Umunyarwanda Eric Dusingizimana w’imyaka 25, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket, aciye agahigo ko kumara amasaha 51 atera udupira twa cricket, adahagaze.
Uyu musore akaba yaratangiye kuwa Gatatu tariki ya 11/05/2016, aho kugeza ku i saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu yujuje amasaha 51, akaruho agahigo ko ku rwego rw’Isi, kari gafitwe n’umuhinde Virag Mare wakoze amasaha 50 mu mwaka ushize.
Ni Umukinnyi w’Umunyarwanda ushyizwe mu gitabo cy’abesheje umuhigo ku isi
Dusingizemana Eric ni umukinnyi w’Umunyarwanda ukina Cricket, yashyizwe mu gitabo cy’abantu besheje umuhigo ku isi (Guinness World Records) nyuma yo kumara amasaha 51 mu gihe cy’iminsi itatu atera agapira ka Cricket.
Ubwo yesaga uyu muhigo, kuri Sitade Amahoro (Petit Stade) hari abantu batandukanye barimo na Ministre wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne.
Kuba abonye uyu muhigo bizamuhesha igihembo cya miliyoni y’amadolari.
Dusingizemana abaka yarasubizaga udupira abantu bamuteraga, abikora mu gihe cy’iminsi itatu akoresheje amasaha 51.
Dusingizamana w’imyaka 29 ubusanzwe akaba akunze kwitabira amarushanwa harimo aya mbere mu Rwanda no hanze yarwo, akaba yari na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Cricket.