ikaba ariyo iyatangaza ifatanyije n’igihugu yagaragayemo kugirango hirindwe ibihuha no gukanga abantu hejuru y’amakuru adafite gihamya. Kuba Uganda yaratangaje ko umuntu wagaragaje ibimenyetso bya Ebola yageze mu Rwanda ntibiyireba kuko icyo gihe Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda na WHO nibo bari kuba aribo babitangaza. Minisiteri y’ubuzima ya Uganda nta makuru ifite cyangwa ngo ibe ireba ingendo z’abatutrage ba Kongo.
Kuba rero byarakozwe, ntabwo Uganda yashyanutse yabikoze ibizi kandi ibishaka, ishaka kugaragaza ko mu Rwanda Ebola yahageze ikanga amahanga cyane cyane ko bavugaga umujyi wa Rubavu urangwamo ibikorwa by’ubukerarugendo.
Kuba Uganda yaratangaje ibihuha byashyira u Rwanda mu kato si bishya: gusa igishya nuko byavuzwe n’urwego rwa Leta mbere yarakoreshaga itangazamakuru baha amafaranga nka Chimp Reports na Soft Power bikikirizwa na Command Post ya RNC. Ubwo umutwe wa FLN wagabaga ibitero by’iterabwoba mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ibihugu byaburiye abaturage babo kutajya muri utwo turere. Uganda yagiye mu itangazamakuru ko u Rwanda rufite umutekano muke kurusha Somalia na Syria, batangaza ibinyoma ariko intego nyamukuru ari ukubwira isi ngo mwijya mu Rwanda. Uwo mutwe kandi nawo wabonye ubufasha bwa Uganda nkuko Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi wawo wafashwe akazanwa mu Rwanda yabibwiye urukiko.
Intego nyamukuru ya leta ya Museveni ni uguhindura ubutegetsi bwo mu Rwanda aho yifuza kubusimbuza abo yita abahungu be, ariko ni inzozi atazigera ageraho. Uwariwe wese umugana avuga ko arwanya Leta aramufasha. Kuba yarakoresheje inzego za Leta ngo zigaragaze ko mu Rwanda hari icyorezo cya Ebola, byagaragaje ko icyatuma u Rwanda ruhera mu kato cyose yagikora. Nta mugayo yimanye inzira ya Gari ya Moshi ndetse n’amashanyarazi yagombaga guturuka muri Etiyopiya kandi u Rwanda rwari rumaze kubaka ibikorwa remezo biyakira. Museveni n’agatsiko ke basubiza amerwe mu isaho, kubaho cyangwa gutera imbere by’u Rwanda ntibizagenwa nawe, cyangwa imitwe yitwaje intwaro ashyigikiye.
Ebola imaze kugaragara muri Uganda inshuro zirenga ebyiri, u Rwanda ruriteguye neza, ntirukeneye ibihuha by’amakuru akwirakwizwa na Uganda. Igihe u Rwanda rwakoraga imyitozo y’ubwirinzi bwa Ebola, hagakorwa Video igaragaza uko byagenda umuntu ari mu ndege ije mu Rwanda akagaragaza ibimenyetso bya Ebola, Uganda yihutiye gukiwrakwiza iyo Video ivuga ko mu Rwanda hari icyorezo cya Ebola. Si ibishya rero ibyo Uganda yatangaje, kuko nta kizima bavuga ku Rwanda.