Enyimba International Football Club ishoboye kuvana inota rimwe i Nyamirambo imbere ya Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza k’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa. Ni umukino Rayon Sports yagaragaje ko yashoboraga kuwutsinda.
Bwa mbere Rayon Sports igera muri uru rwego rw’irushanwa yagaragaje nanone ko itahageze bigezo. Igerageza kuyobora uyu mukino no kugira amahirwe menshi yo gutsinda kurusha Enyimba, gusa ntibyakunda.
Saa munani n’iminota 15 Stade ya Kigali i Nyamirambo yari ifunzwe imiryango kubera kuzura cyane. Abafana baje kuyishyigikira ari benshi.
Yayoboye umukino kuva ugitangira, mu gice cya mbere Caleb Bonfils agora cyane abugarira ba Enyimba agerageza amahirwe menshi ariko ntaboneze mu izamu.
Enyimba nk’ikipe nkuru niyo yagumanaga umupira kenshi ku kigero cya 51% mu gice cyambere, gusa Rayon Sports ikayirusha amashagaga imbere y’izamu kuko yateye mu izamu ibonejemo kabiri umuzamu akahaba ibamba. Naho Enyimba yateyemo rimwe.
Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ariko Rutanga Eric umaze iminsi atsindira Rayon abonamo ikarita y’umuhondo.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje kugerageza gusatira cyane itera kenshi ku izamu rya Enyimba ariko umunyezamu wayo ahaba umuhanga bikomeye.
Nanone muri iki gice Enyimba yakomeje guhanahana umupira neza no kuwugumana ariko abasore ba Rayon bawufata bakaboneza ku izamu.
Mugisha Gilbert yaje gusimbura Saddam Nyandwi ngo bongere imbaraga hagati, uburyo bwose bwageragejwe ntibwatanze umusaruro w’igitego kiba gikenewe.
Rayon yateye ku izamu inshuro 19 muri zo inshuro 7 zaboneje mu izamu umunyezamu akuramo iyo mipira, naho Enyimba yo yaboneje mu izamu kabiri gusa mu nshuro 12 bateye ku izamu.
Rayon Sports yabonye koruneri 13 ntizabyara umusaruro naho Enyimba ibona enye(4) nazo zitatanze umusaruro.
Umukino wo kwishyura warangiye amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa.
Umukino wo kwishyura uzaba tariki 23 Nzeri muri Nigeria.