• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Editorial 05 May 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Nyuma yuko Eric Bagiruwusa yonkeye ingengabitekerezo ya Jenoside kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika abifashijwemo n’umunyamakuru Etienne Karekezi wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya MRND mbere no mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kizwi nk’Interahamwe, Eric Bagiruwubusa umwigishwa wa Etienne Karekezi yashinze Channel kuri Youtube izwi nka EB Official igamije ubuvugizi bwo gusubirishamo imanza z’abahamwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu no guhirika ubutegetsi.

Ubwo Leta y’abajenosideri yari mu buhungiro, bakoze inama y’iminsi itandatu muri 1995 igamije kwigira hamwe uburyo bagaruka mu gihugu mu cyo bise kwirukana abanyamahanga no kurangiza umugambi wabo wa Jenoside. Muri Komisiyo y’itangazamakuru bemeje ko bakorana n’inshuti zabo zikorera ibitangazamakuru mpuzamahanga harimo Etienne Karekezi wari umaze igihe gito ku ijwi ry’Amerika na Ally Youssuf Mugenzi wakoreraga BBC Gahuzamiryango.

Nyuma y’imyaka 30 mu gihe ba Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, bahereje inkoni Eric Bagiruwubusa n’abandi ngo bakomeze iyo ngengabitekerezo.

Uru rubuga yashinze mu mwaka wa 2012 ariko rukaba rukoreshejwe mu minsi ya vuba hakaba hariho video zisaga 40, Eric Bagiruwubusa yagarutse ku manza z’abajenosideri bo mu rwego rwa mbere harimo nka ruharwa Leon Mugesera, Beatrice Munyenyezi, Jean Uwinkindi, Felicien Kabuga ndetse n’abandi bahamwe ibyaha by’ubugambanyi no guhirika ubutegetsi harimo nka Frank Rusagara, Tom Byabagamba, Joel Mutabazi n’abandi.

Mu byo Eric Bagiruwubusa agarukaho ni ugushaka kugaragaza amarangamutima y’abaregwa cyane cyane ko audience ye igizwe n’ibigarasha n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango abereke ko nta butabera bahawe.

Nk’urubanza rwamaze imyaka irenga itanu, Bagiruwusa arugarukaho mu gihe kitarenze minota 30 maze akagaragaza akarengane bahuye nako asubira mu magambo y’abashinjwa mu rwego rwo kuzamura amarangamutima y’abamukirikira dore ko aribyo baba bashaka kandi anenga ubushinjacyaha. Mu cyo Eric Bagiruwusa agamije harimo kugaragaza ko mu Rwanda nta butabera kandi abantu barengana.

Iyi channel ya Bagiruwusa yabaye umuzindaro w’abajenosideri nabaregwa ibyaha byo guhirika ubutegetsi. Uwahoze muri FPR Inkotanyi iyo abaye ikigarasha, aba abaye umunyapolitiki kuri Bagiruwubusa. Ibi nti byatangijwe na Bagiruwubusa gusa kuko akenshi wasangaga Uwimana Agnes, Cyuma Dieudonne, Theoneste Nsengimana na Etienne Gatanazi bose aricyo bari bagamije kandi ugasanga bafitanye ubucuti magara dore ko bashyigikirana ku mbuga nkoranya mbaga bemeza ko aribo banyamakuru nyabo.

Eric Bagiruwubusa agomba kumenya ko ibyananiye ALiR/PALiR yahindutse FDLR ashaka kubera umuvugizi, akongeraho na FDU Inkingi na DALFA Umulinzi, kandi bari bafite intwaro atazabigeraho akoresheje Youtube Channel.

2025-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Editorial 09 Oct 2019
Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Editorial 10 Apr 2020
Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Gen.Shemeki Shaban wari Komiseri ushinzwe ingabo muri CNRD/FLN yishwe kuri iki cyumweru

Editorial 23 Dec 2019
Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Editorial 09 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi
Mu Mahanga

Tanzaniya yanze inkunga ya Banki y’Isi

Editorial 04 Oct 2018
As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere
Amakuru

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

Editorial 06 May 2023
Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Editorial 18 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru