Nyuma yuko Eric Bagiruwusa yonkeye ingengabitekerezo ya Jenoside kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika abifashijwemo n’umunyamakuru Etienne Karekezi wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya MRND mbere no mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kizwi nk’Interahamwe, Eric Bagiruwubusa umwigishwa wa Etienne Karekezi yashinze Channel kuri Youtube izwi nka EB Official igamije ubuvugizi bwo gusubirishamo imanza z’abahamwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu no guhirika ubutegetsi.
Ubwo Leta y’abajenosideri yari mu buhungiro, bakoze inama y’iminsi itandatu muri 1995 igamije kwigira hamwe uburyo bagaruka mu gihugu mu cyo bise kwirukana abanyamahanga no kurangiza umugambi wabo wa Jenoside. Muri Komisiyo y’itangazamakuru bemeje ko bakorana n’inshuti zabo zikorera ibitangazamakuru mpuzamahanga harimo Etienne Karekezi wari umaze igihe gito ku ijwi ry’Amerika na Ally Youssuf Mugenzi wakoreraga BBC Gahuzamiryango.
Nyuma y’imyaka 30 mu gihe ba Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, bahereje inkoni Eric Bagiruwubusa n’abandi ngo bakomeze iyo ngengabitekerezo.
Uru rubuga yashinze mu mwaka wa 2012 ariko rukaba rukoreshejwe mu minsi ya vuba hakaba hariho video zisaga 40, Eric Bagiruwubusa yagarutse ku manza z’abajenosideri bo mu rwego rwa mbere harimo nka ruharwa Leon Mugesera, Beatrice Munyenyezi, Jean Uwinkindi, Felicien Kabuga ndetse n’abandi bahamwe ibyaha by’ubugambanyi no guhirika ubutegetsi harimo nka Frank Rusagara, Tom Byabagamba, Joel Mutabazi n’abandi.
Mu byo Eric Bagiruwubusa agarukaho ni ugushaka kugaragaza amarangamutima y’abaregwa cyane cyane ko audience ye igizwe n’ibigarasha n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango abereke ko nta butabera bahawe.
Nk’urubanza rwamaze imyaka irenga itanu, Bagiruwusa arugarukaho mu gihe kitarenze minota 30 maze akagaragaza akarengane bahuye nako asubira mu magambo y’abashinjwa mu rwego rwo kuzamura amarangamutima y’abamukirikira dore ko aribyo baba bashaka kandi anenga ubushinjacyaha. Mu cyo Eric Bagiruwusa agamije harimo kugaragaza ko mu Rwanda nta butabera kandi abantu barengana.
Iyi channel ya Bagiruwusa yabaye umuzindaro w’abajenosideri nabaregwa ibyaha byo guhirika ubutegetsi. Uwahoze muri FPR Inkotanyi iyo abaye ikigarasha, aba abaye umunyapolitiki kuri Bagiruwubusa. Ibi nti byatangijwe na Bagiruwubusa gusa kuko akenshi wasangaga Uwimana Agnes, Cyuma Dieudonne, Theoneste Nsengimana na Etienne Gatanazi bose aricyo bari bagamije kandi ugasanga bafitanye ubucuti magara dore ko bashyigikirana ku mbuga nkoranya mbaga bemeza ko aribo banyamakuru nyabo.
Eric Bagiruwubusa agomba kumenya ko ibyananiye ALiR/PALiR yahindutse FDLR ashaka kubera umuvugizi, akongeraho na FDU Inkingi na DALFA Umulinzi, kandi bari bafite intwaro atazabigeraho akoresheje Youtube Channel.